Bumwe mu burenganzira abakozi bo mu rugo bavutswa

Yanditswe: 04-05-2016

Abakozi bo mu rugo bamwe twaganiriye bakorera mu mujyi wa Kiagalui bavuga ko hari uburenganzira bavutswa n’abakoresha babo bikaba ari nayo mpamvu bamwe bahitamo guhora bahindura ingo bakoramo ariko ngo igitangaje nuko naho bagiye basanga ari uko.

Utwita Kavutse Emmanuel ni umusore umaze imyaka irindwi akora akazi ko mu rugo avuga ko uburenganzira avutswa ahantu hose yakoze ari uko usanga nta mwanya wo kuruhuka uhagije agira.

Yagize ati : “ Abakoresha badufata uko bishakiye ukagirango twebwe ntituri abantu. Nk’ubu ahantu hose maze kuzenguruka ndinda mpava nta munsi wo kuruhuka mbonye.
Ibaze nawe kuba umuntu abyuka saa kumi n’imwe akaryama saa sita z’ijoro. Mbaho muri ubwo buzima kandi ariko nirirwa mu kazi navunitse nta kuruhuka iminsi yose ndakora, usanga niyo nsabye umunsi wo kujya gusenga batanyemerera. Rwose ba bosi nabo bajye bamenya ko natwe turi abantu nk’abandi dukeneye kuba twaruhuka”

Umwali clementina nawe ni umukobwa w’inkumi ufite imyaka 25 akora akazi ko mu rugo akaba avuga ko hari uburenganzira abona avutswa kandi yagakwiye kuba abuhabwa.

Yagize ati : “Ahantu nderera abana mbona nabo bakabya kumbangamira. Ubu bantegetse ko nzajya njyana nabo gusengera mu idini ryabo kandi njye nari nsanzwe mfite aho nsengera ariko kuko baba bashaka ko nkomeza kubatwaza abana ntibatuma njya aho nshaka. Ikibazo nuko ngera no ku rusengero ugasanga niriwe hanze ndera abana nkibaza n’ikiba cyanjyanye nkakibura. Nabasabye ko bareka basi nkanjya mbagumana mu rugo ariko barabyanze usanga n’ubundi nirirwa niruka nabo hanze y’urusengero”

Ingabire Jeanne wahoze nawe akora akazi ko mu rugo nyuma akaza kubireka akajya kwiga kudoda avuga ko mu kazi ko mu rugo harimo ibibazo byinshi bituma abagakora batanabasha kwiteza imbere.

Ati : “Nakoze mu rugo ariko nabonye ntacyo kazangezaho kuko abakoresha bari hanze aha ntibaba boroshye. Nagiye gukorera umuntu tuvugana amafaranga azampemba ariko ubwo nkaba mfite intumbero yo kuzaguramo imashini yo kudoda cyangwa se itungo igihe amafaranga yamaze kugwira. Ubwo umukoresha wanjye twaraganiriye arambwira ati rero icyiza nuko wazareka nkazayaguhera rimwe yagwiriye nanjye koko numva ko iyo nama ariyo.

Twari twaravuganye ko azajya ampa bitanu byo kwikenuza ukwezi kurangiye, akajya ayampa ariko mpapaze umwaka n’igice ndabasezera nziko ngiye gutahana umurundo w’amafaranga ariko natunguwe no kumva bambwiye ngo twaraguhembaga. Kandi ubwo nabitwaragaho neza ntako ntagira ariko banga nkumpemba banyambura amafaranga arenga ibihumbi ijana na mirongo itanu ntahira aho”

Nubwo abakozi bo mu rugo nabo bagira amakosa ariko ntibikwiye ko ukoresha umuntu umuvutsa uburenganzira bwe. Ni byiza ko mbere yo gukoresha umukozi wo mu rugo ubanza ukamubwira ibyo wemerera abakozi n’ibyo utabemerera kugirango nawe atangire akazi abizi, rimwe utazabimubuza akumva ko ari ukumuvutsa uburenganzira bwe kandi mwarabisezeranye mbere.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe