-
Uburyo bwiza bwo gukoresha umwana umukoro mu rugo
Abana batangiye ishuri, akenshi batahana umukoro ( devoirs) baba bari bukore bageze mu rugo ariko rimwe na rimwe ugasanga ababyeyi batita ku gukoresha abana umukoro bahawe cyangwa se n’ababakoresha bakabikora ku buryo butari bwo bigatuma nta musaruro bitanga. Mukarugwiza Annonciatha umwarimu ufite inararibonye mu mwuga wo kwigisha aratubwira uburyo bwiza umubyeyi aba agomba gukoresha umwana umukoro yahawe : Kumushakira ahantu akorera heza : mu ngo zimwe na zimwe usanga igihe umwana akora (...)
-
Uburyo bwiza bwo gutoza umwana imirimo
Gutangira gutoza umwana imirimo akiri muto ni ingenzi kuko biba bizamufasha mu buzima bwe bw’ahazaza kandi nawe ntumuhangayikire cyane kuko uba ubona ko azakura yabasha kwirwanaho n’igihe udahari. Gusa kugirango iyo mirimo utoza umwana imugirire umumaro hari uburyo bwiza ugomba kubimwigishamo dore ko usanga bamwe bakora amakosa . Ikigero umwana atangira gutozwa imirimo Ababyeyi benshi usanga bakomeza kuvuga ko abana babo bakiri bato badashoboye gukora imirimo ugasanga umwana arinze agera (...)
-
Ibyo kwitaho mbere yuko umwana agera mu bwangavu
Mbere yuko umwana agera mu bigimbi cyangwa se mu bwangavu hari ibyo umubyeyi aba agomba kwitaho akabigira akamenyero kugirango igihe umwana yageze mu bwangavu imibanire yabo itazabagora. Dore ibintu by’ingenzi umubyeyi agomba kuba yaramenyereje umwana : Gusangira ifunguro rya nijoro : Birashoboka ko ku manywa utabona umwanya wo gutaha ngo ujye gusangira n’abana ariko byibura ugomba kumenyereza abana ko muba muribusangire ifunguro rya nimugoroba. Ni byiza ko ababyeyi bose baba bahari yaba (...)
-
Umwana w’umunyamahane nuko wamutwara
Hari ikigero abana bageramo ugasanga bagize amahane cyane ndetse akaba yakora ibintu runaka mu ruhame akagukoza isoni. Iyi myitwarire ibabaza ababyeyi ndetse ikaba yanabagiraho ingaruka zo kumva badakunze abana babo. Gusa na none nubwo bigoye kubikosora hari ibyo umubyeyi yakora igihe umwana we agaragaza imyitwarire nk’iyo. Dore ibyagufasha igihe ufite umwana ugira amahane cyane Kumuhungisha igihe muri mu ruhame : Hari ubwo umwana agira amahane kandi muri mu bantu benshi akaririra ikintu (...)
-
Ibyo wasimbuza inyama igihe umwana yazanze
Inyama ni ingirakamaro ku buzima bw’umwana mu rwego rwo kumufasha gukura neza. Gusa hari ubwo umwana yanga kurya inyama z’ubwoko bwose bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bwe. Mu gihe rero umwana yanze kurya inyama dore ibyo uzajya wibandaho kugirango umwana abonemo intungamubiri yagombaga kubona mu nyama. Igihe umwana yanze kurya inyama z’ubwoko bwose zaba izitukura, iz’umweru( amafi n’inkoko), jya wibanda kumugaburira amagi, tofu ( bakunze kwita inyama za soya), amashaza, ibishyimbo, (...)
-
Uko waganiriza umwana ubuzima bw’imyororokere
Ababyeyi bamwe bibeshya ko umwana agomba kuganirizwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere igihe ageze mu bugimbi n’ubwangavu, nyamara Charlotte wize iby’imitekerereze y’abantu avuga ko muri icyo gihe hari ubwo bikugora kuko hari andi makuru umwana aba yarafashe mbere. Kugirango ibiganiro umubyeyi agirana n’umwana ku buzima bw’imyororokere bigire umusaruro mwiza umwana agomba kuganirizwa akiri muto kuva agitangira kwiga kuvuga. Umumaro wo kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere akiri muto (...)
-
Umubyeyi ujenjetse mu kurera nuko byakosoka
Hari ababyeyi bajejecyera abana mu kubarera ugansanga byica umwana akazakura ari wa muntu udafite icyo yakwigezaho igihe nta wundi muntu wo kumuba hafi ngo amufashe. Hari ibimenyetso byerekana ababyeyi bajejetse cyane mu kurera cyangwa se batetesha abana babo, ingaruka bigira nuko wabikosora hakiri kare. Urubuga rwandika ku bana rwitwa sleepingshouldbeeasy rwavuze bimwe mu biranga ababyeyi batetesha abana : Guha umwana ikintu cyose asabye : Kwemerera umwana byose ntabwo ari ikintu cyiza (...)
