-
Ifi itetse mu ifuru
Mu gihe ufite ifuru ushobora gutekaho ifi ikaze imeze neza ihumura neza kndi iryoshye ku buryo budasanzwe. Uramutse udafite ifuru nabwo ukoresha ubu buryo ariko wagera mu myanya wo kuyishyira mu ifuru ukayishyira ku cyocyezo kiriho umuriro muke. Dore uko wategura ifu mu ifuru Ibikoresho : Ifi ipima 1,5 kg Inyanya 4 Persil 1/2 cy’umufungo Tungurusumu udusate 3 Umunyu na poivre Urusenda Indimu Umutobe wo mu ndimu 1 Amavuta ya elayo Uko bikorwa Vanga persil, umunyu amavuta ya elayo, (...)
-
Isosi ya broccolis n’isambaza
Broccolis ni imboga zijya kumera nka chou fleur ariko zo zifite icyatsi cyijimye kurusha chou fleur zikaba ari imboga nziza ku isosi y’isambaza. Ibikoresho : Broccolis 2 Isambaza garama 300 Fromage zirapye garama 45 Igitunguru 1 amavuta Inyanya 4 Uko bikorwa : Tunganya ibikoresho byose Kata imboga n’ibitunguru Shyshya amavuta ushorerane n’ibitunguru Ongeramo isambaza uvange witonze kugirango zidashawanyagurika Sukamo broccoli n’inyanya Ongeramo umunyu upfundikire bimare iminota 10 Rapiraho (...)
-
Amashaza na karoti mu nyama
Ushobora gufata ubwoko bw’imboga zutandukanye ukabuteka mu nyama bikavamo ifuguro ryiza ryujuje intungamubiri kandi ritarimo amavuta menshi ku bantu batayakunda. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho : Navets 2 ( zijya kumera nka beterave ariko zo zijya kuba move) Inyama z’imvange garama 600 Karoti 6 Ibirayi 6 Laitue 1 Amashaza garama 400 Ibitunguru 4 Tungurusumu udusate 4 Umunyu na poivre Amavuta ya elayo Uko bitegurwa : Tungunya ibikoresho byose, imboga uzikate neza Shyushya (...)
-
Inyama z’imbavu na root beer
Root beer ni ikinyobwa gikorwa mu mizi y’igiti bita sassafras ikaba ijya gusa umukara ariko atari cyane ( brown). Root beer kandi ishobora kuba irimo alcohol cyangwa se ikaba itarimo. Root beer kandi ishobora no gukoreshwa mu gutegura inyama z’imbavu.( imbavu z’inka, iz’ihene, ingurube,..) Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho : Inyama zo ku mbavu 2kg Litiro 2 za root beer Umunyu wo mu bwoko bwa kosher salt igikombe 1( umunyu uba ari munini kurusha umunyu usanzwe) Poivre akayiko 1 (...)
-
Inyama zo mu nda na macaroni
Kuvanga inyama zo mu nda na macaroni ni ufunguro ridakunze gutekwa n’abantu benshi ariko iyo wariteguye neza riraryoha cyane cyane ukaba warifata mu masaha ya mu gitondo mbere yo kujya ku kazi ukirirwa umeze neza. Ibikoresho : Inyama zo mu nda garama 300 Macaroni ngufi ibikombe 2 Inyama 4 Sauce tomate 1 Soy sauce ibiyiko 3 Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 2 dusekuye Umunyu Amavuta ibiyiko 3 Ibikombe 3 by’amazi Uko bikorwa : Kata inyama uzironge neza Zishyire mu isafuriya upfundikire (...)
-
Isosi yo mu bushyuhe
Iyo hakonje usanga abantu bafata amafunguro ashyushye kugira ngo abongerere ubushyuhe mu mubiri. Kuki se tutakira ikinyuranyo igihe habaye ubushyuhe tugafata amafunguro agarura amafu mu mubiri ? Iyi sosi ni imwe mu masosi meza yo mu bihe by’ubushyuhe cyane cyane ko hasigaye haka izuba ryinshi abantu bagashyuhirana. Dore uko wategura iyo sosi Ibikoresho : Inyanya garama 500 zababuwe ku muriro ku buryo igihu gisa umukara mo gahoro Puwaro agafungo 1 ugakata uduce tw’umweru gusa Ibibabi bya (...)
-
Amandazi y’ibirayi n’inyama
Ibirayi n’inyama ziseye ubusanzwe tumenyereye ko bikorwamo sambusa, ariko burya ushobora no gukoramo amandazi kandi aryoshye ku buryo butagereranywa. Ibikoresho : Ibirayi 4 Inyama ziseye ¼ kg Urusenda Tangawizi akayiko 1 gaseye Tungurusumu ½ cy’akayiko gaseye Garam masala ututyiko 2 Umunyu na poivre Ifarini ikiyiko 1 Amazi ibiyiko 4 Utuvungu tw’imigati (chapelure) Amavuta y’ifiriti ( huile de friture) litiro 1 Uko bikorwa : Hata ibirayi ubikatemo kabiri bitewe nuko bingana, ubitogose mu mazi (...)
