Amashaza na karoti mu nyama
Ushobora gufata ubwoko bw’imboga zutandukanye ukabuteka mu nyama bikavamo ifuguro ryiza ryujuje intungamubiri kandi ritarimo amavuta menshi ku bantu batayakunda.
Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho :
- Navets 2 ( zijya kumera nka beterave ariko zo zijya kuba move)
- Inyama z’imvange garama 600
- Karoti 6
- Ibirayi 6
- Laitue 1
- Amashaza garama 400
- Ibitunguru 4
- Tungurusumu udusate 4
- Umunyu na poivre
- Amavuta ya elayo
Uko bitegurwa :
- Tungunya ibikoresho byose, imboga uzikate neza
- Shyushya amavuta make ushyiremo inyama zihundure irangi
- Ongeramo ibitunguru na tungurusumu z’ibindi bikoresho byose uretse amashaza n’ibirayi
- Sukamo amazi, umunyu na poivre ubireke ku ziko iminota 30
- Ongeramo ibirayi wakasemo udusate tujya kuba duto hamwe n’amashaza
- Bireke indi minota 30 ku muriro muke
- Bigaburane na moutarde
Gracieuse Uwadata