-
Uko warinda umwana gusambanywa no kubitozwa
Ubusambanyi, gufata abana ku ngufu n’ibindi bijyanye nabyo ni ibintu ababyeyi bamwe batinya kuganiriza abana. Gusa nubwo ari ibintu biteye ubwoba kubivuga bigira ingaruka haba ku bana b’abakobwa ndetse n’abana b’abahungu. Mu rwego rero rwo kurinda abana gutozwa ubusambanyi, gusambanywa ku ngufu, n’ibindi bikorwa nk’ibyo by’urukozasoni bikorerwa abana, hari icyo umubyeyi wese aba agomba gukora. Itsinda ry’abaganga b’abana ryo muri Amerika ryitwa AAP ryaricaye risanga ubusambanyi bwigishwa abana no (...)
-
Amagambo uzirinda kubwira ingimbi cyangwa umwangavu
Hari amagambo ababyeyi babwira abana babo b’ingimbi n’abangavu baziko bari kubahana ariko ugasanga aribwo umwan aarushijeho kunanirana kuko ayo magambo amutera umujinya kurushaho. Mu gihe rero uri kuvugana n’umwana wawe cyangwa mwatonganye uzirinde kumubwira aya kuko azarushaho kubigira bibi : Niba wumva tutabyumvikanaho urugi rurakinguye ! Amagambo nkaya ababyeyi bayakoresha kenshi igihe bananiwe kumvikana n’abana babo b’ingimbi n’abangavu ariko bagashaka ko igihe batumvikanye bashaka ahandi (...)
-
Igihe umwana atangiye ishuri akanga umwarimu
Iyo umwana atangiye ishuri bwa mbere ashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye kuko biba bitamworoheye kumenyera ubuzima bushya aba yinjijemo. Zimwe mu mbogamizi ahura nazo zishobora kuba kwanga umwarimu we bikamutera no kwanga ishuri. Mukarugwiza Annonciatha, umaze imyaka isaga 13 akora umwuga w’ubwarimu yagiriye inama ababyeyi avuga icyo bakora igihe ibyo bibaye ku mwana wabo : Banza ushake impamvu itera umwana kwanga umwarimu : igihe umwana agitangira ishuri hari ibintu byinshi bishobora (...)
-
Uburyo bworoshye bwo gutoza umwana kwiraza mu cyumba
Ahanini iyo umwana akiri uruhinja ararana n’ababyeyi be mu cyumba kugeza igihe runaka bazashakira kumushyira mu cyumba cye akajya yiraza. Kumenyereza umwana kwiraza ni ibintu bitajya byorohera ababyeyi bamwe na bamwe ariko hari uburyo bwiza wakoresha umwana akamenyera kwirarana vuba kandi ntibimutere ikibazo. Tangira gutoza umwana kwiraza akiri muto : Ku babyeyi babishoboye ni byiza kumenyereza umwana kwirarana akiri muto niyo yaba acyonka ukajya wiha isaha yo kubyuka ukajya kumwonsa (...)
-
Uburyo abakozi bo mu rugo bigisha abana ubusambanyi
Abakozi barera abana bajya babangiza mu buryo butandukanye burimo no kubasambanya cyangwa se bakabibatoza bakoresheje uburyo butandukanye. Iyo umubyeyi rero adacunze neza hari ubwo umwana yangirika akiri muto ukaba utanabimenya, bikaba byazamugiraho ingaruka zitandukanye zirimo kwangirika imyanya myibarukiro akiri muto, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwangirika mu mutwe agakura akunda ubusambanyi n’ibindi. Mu gushaka kumenya uburyo abakozi bo mu rugo bashobora gutoza (...)
-
Uburyo bworoshye buvura umwana w’uruhinja constipation
Indwara y’impatwe ni indwara mbi ishobora no gufata abana bato n’impinja zikivuka. Nubwo iyi ndwara ari mbi ariko hari uburyo bworoshye kandi bwiza wakifashisha mu kuvura umwana wawe igihe yafashwe n’iyi ndwara. Gusa na none mbere yo kwihutira gukoresha imiti n’ubundi buryo bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara n’imiti ihatira umwana kwituma ku ngufu , ababyeyi bagirwa inama yo kubanza kumenya ko abana babo barwaye constipation koko bakabona kuyikoresha. Dore ibimenyetso bya constipation ku mwana : (...)