-
Imboga ziryoha zidahiye cyane
Imboga zimwe na zimwe ziryoha iyo utazihishije cyane kandi ni nabyo byiza kuko ziba zigifite intungamubiri zazo kurusha uko wazicanira cyane. Igihe udakunda kurya imboiga mbisi ushobora kuziteka mu gihe gito ku buryo bukurikira : Ibikoresho : Ishu ry’umweru igice Karoti 3 Imiteja garama 150 Ibitunguru 2 Tangawizi imwe iseye Tungurusumu udusate 2 Amavuta n’umunyu Ibiyiko 2 bya vinaigre Uko bikorwa : Kata imboga zose wabanje kuzironga neza Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru, tungurusumu (...)
-
Ibirayi na fromage
Ibirayi birapye na fromage ni ifunguro ryiza kandi rishora cyane cyane ku bakunda ibirayi na fromage kuko iyo bivanze usanga biryoha birenze uko bisanzwe. Dore uko bategura iryo funguro : Ibikoresho ku bantu 2 : Ibirayi garama 300 Fromage garama 100 zirapye Umunyu na poivre Amavuta ya elayo cyangwa se y’ibihwagari Uko bikorwa : Ronga ibirayi neza ubihate unabirape Bishyire mu gisorori urapireho fromage Shyiramo umunyu na poivre uvange cyane bihinduke imvange ifashe Shyushya amavuta ku (...)
-
Inyama ziseye mu muceri
Inyama ziseye n’umuceri ni ifunguru ryiza cyane kandi ryoroshye gutegura dore ko mu kuritegura bidasaba ubuhanga buhambaye. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho : Inyama ziseyey garama 600 Ibitunguru 3 Ibirahure 3 by’umuceri Sauce tomate Inyanya 3 zihase kandi ziseye Ikirungo cy’ifu akayiko 1 umunyu Urusenda ( ku barukunda) Uko bikorwa : Kata ibitunguru mo udusate duto Teka umuceri mu mazi make ikirahure kimwe cy’umuceri ukibarire ibirahure 2 cyangwa 3 by’amazi Mu gihe utetse umuceri (...)
-
Isoso y’inyama n’amashaza
Ibikoresho : Ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo Inkoko 1 kg Tungurusumu 1 iseye Amashaza atogosheje agakombe 1 Inyanya 3 Sauce tomate 1 Amavuta ya beurre ibiyiko 2 Ikirungo cy’ifu utuyiko 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa : Shyira amavuta ku ziko na tungurusumu Ongeramo inyama zimare iminota 5 Shyiramo ikirungo cy’ifu, umunyu na poivre uvange Shyiramo amavuta ya beurre, namara kuyenga ushyiremo amashaza inyanya na sauce tomate ubireke ku ziko iminota 25 ku muriro muke cyane Ubonye isosi ifashe (...)
-
Boulettes z’umuceri
Umuceri akenshi utekwa ku buryo busanzwe nk’ifunguro ry’ingenzi, nyamara hari n’ubundi buryo ushobora kuwutekamo boulettes kandi zikaryoha. Dore uko wategura boulettes z’umuceri : Ibikoresho ku bantu 4 : Inyama ziseyeye garama 400 Umuceri garama 300 Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 3 duseye Puwaro agace k’umufungo Tangawizi agasate 1 gaseye Amavuta ya elayo ibiyiko 2 Umunyu na poivre Amavuta yo kuzitekamo Utuvungu tw’imigati( chapelure) Uko bikorwa : Shyira amavuta ya elayo ku ziko hamwe (...)
-
Ibirayi n’inyama z’ibinure
Inyama z’ibinure usanga abantu benshi batazikunda kubera zigira amavuta menshi ariko hari uburyo ushobora kuzitekamo zikaryoha ariko ukirinda gukoresha inyama nyinshi. Ni muri urwo rwego tugiye kugagezaho uko wategura inyama z’ibinure n’ibirayi. Ibikoresho : Ibirayi garama 500 Poivron 1 Tungurusumu udusate 4 duseye Amashaza ahiye agakombe 1 Inyama z’ibinure garama nto ya garama 200 Umunyu na poivre Amavuta ibiyiko 3 Uko bikorwa : Shyushya ifuru Ronga ibirayi ubikatemo udasate 6 muri buri (...)
