-
Uburyo bwiza umubyeyi utwite akwiye kuryamamo
Iyo umugore atwite aba agomba kwitwararika agafata neza ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite. Kimwe mu byatuma wangiza ubuzima bwawe n’ubw’umwana utwite, ni uburyo uryamamo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezho uburyo bwiza umugore utwite akwiye kuryamamo. Amakuru dukesha urubuga rwitwa enfant.com bavuga ko mu gihe umubyeyi atwite cyane cyane iyo agajje mu mezi makuru ( akuriwe kuva ku mezi 6 kuzamura ariko cyane cyane mu kwezi kwa nyuma) aba agomba kuryamira uruhande rw’ibumuso kandi (...)
-
Amakimbirane aba mu bashakanye iyo bamaze kubyara n’uko bayakemura
Iyo abashakanye bacyubaka urugo usanga babanye neza ariko uko iminsi ishira nyuma bigenda bigabanuka. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko ahanini iyo mibanire mibi itangira nyuma yo kubyara dore ko abagore n’abagabo bitana ba mwana ku kuba batitinaho uko bikwiye nyuma yo kubyara. Rurangwa ni umumotari mu mujyi wa Kigali avuga ko umugore we akimara kubyara yahise atangira kwanga ko buzuza inshingano z’urugo agahora ahugiye ku mwana ndetse ko hari n’ubwo yashatse kumukubita abimuziza. Rurangwa (...)
-
Urubyiruko rutewe impungenge n’ingo zisenyuka zitamaze kabiri
Ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri kimaze gufata indi ntera mu muryango nyarwanda, gusa ku ruhande rw’urubyiruko ngo bamwe bahangayikishijwe n’uko ingo zabo zizaba zimeze mu gihe babona nta rugero rwiza ababutse ingo babaha. Mu kiganiro twagiranye n’urubyiruko twasanze ruri kujya impaka ku nkuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru ivuga ku itandukana rya Aline Gahongayire umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, n’umugabo we witwa Gahima Gabriel. Abenshi muri bo bavugaga ko batunguwe cyane (...)
-
Ibintu 4 byagutera kumva ko wahisemo nabi uwo mwashakanye
Iyo abantu bakiri kurambagizanya baba biteze byinshi kubo bazabana, nyamara hari abagera mu rugo bagatangira kwicuza ndetse bakishinja kuba barahisemo nabi. Charlotte ugira inama abagore bakorerwa ihohoterwa ryo mu rugo n’abashakanye muri rusange yatubwiye igitera iyi mitekerereze n’uko wabyitwaramo. Igitera kumva ko wahisemo nabi : Kutitanaho : iyo abashakanye batitanaho nkuko bikwiriye umwe atangira gutekereza ko yahisemo nabi ndetse bamwe bagatangira no gucana inyuma. Aha kwitanaho (...)
-
Imyumvire y’abagabo ibuza abagore babo gukora ubucuruzi bisanzuye
Muri iyi minsi aho isi iri gutera imbere usanga abantu benshi bari gukora ubucuruzi bubasaba kwambukiranya imipaka bajya kuzana ibicuruzwa. Nubwo bimeze bityo usanga hari abagabo badakunda ko abagore babo bakora bene ubwo bucuruzi. Dore impamvu bamwe mu bagabo twaganiriye baduhaye : Musangwa Francis usanzwe ukora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali akaba ajya kurangura hanze avuga ko impamvu atareka umugore we ngo ajye kurangura hanze abiterwa nuko bagifite abana bato ariko ko umunsi bakuze, (...)
-
Uko umukristo agomba kubabarira amakosa y’uwo bashakanye
Kubabarira cyane cyane hagati y’abashakanye ni ngombwa kandi bitanga amahoro mu muryango, ariko hari imiryango imwe n’imwe ndetse irimo n’iy’abakristo usanga barabuze amahoro kubera ko umwe atazi kubabarira cyangwa se bose. Dore ibyagufasha kwiga kubabarira : Menya icyo kubabarira bisobanura : Muri Bibiliya, hari igihe “kubabarira” bisobanura “kwirengagiza.” Ubwo rero, kubabarira ntibisobanura buri gihe ko ugomba kwibagirwa ibyabaye cyangwa ngo worore ibibi. Rimwe na rimwe, bisobanura ko (...)
-
Ese ku mbuga nkoranyambaga waboneraho uwo muzabana ?
Muri iyi minsi aho isi iri gutera imbere byihuse, ugasanga uburyo abantu bashakamo abakunzi bugenda buhinduka hakurikijwe aho isi igeze. Muri iyi nkuru tugiye kureba niba koko umukunzi uboneye kuri interineti cyangwa se ku bundi buryo hakoreshejwe ikoranabuhanga ashobora kukubera umugore cyangwa se umugabo mwiza. Mu bantu twaganiriye biganjemo urubyiruko ntibavuga rumwe ku kuba umuntu yahitamo gushakira inshuti ku mbuga nkoranyamabaga. Silas Hakuzweyezu ni umusore wiga muri kaminuza avuga (...)
-
Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga
Mu Rwanda kimwe no bindi bihugu byo muri Afrika hari imyaka umukobwa ageza bagatangira kuvuga yaguye ku ishyiga. Gutinda gushyingirwa gutyo bishobora kuviramo kubireka burundu. Nubwo kudashyingirwa bishobora kuba ari ubushake bw’umukobwa, hari amakosa abakobwa bajya bakora akabaviramo kugumirwa. Kwifuza ibya mirenge (gukunda amafaranga) : Umubyeyi twaganiriye bakunda kwita Mama Sangwa amaze imyaka 9 arangije kaminuza. Uyu mubyeyi yatubwiye ko ubwo yigaga muri kaminuza yari afite undi (...)
-
Uko wamenya ko uwo mwashakanye atishimira ibyo umukorera
Mu miryango yose umugabo aba afite ibyo ashaka ko umugore amukorera ndetse n’umugore nawe bikaba uko. Nyamara mu muco w’abanyarwanda usanga bigorana kuganira hagati y’abashakanye ngo umenye icyo umwe yifuza ko undi amukorera. Nubwo bimeze bityo ariko hari ibyakwereka ko uwo mashakanye atishimira ibyo umukorera. Kuganya : Iyo uwo mwashakanye akunda kuganya mu gihe muri kuganira n’abandi bantu, mwaba muri kumwe n’incuti zanyu ukumva avuze amagambo y’amaganya nka “ Ahaaaa, basigaye badutegeka ! (...)
-
Ubumwe bwo mu mwuka n’ingaruka ku buzima bw’urugo
Imana ihamagarira abantu bashakanye kuba umwe muri izi nzego eshanu : mu mwuka, mu mutima,mu mubiri, mu butunzi no mu mibanire n’abandi. By’umwihariko kugira ubumwe mu mwuka ni iby’ingenzi kuko Imana ni Umwuka kandi aho niho bipfira ni naho bikirira kuva mu nteruro. Iyo abashakanye basenga , cyane cyane iyo basengana , bakiranuka ndetse bakiranukirana bitera umwuka mwiza mu rugo nabyo bigatera ubwumvikane bikazana ubusabane na byo bikazana umugisha nawo ukazana imibereho myiza n’ituze. (...)
-
Ibyiza byo kwizihiza isabukuru yo gushyingirwa
Mu miryango imwe n’imwe bizihiza isabukuru y’imyaka bamaze bashyingiranwe abandi ntibabyizihize ariko burya hari ibyiza byinshi abizihiza isabukuru yo gushyingirwa baboneramo. Dore bimwe mu byiza byagutera kujya wizihiza isabukuru yo gushyingirwa : Gushima Imana : Ku munsi wo kwizihiza isabukuru yo gushyingirwa habamo gushima Imana kuko iba yarabarinze ikarinda ubuzima bwanyu muzirikana ko hari abandi baba baragize ibyago umwe akabura undi. Kuvugurura amasezerano : kuri uyu munsi bibafasha (...)
-
Iby’ingenzi witwararika iyo ukoresha abakozi barenze 1 mu rugo
Akenshi usanga hari ingo zigira akazi kenshi bitewe n’abantu baba muri uwro rugo cyangwa se bigaterwa n’izindi mpamvu. Iyo ubonye ko akazi ufite mu rugo umukozi umwe atagashobora hari ibyo uba ugomba kwitawararika kuko abakozi barenze umwe bashobora kugupfira ubusa uramuste utabitondeye. Kubaha gahunda ya buri wese : tuvuge niba ufite umukozi uteka n’urera abana, jya uabatoza ko buri wese afite inshingano ze agomba kubahiriza ku buryo nta wivanga mu kazi k’undi kuko iyo nta gahunda usanga (...)
-
Akamaro k’Ibirori mu muryango
Ibirori ni igihe abantu bahuzwa no kwishimira ibintu bitandukanye. Muri iki gihe gisoza imyaka hari imiryango myinshi ikora ibirori bitandukanye, hari n’indi itabiha agaciro babona bitari ngombwa. Nyamara gukora ibirori bifite ibyiza byenshi ndetse ku bakritsu bo bibiliya igaragaza kenshi ibihe by’ibirori nk’amakwe, amasabato, pasika, …. Ibirori kandi bifite akamaro kenshi ku muryango. Ese ibirori bimaze iki ? 1. Ibirori bizana umunezero mu muryango : iyi minsi y’ibirori idahari, ubuzima (...)
-
Ni iki wakora igihe uwo mwashakanye afuha cyane ?
Bikunze kugaragara ko mu miryango itari mike usanga abashakanye babana nabi kubera umwe mu afuhira undi bikabije. Mu gihe ubana n’umugabo cyangwa umugore ugufuhira cyane hari uburyo uba ugomba kwitwara nkuko Charlotte ukunze kugira inama imiryango n’abantu ku giti cyabo agiye kubitubwira ; Banza umenye impamvu ubona itera uwo mwashakanye gufuha : Nubwo bitwara igihe mu gihe wiyemeje kumenya igitera uwo mwashakanye cyangwa se uwo mukundana gufuha kugirango ubone uko utangira gufata imyanzuro (...)
-
Uburyo bwiza bwo kubana na nyokobukwe mu rugo
Mu muco nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi, usanga ababyeyi bageze mu za bukuru abana babo bubatse babiyegereza kugirango babashe kubitaho, Akenshi usanga iyo umubyeyi aje mu rugo hari igihe umugore n’umugabo batabyumva kimwe bigatera amakimbirane mu rugo. Reka turebe uko umugore akwiye kwitwara kugirango abane na nyirabukwe mu mahoro : Guca bugufi : si byiza kugaragaza cyane ko ufite ububasha mu rugo imbere ye, bivuze ko nyokobukwe ugomba kumwereka ko umuhungu we ariwe ufite ububasha bwose (...)
-
Uko mwakita ku mubyeyi wanyu ugeze mu za bukuru
Kubona umuntu wahoze afite imbaraga atagishobora kwiyitaho birababaza. Akenshi uzasanga umuntu umaze kugera mu za bukuru asigaye atazi iyo ava n’iyo ajya, asigaye ajijwa cyane, yibasirwa n’indwara n’izindi mpinduka mbi nyinshi zimugeraho. Ni iki cyakorwa ? Bakwitabwaho bate ? Nubwo kuganira ku bibazo birebana no gusaza bigorana, umuryango uteganya mbere y’igihe icyo uzakora uba ushobora kugira amahitamo meza mu gihe ufata imyanzuro irebana n’uko uzita ku babyeyi.. Akenshi biba byiza iyo (...)
-
Uko wakirinda gusesagura mu iminsi mikuru
Mu gihe cy’iminsi mikuru usanga ingo zitari nke zikoresha amafaranga ku buryo butateguwe, ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka mu ntangiriro z’umwaka kandi baba bafite byinshi bibasaba amafaranga nk’amashuri y’abana. Dore uburyo wakoresha neza umutungo wawe mu gihe cy’iminsi mikuru ukirinda ubukene buyikurikira. Mwicare mushyire kuri gahunda ibintu byose mukeneye : biba byiza iyo umuryango wicaye hamwe ukaganira ukuntu uzishimira iminsi mikuru haba abana bakabazwa mbere ibyo bakeneye ndetse (...)
-
Impamvu abagore bafite umwihariko mu guhabwa inguzanyo
Nubwo mu Rwanda umubare w’abakorana n’ibigo by’imari ugenda wiyongera, hari igice kimwe cy’abantu kiganjemo abagore n’urubyiruko aho usanga bataragira umuco wo gukora n’ibigo by’imari. Ikigega BDF ku bufatanye n’izindi nzego, bashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko n’abagore kugera kuri servisi z’imari ku bw’impamvu zitandukanye z’umwihariko. Hagati y’umwaka wa 2000 na 2010 abagore n’urubyiruko bagera kuri 70% batagerwaho n’iterambere ugereranije n’abandi. Imibare ihari igaragaza ko inguzanyo zihabwa (...)
-
Ibintu umukozi wo mu rugo adakwiye kumenya
Nubwo umukozi wo mu rugo aba ari mu bagize umuryango si byiza ko amenya buri kintu cyose cyabaye muri urwo rugo kuko hari ingaruka nyinshi byagira. Dore ibitnu udakwiye kubwira umukozi wo mu rugo uko mwaba mubanye kose. Kumubwira ko utabanye neza n’umugabo : ni byiza ko umukozi yubaha abamukoresha, iyo amaze kumenya ko nabo ntakubahana bafite atangira kwigenga bishobora kuvamo kwangiza no gusuzugura, atangira gutekereza byinshi ku buzima bw’urugo abamo bikaba byamutera guhinduka. (...)
-
Umukozi wo mu rugo agomba kuba afite ubuhe bukure ?
Akenshi abagore usanga ari bo bafite inshingano zo gushaka umukozi wo mu rugo, Ni byiza rero ko bashaka umukozi wo mu rugo ufite ubukure bwemewe n’amategeko kuko hari impamvu z’ingenzi uba ugomba gukoresha umukozi ufite ubukure byaba byiza yakiyongraho uburere. Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda umuntu yemererwa ko yakuze iyo ari hejuru y’imyaka 18. Bityo rero abagore bagiye gushaka abakozi bo mu rugo ntibagomba kwirengangiza ibyiza byo gukoresha umukozi ugejeje imyaka y’ubukure. Hari (...)
0 | ... | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300