-
Umwana ugaragaza ubugome mu bandi bana nuko wamufasha
Abana bari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu bashobora kugaragaza ubugome n’ubushotoranyi hagati y’abandi bana bigatangira gutera umubyeyi ubwoba kuko aba abona ko umwana afite imyitwarire mibi. Mu gihe umwana wawe muto wo muri icyo kigero yatangiye kugaragaza ubugome no gushotora abandi bana dore uko wamuhindura : Banza umunye ikintu gitera umwana umushiha akaba yakubita abandi bana : Hari ubwo umwana ashobora kwigaragambya kuko hari impamvu ziri kubimutera nko kuba ashonje, kuba ari kumwe (...)
-
“Nta ngaruka ibinini byo kuboneza urubyaro bigira ku mwana uvuka nyuma.” Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka zigera ku mwana ukuva nyuma yo gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro kabone n’ubwo umubyeyi yabifata ataziko atwite akabemenya nyuma. Ubwo bushakashatsi bwasanze nta ngaruka zihariye zigera ku bana babyawe n’ababyeyi bakoresheje ibinini byo kuboneza urubyaro zitandukanye n’abatigeze babikoresha. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bavutse 900,000 muri Denmark basanga ko n’abagore bakoresheje ibinini byo kuboneza urubyaro baramaze gusama nta nagaruka (...)
-
ibyo kwitwararika igihe umwana agiye kujya ku ishuri bwa mbere
Muri iyi minsi ababyeyi bari kwitegura kujyana abana babo ku mashuri, muri bo usanga harimo n’abana bagiye kujya ku ishuri bwa mbere. Ku bana bagiye kujya ku ishuri bwa mbere mu gihe cy’ibiruhuko biba ari umwanya wo kubategura neza bikazabarinda kuzahura n’imbogamizi ku ishuri. Dore bimwe ugomba kwitwararika iyo ufite umwana ugomba gutangira ishuri bwa mbere : Kwigisha umwana kumenya kwirwanaho : Nubwo umwana azaba afite abazajya bamwitaho ari ku ishuri ntabwo biba bimeze nkuko umwana uri mu (...)
-
6.5% by’abakozi bo mu ngo bari munsi y’imyaka yemerewe gukora akazi
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango “CLADHO” uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buragaragazako 6.5% by’abakozi bo mu ngo barimunsi y’imyaka 16 amategeko y’u Rwanda ateganya ko ugomba kuba ufite kugirango ube wahabwa akazi. Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 15 tw’u Rwanda, muri uyu mwaka bugaragaza kandi ko uretse abo 6.5 bari munsi y’imyaka 16, abandi basigaye ngo biganje mu kigero cy’imyaka iriha gati ya 16-20. Mu gukora ububushakashatsi CLADHO yabajije abakozi bo mu ngo b’ibitsina (...)
-
Uko watoza umwana kumenya gucunga neza amafaranga akiri muto
Kumenya gucunga neza amafaranga usanga ari ikintu kidapfa korohera abantu bose no mu antu bakuru, nyamara iyo umwana atojwe uyu muco hakiri kare agasobanurirwa uburyo amafaranga aboneka n’uburyo bwiza akoreshwamo, uwo muco arawukurana n’igihe yabaye mukuru ugasanga azi gucunga umutungo we ku buryo bwiza. Dore bimwe wakora bigafasha umwana kumenya gucunga neza amafaranga : Sobanurira umwana ko amafaranga akenewe kugirango ubuzima bukomeze : Abana batangira kumva agaciro k’amafaranga bageze (...)
-
Uko warinda umwana guhungabanywa no gutandukana n’uwo mwashakanye
Iyo ababyeyi bahisemo umwanzuro wo gutandukana bigira ingaruka cyane ku mwana kuko umwana we ibyo ababyeyi bapfa aba nta ruhare yabigizemo. Mu gihe byaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwashakanye ukaba ari wowe uri kurera umwana ushobora gukomeza kumufasha nubwo bitoroshye ukamurinda guhungabana. Musobanurire mu magambo make kandi asobanutse impamvu yo gutandukana : Si byiza ko ujya mu mizi y’ibyatumye mutandukana nuwo mwashakanye ngo ujye kubibwira umwana utarageza igihe cy’ubukure. Mubwire (...)
-
Ibintu bitera ibibazo mu burere bw’umwana iyo ababyeyi batabyumva kimwe
Ababyeyi bafite imyumvire itandukanye ku kintu runaka kijyanye n’uburere bw’umwana, bakunze kuteza ibibazo umwana akubura icyo afata nicyo areka kuko buri mubyeyi wese amubwira ibye, ndetse ugasanga ibyo bibazo binagera hagati y’abashakanye kuko buri wese aba yumva ko ibye ari byo byiza. Dore ibintu ababyeyi bakunze kutumvikanaho mu burere bw’abana nuko babyitwaramo bikagenda neza. Kugira imyemerere ishingiye ku idini itandukanye ; Iyo ababyeyi bafite imyemerere itandukanye usanga bigora (...)