Ibirayi n’inyama z’ibinure

Inyama z’ibinure usanga abantu benshi batazikunda kubera zigira amavuta menshi ariko hari uburyo ushobora kuzitekamo zikaryoha ariko ukirinda gukoresha inyama nyinshi.

Ni muri urwo rwego tugiye kugagezaho uko wategura inyama z’ibinure n’ibirayi.

Ibikoresho :

  • Ibirayi garama 500
  • Poivron 1
  • Tungurusumu udusate 4 duseye
  • Amashaza ahiye agakombe 1
  • Inyama z’ibinure garama nto ya garama 200
  • Umunyu na poivre
  • Amavuta ibiyiko 3

Uko bikorwa :

  1. Shyushya ifuru
  2. Ronga ibirayi ubikatemo udasate 6 muri buri kirayi ku birayi binini na 4 ku birayi bito
  3. Kata poivron n’inyama
  4. Vanga ibikoresho byose mu kintu kimwe
  5. Bishyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degree 220 bimaremo imonota 35

Gracieuse Uwadata