Uko wamenya ko uwo mwashakanye atishimira ibyo umukorera

Yanditswe: 06-01-2015

Mu miryango yose umugabo aba afite ibyo ashaka ko umugore amukorera ndetse n’umugore nawe bikaba uko. Nyamara mu muco w’abanyarwanda usanga bigorana kuganira hagati y’abashakanye ngo umenye icyo umwe yifuza ko undi amukorera.

Nubwo bimeze bityo ariko hari ibyakwereka ko uwo mashakanye atishimira ibyo umukorera.

Kuganya : Iyo uwo mwashakanye akunda kuganya mu gihe muri kuganira n’abandi bantu, mwaba muri kumwe n’incuti zanyu ukumva avuze amagambo y’amaganya nka “ Ahaaaa, basigaye badutegeka ! abandi bagabo barakize, n’ibindi

Kuvuga ibintu abica ku ruhande : Iyo uwo mwashakanye atishimira ibyo umukorera akenshi uzumva igihe muganira cyangwa ari kumwe n’abantu benshi avuga ibintu abica ku ruhande akajya abishyira ku bandi kandi ari wowe yashakaga kuvuga. urugero : abagore b’iki gihe ntibakita ku bagabo, abagore ntibakiboneka, n’ibindi

Kutishima : kutishima ni ikimenyetso cyerekana ko uwo mwashakanye atishimira ibyo umukorera. Urugero umugabo ashobora guhora atahana mudasobwa atari uko afite akazi kenshi ahubwo abiterwa no kubura uwo baganira iyo atashye. Usibye ko ibyo bitaba impamvu buri munsi kuko ashobra no kuyitahana kubera akazi kenshi.

Mu gihe ubona ko ibi bimenyetso biri kuwo mwashakanye, ibi nibyo wakora kugira ngo umenye neza ibyo atishimiye :

Kumuganiriza akabikubwira : Ubundi biba byiza mu bivuze mukabiganiraho ukamubaza icyo utamukorera ubona akeneye, hari bamwe bahita bagira ubushake bwo kubikubwira.

Umukoresha amahitamo ariko uri kwivugaho : Urugero ushobora kuba ufite inama y’ubukwe maze ukamubaza uti ; “Ese njye mu mana y’ubukwe cyangwa nze tuganire ?”. Igisubizo aguha kikwereka ibyo yifuza ko umukorera

Kumenya amarangamutima y’uwo mwashakanye : Aha umenya imyitwarire uwo mwashakanye agira iyo ashaka ko umukorera ikintu runaka cyangwa se niba wagikoze nabi. Urugero hari uko umugabo yifata iyo watetse neza, iyo umuhaye umwanya wo kuganira,… kumenya amarangamutima ye bigufasha kumenya ikimushimisha kurusha ibindi ukaba aricyo ujya wibandaho.

Mu gihe umaze kumenya ibyo uwo mwashakanye ashaka ko umukorera igiremo ubushake bwo kubimukorera :

Koresha uko ushoboye kose kugirango ubishyire mu bikorwa : uko byamera kose ugomba kwitanga ugashyira mu bikorwa ibyo uwo mwashakanye akwifuzaho, ariko na none ukagereranya n’izindi nshingano.

Urugero niba ufite akazi katakwemerera gutaha saa sita kandi umugabo wawe ashaka ko ujya umugaburira, icyo gihe ntibishoboka ariko jya ufata umwanya wa week end witange ukore ibyo akwifuzaho kurusha uko wajya mu bukwe n’ibindi. icyo gihe abona ko impamvu utanikora ari uko udafite umwanya atari uko utamwitayeho bityo abyakire neza.

Inama zatanzwe na Kunda T.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe