-
Ibyo watekerezaho mbere yo gushyira umwana muri crèche/daycare
Crèche ni ahantu abana bato birirwa kuva mu gitondo kugera saa sita cyangwa nimugoroba. Bashobora no kuhagera saa sita bagataha nimugoroba, kuhamara amasaha make byaba buri munsi cyangwa iminsi mike ; bituruka ku bushobozi ndetse n’ubushake bw’ababyeyi. Mu Rwanda crèches zitangiye vuba, ntizimenyerewe ndetse zinavugwaho byinshi, Hari abumva ari iz’abakire, ari ukwikuraho umwana ukamwohereza ahandi hantu, hari abumva nta kamaro kazo ntacyo zifasha umwana kirenze icyo abona yiriranywe n’umukozi (...)
-
Uko wakwita k’ umwana unyara ku buriri
Bamwe mu babyeyi bafite abana bakiri bato iyo muganiriye bakubwira ko abana babo banyara ku buriri rimwe na rimwe ugasanga bisa n’ibibateye ipfunwe. Hari n’abibwira ko umwana muto unyara ku buriri aba abikorera ingeso ku buryo hari n’ababyeyi badatinya kubatonganya no kubakubita. Igitera abana kunyara ku buriri Ubusanzwe kunyara ku buriri ku bana bakiri bato ni ibintu bisanzwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura abana bangana 10% barengeje imyaka itanu ushobora gusanga banyara ku buriri. (...)
-
Ibyo wakora ngo umwana agire uruhu rwiza
Hari ababyeyi bapfa kugurira abana amavuta babonye nyuma bagatungurwa no kubona umwana yangirika uruhu. Hari rero amavuta ajyana n’ uruhu rw’umwana kuva akivuka ndetse n’ibyo wakirinda mu rwego rwo kurinda uruhu rw’umwana. Bumwe mu bwoko bw’amavuta meza ku mwana Amavuta meza ku ruhu rw’abana agomba kuba aturuka ku bihingwa kandi akoze mu bintu karemano (naturel)bitavangiwe. Amavuta nkayo ajyanye n’uruhu rw’abana aba afiteho icyapa cya ECOCERT, NATUREL&PROGRES na BDIH bikaba ari bimwe mu (...)
-
Ibintu 7 by’ingenzi abana bato bakenera ku babyeyi
Mu burere bw’abana bakenera kumva ko baguwe neza kandi ni inshingano y’ababyeyi gukora ibikorwa byereka umwana ko kumererwa neza mu muryango. Mary Kamanzi ufite ubunararibonye mu kurera yatubwiye ibikorwa by’igenzi abana bakeneye ku babyeyi : Kubihanganira no kubumva : ababyeyi bakwiye kwihanganira abana ariko birinda ko byagera ku rwego rwo guterera gusa na none ntibibe guhora ucunga umwana ahubwo ababyeyi bakwiye kwereka abana urukundo mu byiza no mu bibi. Ababyeyi bakwiye (...)
-
Rubavu : Abagore bahanganye n’imirire mibi mu bana
Murwego rwo gufasha Leta gushyira mubikorwa gahunda yihaye yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi, abagore b’i Rubavu bafatanyije ninzego z’ubuzima biyemeje kurandura burundu iki kibazo muri aka karere bahuriza hamwe abana bakabagaburira indyo yuzuye kandi bakagirana inama y’uko bakwita ku isuku y’ibiribwa no mu ngo zabo. Imirire mibi mu bana ni kimwe mu bibazo byahagurukiwe n’inzego zitandukanye kuko kiri mubituma abana bazingama cyane abatarageza ku myaka itanu(5). Mugihe Leta ifatanyije (...)
-
Ibintu 12 bifasha ababyeyi kurera neza
Ababyeyi benshi usanga bahangayikishijwe n’ahazaza h’abana babo ndetse bakibaza uburyo bakoresha ngo babarere neza. Ni muri urwo rwego twegereye Mary inzobere mu kurera akatubwira inshingano umubyeyi agomba kuzuza ngo arera neza umwana we nkuko bigaragara muri Bibiliya Gutegeka Kwa kabiri 6 : 5-18 1. Gukundisha uwiteka umutima wawe : gukunda Uwiteka by’ukuri byomora ibikomere ababyeyi baba barahuye nabyo bishobora gutuma barera umwana wawe nabi. Iyo ibikomere bidakize usanga hari (...)
-
Ibintu 5 byereka abana ko bakunzwe
Buri muntu yaba umukure yaba umwana agira ikintu kimwereka urukundo kurenza ibindi. By’umwihariko ku bana, ni byiza ko ababyeyi bamenya icyo buri mwana aba akeneye kugirango yumve akunzwe kugirango bakimukorere bigatuma akura yumva akunzwe mu muryango. Umwanditsi Gary Chapman yatanze uburyo butanu umwana cyangwa abantu bakuru bumvamo ko bakunzwe bitewe na buri wese uko aremye. Diane Muhimakazi inararibonye mu kurera abana yadusobanuriye buri buryo bwose : Kubwirwa amagambo meza (parole (...)
-
Uko wakoresha umwanya muto ukita ku mwana neza
Ababyeyi benshi usanga bavuga ko batakibona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo nyamara kwita ku mwana ntibisaba amasaha menshi gusa, bisaba kumenya uburyo nako gahe gato wagakoresha neza kandi bikagira umusaruro mwiza. Nkuko Mary Kamanzi inzobere mu kurera yabidutangarije, ababyeyi benshi bakwiye kumenya gukoresha neza umwanya muto bafite mu buryo bwiza( Quality time) kurusha ko barwana no gushaka amasaha menshi( quantity time) ashobora kuba imfabusa mu gihe adakoreshejwe neza. Mary (...)
-
Inama 10 zafasha ababyeyi kurera abana babo bageze mu bugimbi
Ababyeyi benshi bakunda guhangayikishwa n’imyitwarire y’abana babo igihe bageze mu gihe cyo kugimbuka. Usanga rwose ubwumvikane ari bucye hagati yabo, noneho bigatuma ababyeyi bafata ingamba zimwe na zimwe zidashimishije ku bana babo. Dr.Julian MELGOSA mu gitabo cye yise “ Les adolescents et leurs parents” atanga inama zigera ku icumi ku babyeyi bafite abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ ubwangavu (adolescence). ni izi zikurikira : - Mbere y’uko uvuga banza umutege amatwi kandi (...)
-
Imwe mu myitwarire mibi y’abana iterwa n’amakosa y’ababyeyi
Imyitwarire y’ababyeyi niyo iha abana icyerekezo kizima cy’ubuzima kuko akenshi ibikomere abantu bagira mu bwana bibagiraho ingaruka bakuze, bikabatera ingaruka mbi mu imibanire yabo no mu muryango mugari. Bamwe bahitamo kudashaka : hari abana bamwe bahitamo kudashaka bitewe nuko baba batarabonye ibyiza byo gushinga ingo aho baba barakuriye mu miryango irangwa n’amakimbirane bigatuma batinya kubaka batinya ko ibyo babonye mu miryango bavukamo byazababaho. Abandi bahitamo kubyarira iwabo (...)
-
Amakosa 6 akorwa n’ababyeyi mu guha abana imiti
Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara ku bana bakiri bato bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 5 ni uko usanga hari abana bahora ku miti, bakarwara inkorora idakira, inzoka, n’ibindi. Nkuko twabitangarijwe n’impuguke mu by’imiti (pharmacien) Kwizera E, yatubwiye ko usanga akenshi ababyeyi baha abana imiti batabyitondeye bikagira ingaruka ku buzima bw’umwana. Amakosa akorwa mu guha umwana umuti Kudaha umwana umuti nkuko bikwiye : harimo kutubahiririza amasaha, kutubahiriza urugero (...)
-
Uburyo bunyuranye bwo gushyigikira umwana
Gushyigikira umwana ni ingenzi mu mikurire y’umwana. Ushobora gushyigikira umwana mu magambo ariko sibyo byonyine. Hari n’ibindi wakora ugashyigikira umwana . Bimwe muri byo ni ibi : Niba umwana akoze igikorwa cyiza ushobora gukoresha ibimenyetso umwereka ko umushyigikiye nko kuzamura urutoki rw’igikumwe, kumusekera, kumureba neza umwitayeho. Koresha amagambo meza yo kumushyigikira. Ntuhore ukoresha bravo gusa cyangwa “felicitation” ahubwo mubwire n’andi “ ndakwishimiye” wabikoze neza (...)
-
Ingaruka zo kwemerera abana byose
Hari ababyeyi bemerera abana ibintu byose (permissive parent) . Bene aba babyeyi bajya gusa n’ababyeyi batagira icyo bitaho(careless parents) gusa icyo twabavugaho ni uko usanga bo bemerera abana ibyo ari byo byose byaba byiza cyangwa bibi. Uyu munsi Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira uko ibibaranga n’ingaruka ziba ku bana : Nk’urugero umwana ashobora gukora ikosa aho kumuhana ugasanga umubyeyi ari kwisekera cyangwa agahora amubwira ngo ndaza (...)
