Ifi isize amagi n’ifarini

Ifi itetse mu mavuta igira ibirungo byinshi bitandukanye ushobora kuyisiga mbere yo kuyishyira mu mavuta kugirango irusheho kuryoha, ariko ubu twabahitiyemo ifi isize amagi n’ifarini kuko iba ari ifi ifite uburyohe budasanzwe.

Dore uko wategura iyo fi :

Ibikoresho :

  • Ifi 1 kg ishobora kuba ifi isanzwe cyangwa se ifi ya filet
  • Ifarini agakombe 1 gato
  • Akayiko k’ifu ya tungurusumu cyangwa se tungurusumu ziseye
  • Umunyu akayiko 1
  • Poivre ½ y’akayiko
  • Amavuta litiro 1

Uko bikorwa :

  1. Vanga ibikoresho byose mu gasorori
  2. Bimaze kwivanga neza usiga ifi ku mpande zose
  3. Shyushya amavuta namara gushaya ushyiremo ifi yawe
  4. Jya uhindura impande zose zize gushya neza
  5. Muryoherwe !
  6. Iyi fi iba nziza kuyirisha ifiriti yaba iy’ibitoki cyangwa se ibirayi

Gracieuse Uwadata