Isosi yo mu bushyuhe
Iyo hakonje usanga abantu bafata amafunguro ashyushye kugira ngo abongerere ubushyuhe mu mubiri. Kuki se tutakira ikinyuranyo igihe habaye ubushyuhe tugafata amafunguro agarura amafu mu mubiri ? Iyi sosi ni imwe mu masosi meza yo mu bihe by’ubushyuhe cyane cyane ko hasigaye haka izuba ryinshi abantu bagashyuhirana.
Dore uko wategura iyo sosi
Ibikoresho :
- Inyanya garama 500 zababuwe ku muriro ku buryo igihu gisa umukara mo gahoro
- Puwaro agafungo 1 ugakata uduce tw’umweru gusa
- Ibibabi bya bazil
- Teyi 4 zikiri nshya
- Cereli 2 zikasemo duto
- Tungurusumu udusate 3 dukasemo duto
- Ibitunguru 3
- Umutobe w’inyanya litiro 1
- Cream 1/2 cy’igikombe
- Ibikoresho ku mavuta ya basil
- Ibibabi bya bazil byuzuye agakombe 1
- ¾ by’igikombe cy’amavuta ya elayo yo mu bwoko bwa extra virgin
- Umunyu na poivre na fromage zorohereye
Uko bikorwa :
- Fata inyanya, puwaro, ibitunguru, celery ,teyi na basil ubishyire muri mixeur byivange
- Urwo ruvange rushyire mu mutobe w’inyanya hamwe na cream
- Shyiramo umunyu na poivre uvange
- Uko bategura amavuta ya basil
- Shyira basil n’amavuta mu gikoresho kibivanga kikanabikamura( food processor)
- Ayo mavuta wakamuye yashyire muri frigo uyakuremo ugiye kuyakoresha
- Tegura isosi yawe ufashe ya mvange y’inyanya n’ibindi bikoresho n’amavuta ya basil ushyiremo na fromage
Byatanzwe na hellofood