Colombe, afasha abantu kugura imyenda ibabereye

Yanditswe: 06-07-2015

Colombe Ituze Ndutiye ni umukobwa w’inkumi ukora akazi ko guhimba moderi z’imyenda akayidoda ndetse akanagira abantu inama ku bijyanye n’imyambarire, ababwira imyenda iberanye n’imiterere yabo ndetse na moderi zigezweho,akaba n’umuyobozi wa Inco Fashion .

Uyu mukobwa akaba amaze kumenyekana mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuko ari mu bantu ba mbere batangije uyu mwuga wo guhimba moderi z’imyenda mu Rwanda no kuzidoda ndetse akaba yaranahawe ibihembo bitandukanye ku bw’umwuga we.

Amaze guhabwa ibihembo byinshi nk’umuntu ukora fashion nziza mu Rwanda ,harimo igihembo cya diva awards mu mwaka wa 2013 n’icya IWPR yahawe muri uyu mwaka .
Yagiye kandi yitabira amarushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga aho yitabiriye ndetse akanahabwa igihembo mu marushanwa yabereye I YALI mu mwaka wa 2014 aho yari yagiye ahagarariye abanyarwandakazi b’abayobozi bakiri bato bafite ibyo bagezeho.si aho gusa kuko yitabiriye n’andi marushanwa yo muri Nigeria mu gikorwa kiswe African fashion reception kandi ahakura igihembo.

Colombe avuga ko kuva akiri muto yakundaga gushushanya cyane ndetse akumva mu buzima bwe azakora ibijyanye no gushushanya kuko yabitangiye afite imyaka 6 gusa ariko nyuma agenda akuza impano ye kuko ubwo yigaga amashuri yisumbuye yahuye n’umubiligi ukora ibijyanye no guhimba moderi maze arabimwigisha.

Mu mwaka wa 2003 nibwo nibwo colombe yatangiye gukora ubushakashatsi ku bijyanye no guhimba moderi maze muri 2011 aba atangije fashion yitwa ‘’Inco Fashion’’aho yatangiye kujya akorana n’abandi bantu bakora ibintu by’ubukorikori barimo ababoshyi,n’abadoda ibintu bitandukanye,maze atangira kumenyekanisha ibya fashion n’akamaro kayo kuko abantu batari bsobanukiwe ibyo aribyo .

Kuri ubu ibikorwa bye bimaze kwaguka ndetse no kumenyekana kuko afite iguriro ryitwa ‘’1000n1 signatures ‘’riherereye mu mujyi wa kigali ricururizwamo imyenda ya moderi z’ubwoko bwose ndetse na atelier yo kudoderamo iyo myenda kuburyo umuntu aza akaba yagura umwenda udoze cyangwa bakamudodera moderi yifuza kandi mu gihe gito cyane. Dore ko avuga ko mu bakiriya akunda kugira, abanyarwanda akenshi aribo bakunda kwidodeshereza naho abanyamahanga bakagura ibidoze.

Yagize ati ;’’ abakiriya bacu abenshi ni abanyarwandakazi ariko n’abanyamahanga baraza.Gusa abanyarwanda akenshi baba bashaka kwidodeshereza ntabwo bakunda kugura imyenda idoze dore ko akenshi baba ari abakobwa cyangwa abagore bashaka moderi ziba zigezweho muri iyo minsi kandi bafite n’umwanya wo gutegereza ko tubadodera bakaba bazagaruka gufata imyenda yabo yuzuye,ariko abanyamahanga bo baza bashaka idoze batwara ako kanya.

Umwihariko wa Inco Fashion ngo nuko babasha kudodera umuntu mu gihe gito gishoboka kuko nta mwenda ushobora kurenza iminsi ibiri bitewe na moderi ushaka kuko bamaze kwagura ibikorwa n’abakozi bakaba ari benshi kandi bagatanga na serivisi nziza kubabagana kuko ngo babasha kudoda imyenda itari munsi ya 20 ku munsi.si ibyo gusa kuko colombe anagira inama abantu ku bijyanye n’imyambarire akurikije imiterere yabo kuburyo umuntu ayambara ibimubereye.

Colombe ati ;’’ kugeza ubu Inco Fashion ifite abakozi batatu bahoraho ariko bajya baniyongera bitewe n’akazi gahari kandi bakora vuba cyane kuko ni ab’umwuga.usanga rero nko kuri moderi ziba ziruhije umwenda ushobora kumara iminsi ibiri gusa ariko iyo ari umwenda utaruhije udasaba ibintu byinsi tuwukora mu munsi umwe gusa. Ikindi tunafasha abantu kwambara imyenda iberanye n’imiteree yabo cyane cyane iyo aje atugana ntabwo dupfa kumudodera tubanza no kumwereka ibyamubera,rimwe na rimwe n’uwifuje ko tumuherekeza kugura imyenda ahandi yifuza,turajyana tukamufasha guhitamo dukurikije ibyo yifuza tukamuhitiramo ibyiza kuri we’’.

Uretse kuba ahimba moderi kandi ubusanzwe ni umwarimu wigisha ibijyane n’ikoranabuhanga ICT muri WDA ishami rya Nyarutarama,akaba abifatanya byose kandi nta na kimwe kibangamiye ikindi. Avuga ko uyu mwuga we wamufashije byinshi kuko byatumye afunguka mu mutwe yiyungura ubumenyi ndetse abasha no kwiyishyurira kaminuza .

Mu ntego afite harimo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bya Inco Fashion,kongera abakozi no kwagura ibikorwa,gufatanya n’abandi bafite impano z’ubukorikori no kubafasha kumenyekanisha ibyo bakora. Akaba agira inama abantu baba bafite impano zabo ko batagomba kwitinya ahubwo bagomba kuzikoresha kandi neza .

Nguko uko uyu mukobwa colombe Ituze Ndutiye yazamuye impano ye yo gushushanya ubu akaba amaze kuba umuntu ukomeye mu guhimba moderi z’imyenda nubwo akiri muto.
Ukeneye Colombe rero wamusanga ku iduka rye riri imbere ya Ecole belge mu mujyi, ushobora no kumuhamagara kuri 0788479487

Nziza Paccy
Photo : educate

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe