Amashaza na karoti mu nyama

Ushobora gufata ubwoko bw’imboga zutandukanye ukabuteka mu nyama bikavamo ifuguro ryiza ryujuje intungamubiri kandi ritarimo amavuta menshi ku bantu batayakunda.

Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho :

  • Navets 2 ( zijya kumera nka beterave ariko zo zijya kuba move)
  • Inyama z’imvange garama 600
  • Karoti 6
  • Ibirayi 6
  • Laitue 1
  • Amashaza garama 400
  • Ibitunguru 4
  • Tungurusumu udusate 4
  • Umunyu na poivre
  • Amavuta ya elayo

Uko bitegurwa :

  1. Tungunya ibikoresho byose, imboga uzikate neza
  2. Shyushya amavuta make ushyiremo inyama zihundure irangi
  3. Ongeramo ibitunguru na tungurusumu z’ibindi bikoresho byose uretse amashaza n’ibirayi
  4. Sukamo amazi, umunyu na poivre ubireke ku ziko iminota 30
  5. Ongeramo ibirayi wakasemo udusate tujya kuba duto hamwe n’amashaza
  6. Bireke indi minota 30 ku muriro muke
  7. Bigaburane na moutarde

Gracieuse Uwadata