-
Inkoko yumutse n’indimu
Inyama y’inkoko iraryoha ku bayikunda ariko bikaba akarusho iyo wayumukije ugashyiraho indimu kuko usanga uburyohe bwayo bwiyongereye kuruta uko yaba iri mu isosi. Dore uko bategura inkoko n’indimu : Ibikoresho : Inyama z’inkoko garama 400 Indimu 1 Huile d’olive ibiyiko 2 Tungurusumu udusate 2 twiza Urusenda Umunyu na poivre Uko bikorwa ; Kata inyama zawe neza Vanga umunyu, urusenda poivre, amavuta na tungurusumu ubivange n’umutobe w’indimu Bisige ku nkoko Zirekere ahantu hakonje iminota 30 (...)
-
Isombe irimo ibibiringanya
Abantu batari bake bakunda guteka isombe mu mifupa ariko ushobora no kuba wahindura ukayiteka mu zindi mboga mu gihe wumva udashaka inyama cyangwa se utazirya. Dore uko wategura isombe n’ibibirirnganya : Ibikoresho : Isombe umufungo 1 Ibibiringanya 2 Agace k’umufungo wa puwaro Poivrons 2 Gout y’isombe Tungurusumu nini udusate 4 Epinard umufungo 1 Amamesa ¼ ya litiro Ibitunguru 2 Ibiyiko 2 bya pate y’ubunyobwa ( ubunyobwa buba bumeze nk’ubugari ) Uko bikorwa : Fata isombe, puwaro, (...)
-
Imboga z’amashu zirimo tangawizi
Ibikoresho : Moutarde akayiko 1 Ishu ry’umweru ½ rikasemo udupande duto cyane Igitunguru 1 Ikiyiko 1 cya huile d’olive Karoti 1 irapye Tangawizi akajumba 1 gaseye Umunyu na poivre Uko bikorwa : Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru na tangawizi Shyiramo ishu na karoti upfundikire Ishu ritangiye gushya, ushyiremo moutarde, umunyu na poivre uvange Bikure ku muriro amashu atarashya cyane kuko aribwo biba biryoshye Gracieuse (...)
-
Umuceri urimo ibibiringanya (aubergine)
Ibibiringanya ku muceri ni ifunguro riryoha cyane kandi ridasaba ibindi bintu byinshi byo kuwurisha kuko iyo ushatse uwo muceri uwurya uko wakawutetse kandi ugasanga ari umuceri ufite uburyohe buhagije. Ibikoresho : Poivrons 2 Inyanya 2 Ibitunguru 2 Tungurusumu 2 Ikibiringanya 1 Umuceri wa basmati garama 200 Amavuta ya elayo ibiyiko 6 Ikirungo cy’ifu utuyiko 2 Umunyu na poivre Uko bikorwa : Teka umuceri mu mazi make wumuke neza ariko udahiye cyane Kata ibibiringanya mo udusate duto (...)
-
Inkoko na courgettes
Inkoko na courgette ni ifunguro riryoha cyane ku bantu bakunda inyama zoroshye zahiye cyane kuko usanga ziba zoroshye zitagorana kuzikanja ku buryo n’abana bataramenyera kurya inyama bashobora kuzirya. Dore uko bategura inkoko na courgettes Ibikoresho : Inyama z’inkoko zitari ku magufa garama 500 ( ushobora kubanza ukazitogosa zigashya cyane ubundi ukazikura ku magufa) Inyama 3 Huile d’olive ibiyiko 2 Cube magi 2 Igitunguru 1 Courgette garama 500 Udusate 2 twa tungurusumu Uko bikorwa : (...)
-
Isosi y’ibitunguru irimo umufa w’ifi
Akenshi ibitunguru bikoresha mu kuzana impumuro nziza mu biryo ugasanga abantu babikaranga cyane ndetse bikaba byanatakaza intungamubiri. Kugira ngo intungamubiri z’igitunguru uzirye zose uko zakababye ushobora gukoramo isosi, ikaryoha kurushaho ushyizemo umufa w’amafi. Dore uko bategura iyo sosi : Ibikoresho ku bantu 6. Ibitunguru by’umutuku garama 200 Amavuta ya beurre garama 30 Ibirahure 2 by’umufa w’amafi Ibirahure 2 bya crème fraiche Akayiko k’umutobe w’indimu Agashami ka teyi Umunyu Uko (...)
-
Lasagne ya courgettes n’inyama ziseye
Lasagne ni ubwoko bwa spaghetti ziba ari nini zibyibushye, izo spaghetti zifite inkomoka mu Butaliyani. Mu Rwanda wazikura mu ma supermarket manini acuruza ibintu biva hanze ariko tugiye no kubagezaho uburyo wazikorera iwawe mu rugo. Ibikoresho : Courgettes 4 Inyama ziseye garama 250 Inyanya ziseyey garama 400 Ibitunguru 2 Amavuta ya elayo ibiyiko 2 Umunyu na poivre Sauce béchamel ( isosi yo mu ifarini) Fromage ya parmesan Ibikoresho bya sauce béchamel : Amavuta ya beurre arimo umunyu (...)
0 | ... | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | ... | 380