Specioza, visi prezida wa mbere w’umugore muri Afrika

Yanditswe: 02-10-2015

Speciosa Naigaga Wandira Kazibwe, ni umugande kazi wabaye visi prezida wa mbere w’umugore muri Afrika. Specioza afite indi mirimo myinshi yakoze mbere na nyuma yo kuba visi prezida wa Uganda, gusa muri iyo mirimo yose yakoze yaciye agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere wicaye ku ntebe y’ubu visi prezida muri Afrika yose.

Specioza yabaye visi prezida wa Uganda kuva mu 1994 kugeza mu mwaka wa 2003, usibye kuba umunyapolitiki, Specioza ni umuganga ndetse kuri ubu akaba yaratorewe guhagarira umuryango w’abibumbye urwego rushinzwe kurwanya Sida muri Afrika.

Specioza yavukiye mu karere ka Iganga tariki ya 01 Nykakanga, 1955. Specioza yize amashuri ye muri koleji ya Mount Saint Mary, ishuri ryakiraga abana b’abakobwa gusa rigaterwa inkunga na Kiliziya Gaturika.

Mu mwaka wa 1974, Specioza yagiye kwiga amashuri ye ya kaminuza muri kaminuza ya Makelele aho yize ibijyanye n’ubuganga akaba yarahakuye impamyabumenyi mu buvuzi bw’abantu mu 1979, nyuma yaho ahakomereza n’ikiciro cya gatatu cya kaminuza.
Muri 2009, Specioza yaje guhabwa impamyabumenyi ya doctorat na kaminuza ya Havard mu ishami ry’abaturage n’ubuzima mpuzamahanga.

Dr. Specioza yatangiye kwinjira muri politiki akiri muto akaba yaratangiriye ubuyobozi ku rwego rw’umudugudu nyuma aza gutorerwa kuba uhagarariye abagore mu mujyi wa Kampala abikesheje ishyaka rya NRM yabarizwagamo. Nyuma yaho yaje guhagararira akanama kari gashinzwe kwamamaza prezida Museveni

Mu 1989, Specioza yagizwe uwungirije ministiri w’inganda amara imyaka ibiri ari kuri uwo mwanya. Kuva mu 1991 kugeza mu 1994, Specioza yabaye minisitri w’uburinganire n’iterambere ry’abaturage ndetse akaba yari no mu kanama kari gashinzwe kuvugurura itegeko nshinga.

Kuva mu 1994 Specioza yari Visi perezida wa Uganda kugeza muri 2003 akaba yarabifatanyaga no kuba ministiri w’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi

Muri iyo myaka yose De Specoza yamaze ku mwanya wa visi prezida, yagiye avuganira abagore bo muri Afrika afatanije n’umuryango w’ubumwe bwa Afrika. Mu mwaka w’I 1998 Specioza yashinze umuryango uhuriyemo abagore bagamije amahoro n’iterambere ( AWCPD), uwo muryango ukaba wari ugamije gufasha abagore badafite ubushobozi mu kugira uruhare mu mahoro n’iterambere rya Afrika.

Hari n’indi miryango yo mu gihugu imbere Dr Specioza yabereye umuyobozi harimo ihuriro ry’abagore bihangiye umurimo, ihuriro ry’abagore b’abaganga muri Uganda, n’indi
Mu mwaka w’I 1998 kandi Specioza yahawe igihembo n’ikigega cyita ku buhinzi n’ibiribwa FAO ku ruhare yagize mu kubungabunga ibiribwa no kugabanya ubukene.

Mu bijyanye n’ubuzima bwite bwa Dr Specioza, mu mwaka wa 2002 uyu mugore yasabye ko yatandukana n’umugabo we kuko yamukoreraga ihohoterwa ryo mu rugo. Gusa umugabo we ntiyigeze yemera ko batandukana kuko yavuze ko gutandukana bihabanye n’amahame y’imyizerere yabo bombi dore ko bose ari abayoboke ba Kiliziya
Gaturika ndetse anavuga ko umugore we nawe afite amakosa kuko ajya atinda gutaha kandi atatanze ubusobanuro buhagiije.

Gusa Specioza yakomeje kubona ko umugabo we amubagangamira akaba atabona uko akora neza imirimo ye ashinzwe, muri 2003 ahitamo gutanga impamvu ivuga ko abaye asubiye ku ishuri kugirango abone uko aba ahagaritse imirimo ye muri politike.

Speciosa afite abana 4, harimo n’abana b’impanga usibye ko afite n’abandi benshi arera.
Kuva muri 2003 Specioza ntiyongeye kwinjira mu bya politike cyane dore ko kubera kudakunda kwigaragaza byatumye mu cyumweru gishize wahwihwisa ibihuha bivuga ko yaba yaritabye Imana ariko Leta ikaza kubinyomoza ivuga ko uyu mugore wakoreye igihugu igihe kerekire akiri muzima.

Source : Wikipedia
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe