Ibintu 5 bikomeye bijya bitandukanya abakundana

Yanditswe: 21-01-2016

Bijya bibaho ko abantu bakundana imyaka n’imyaka ariko bikarangira batandukanye ndetse bigatangaza benshi,buri wese wari ubazi ukaba wakwibaza impamvu ariko hari impamvu nyamukuru zijya zituma bene abo bantu batandukana nubwo baba bamaranye igihe kinini cyane inshuti n’imiryango bazi urukundo rwabo.

Wakwibaza uti :’’ni izihe mpamvu zikomeye zatandukanya abantu bakundanye igihe kinini ?’’

  1. Guhindura imyitwarire ;hari ubwo abakundana umwe usanga yahinduye imyitwarire rimwe na rimwe ikabangamira mugenzi we,maze kuyihanganira bikaba byamunanira agahitamo gutandukana.Aha twatanga urugero nko kuba umukunzi wawe wamwizeraga mukabamubanye neza ariko nyuma y’igihe kinini ukamuvumburaho ingeso y’ubusambanyi ukanamufata aguca inyuma cyangwa yiyandarika cyane.
  2. Kurutana amashuri ;akenshiniyo abantu bakundanye igiheb inini umwe akaza kugira amahirwe yo kwiga akaminuza,naho undi akagira ibibazo ntakomeze amashuri ye,akenshi umwe wakomeje kwiga atangira kubona ko ntaho ahuriye n’umwe bahoze bakundana akaba yahita ashaka impamvu zose zituma batandukana.
  3. Kudafata icyemezo ;ibi nabyo ni bimwe mu bitandukanya abakundana kabone nubwo baba bamaranye imyaka myinshi.
    Urugero ; niba umukobwa ashaka ubukwe cyane mu gihe runaka amaranye n’umusore bakudana,maze uwo musore akaba nta gahunda y’ubukwe afite ya vuba kubera impamvu ze bwite,bishobora gutuma umukobwa yishakira undi atitaye ku gihe yari amaranye na wa wundi bakundanaga.
  4. Guhemukirana ;abakundana bashobora gutandukanwa n’ubuhemu cyane cyane iyo umwe ahemukiye undi ku kintu gikomeye cyane,maze uwahemukiwe bikamunanira kwihangana.
  5. Kubura icyo washakaga ; hari abakundana umwe afite intego ku wundi akaba hari icyo agendereye,maze yakibura agahita atandukana n’uwo bakundanaga.

Urugero ;niba umukobwa yarakunze umusore amukurikiranyeho umiutungo runaka cyangwa abona afite amafaranga menshi nyuma akaza kuyoyoka cyangwa ya mitungoyayibura agahita afata umwanzuro wo gutandukana nawe atitaye ku gihe kinini bamaranye.

Ibi nibyo bintu bikunze gutandukanya abakundana kabone nubwo baba bamaranye igihe kinini ndetse abantu bose bazi iby’urukundo rwabo.

Source ;standardmedia
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe