Shamma Al Mazrui, ni minisitiri ku myaka 22 muri UAE

Yanditswe: 12-02-2016

Shamma Al Mazrui, umukobwa w’imyaka 22 kuwa gatatu w’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’Intebe akaba na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yamugize Minisitiri w’Urubyiruko w’icyo gihugu.

Shamma ku myaka ye 22 gusa, afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ; akaba yarayikuye muri Kaminuza ya Oxford akagira n’iy’icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza ya New York.

Uyu mukobwa kandi azaba ari na we Perezida w’inama y’urubyiruko izajya igeza ibyifuzo n’ibibazo by’urubyiruko kuri Guverinoma, nk’uko ikinyamakuru The National cyabitangaje.

Sheikh Mohammed yagize ati“Tuzatega amatwi inama y’urubyiruko kandi turizera ko azatunganya imirimo ye neza ndetse n’iyi nama.”

Mbere y’aho garo abicishije kuri Twitter, Mohammed yari yagize ati “Urubyiruko rugize
hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu by’Abarabu, ni yo mpamvu ari ngombwa kubaha ijambo n’umwanya mu miyoborere y’igihugu.”

Yarongeye ati : “Urubyiruko rufite ibiringiro n’inzozi, ibibazo n’imbogamizi ; Nirwo mpamvu yo kutera imbere kwa sosiye cyangwa se gusubira inyuma. Nibo cyizere cy’ahazaza yacu. Igihugu cyacu cyubatswe n’intoki n’ibyagezweho n’urubyiruko. Urubyiruko ni imbaraga n’umuvuduko kandi nibo bukungu bw’ahazaza hacu”.

Shamma niwe Ministri muto uri mu baminisitri bashya bashyiriweho nawe akaba ari mu bagore batanu bagizwe abaminsitri bashya muri leta zunze ubumwe z’ababarabu. Ibi bibaye intambwe ikomeye mu gihugu nk’iki kiganjemo abasilamu kuko ahandi usanga bigorana ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi.

Source : thenational.ae

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe