Imboga ziryoha zidahiye cyane

Imboga zimwe na zimwe ziryoha iyo utazihishije cyane kandi ni nabyo byiza kuko ziba zigifite intungamubiri zazo kurusha uko wazicanira cyane. Igihe udakunda kurya imboiga mbisi ushobora kuziteka mu gihe gito ku buryo bukurikira :
Ibikoresho :

  • Ishu ry’umweru igice
  • Karoti 3
  • Imiteja garama 150
  • Ibitunguru 2
  • Tangawizi imwe iseye
  • Tungurusumu udusate 2
  • Amavuta n’umunyu
  • Ibiyiko 2 bya vinaigre

Uko bikorwa :

  1. Kata imboga zose wabanje kuzironga neza
  2. Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru, tungurusumu na tangawizi
  3. Banzamo imiteja imaremo iminota 5
  4. Ongeramo ishu na karoti birapyemo udusate duto cyane n’umunyu bimareho iminota
  5. Bikure ku ziko unyanyagizeho umutobe w’indimu cyangwa se vinaigre hejuru
  6. Izi mboga ushobora kuzikoresha nka salade

Gracieuse Uwadata