-
Ibintu 5 biranga ababyeyi barera abana neza
Ababyeyi beza kandi buri mwana akenenra ni Ababyeyi bashyira mugaciro barera kandi bagahana umwana mu rukundo(ferme and loving parent) Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira ibiranga bene abo babyeyi nyabo cyangwa se ababyeyi bifuzwa n’abana bose. Kumenya gutanga icyerekezo ku mwana : umubyeyi mwiza ni ugenzura akareba ibyo umwana yerekezamo akabimuteramo imbaraga cyangwa akamwereka uburyo byakorwa neza kuko aba amuruta Gukurikirana umwana muri byose : (...)
-
Ibiranga ababyeyi batita ku burere bw’abana n’uko bakwikosora
Kurera ni ikintu cy’ingenzi ku babyeyi kuko mu gutoza no guha uburere abana aribyo bibagira abo baribo, ababyeyi bagenda batandukana mu buryo barera kubera uko ubwabo bateye, uko nabo barezwe n’ibindi. Uyu munsi Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira uko ababyeyi batagira icyo bitaho (careless) bakwitwara mu kurera abana babo neza babaha uburere bukwiriye. Ababyeyi batagira icyo bitaho (careless parent) n’ibibaranga Ni ababyeyi basa nkaho ntacyo (...)
-
Inama zigirwa ababyeyi bakaze mu kurera abana nyabyo
Kurera ni ikintu cy’ingenzi ku babyeyi kuko mu gutoza no guha uburere abana aribyo bibagira abo baribo, ababyeyi bagenda batandukana mu buryo barera kubera uko ubwabo bateye, uko nabo barezwe n’ibindi.Uyu munsi Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira uko ababyeyi bakaze(dominant) bakwitwara mu kurera abana babo. Ababyeyi bakaze (dominant parent) ni ababyeyi babanyagitinyiro usanga barangwa no guha ingero zihanitse abana babo ku buryo usanga icyo bavuze (...)
-
Imiterere y’abana b’abanyamahoro n’uko bitabwaho
Abana b’abanyamahoro bakunze kandi no kwitwa abadipolomate kuko buri gihe usanga bashakisha icyazana amahoro aho bari ndetse no kubo bari kumwe. Muhimakazi Diane arerekana imiterere cyangwa imyitwarire y’umwana w’umunyamahoro (phlegmatic),ibimuranga n’uburyo yafashwa agakura neza. Bimwe mu bibaranga abana b’abanyamahoro Ni abanyamahoro : Aba bana bakunze kwitwa abanyamahoro cyangwa abadipolomate, nta rusaku bagira nta kibazo bagaragaza usanga ibintu bitamukomerekeje uko byaba biri kose (...)
-
Imiterere y’umwana usabana n’uko yitabwaho
Nyuma yo kubabwira imiterere y’umwana ucecetse (melancolic n’uburyo ababyeyi bamufasha gukura neza adahutajwe, uyu munsi Muhimakazi Diane arababwira imiterere cyangwa imyitwarire y’umwana usabana ( sanguin(e) ,ibimuranga n’uburyo yafashwa agakura neza adahutajwe. Dore imwe mu myitwarire iranga abana basabana : Kugira ubuntu : Ni umwana ukunda gutanga mbese aba afite impuwe ku buryo umubyeyi aba adakwiriye ku mukubita ngo kuki watanze ibi na biriya ahubwo akamwereka urugero azajya (...)
-
Imiterere y’abana bacecetse (Melancolic)n’uko bitabwaho
Nyuma yo kubabwira imiterere y’umwana witwara kiyobozi (coleric) n’uburyo ababyeyi bamufasha gukura neza adahutajwe, uyu munsi Muhimakazi Diane arababwira imiterere cyangwa imyitwarire y’umwana ucecetse (melancholic),ibimuranga n’uburyo yafashwa agakura neza. Imiterere cyangwa imyitwarire y’umuntu ukuze iba ifite inkomoko mu bwana bwe, aba ari wawundi wari ufite imyaka ibiri ndetse n’itatu. niyo mpamvu rero ababyeyi bakwiriye kumenya imyitwarire cyangwa se imiterere y’abana babo kugira ngo (...)
-
Indangagaciro 7 zikwiriye abangavu
Ikigero cy’ubwangavu n’ubugimbi ni hinduka riba ku bana b’abakobwa n’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 17. Nubwo hari n’abagaragaza iryo hinduka mbere y’iyomyaka cyangwa nyuma yayo bitewe n’uburyo uwo mwana aba yarakuzemo , twavuga imirire yabonye, kutarwaragurika aho yakuriye n’ibindi. Ubwangavu n’ubugimbi buvugwa cyane iyo umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa atangiye gukura ku bijyanye n’imyanya ndangagitsina.uyu munsi Madam Mukuru Winfride aratubwira uko umwangavu akwiriye kwitwara mu muco (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240