Ibibazo abakozi bo mu ngo bagira ku biryo bagaburirwa

Yanditswe: 15-06-2016

Ubuzima ingo zibaho hari ibiryo bimwe baba bahaha hakaba n’ibyo bahaha gake cyangwa se bakaba batanabihaha na rimwe kuko batabirya cyangwa se bakaba bamugaburira ibitandukanye n’ibyabo. Iyo umukozi wo mu rugo ageze ahantu nkaho atarya nkuko abyifuza usanga bakoresha ubundi buryo ngo agere ku byo akunda rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku mukoresha we.

Abakozi bane twaganiriye batubwiye uko babyifatamo igihe bahuye n’ibibazo bijyanye n’ibiryo bagaburirwa.

Uwitwa Ange ni umukobwa w’imyaka 23 yagize ati : “Ibyo bitubaho cyane muri aka kazi dukora. Urugero hari nkubwo nakoze mu badive batarya inyama kandi nzikunda byasaze.

Mu mezi ya mbere nabanje kwihanga kuko n’ubundi iwacu ntazo nabonaga ariko uko abandi bakozi twari duturanye babivugagaho cyane niko nanjye numvaga hari icyo nahombye. Twaje kujya inama n’abakozi duturanye bateka inyama bakambikira nkaza kubagurira mitiyu muri telefoni. Ubwo byansabaga nanjye ko nyasagura k’uyo guhaha babaga bampaye.

Clarisse nawe ni umukobwa w’inkumi yagize ati : “ Njyewe hari aho nakoze bakajya bangaburira nabi njye n’umuzamu ugasanga iminsi myinshi turya kawunga gusa kandi nabaga natetse ibindi biryo byiza. Twarabarekaga nijoro tukarya kawunga kuko aribwo babaga bahari ariko ku manywa twabaga twabitse ibirayi tugateka amafiriti n’inyama twabaga twazibitse. Ubundi ibyombo tukabyoza ntibamenye ibyabaye.”

Sibomana nawe ni umusore w’imyaka 20 agira ati : “ Burya abakozi bo mu rugo bagira amabanga menshi mu gikoni utapfa kumenya. Akenshi dukora amakosa ariko hari ubwo ba bosi baba babigizemo uruhare bagatuma dukora ayo makosa. Urugero nkanjye nikundira kurya nkumva ko mpaze. Iyo ngeze ahantu bagabura duke rero ubwo nirwanaho ngo inzara atazatsindaho.

Yarongeye ati : ‘ Byigeze kumbaho nkora ahantu bakampa ibiryo nkumva simpaze dore ko akenshi byabaga ari ibyashiririye, ibyo basigaje ukagirango ndi nk’imbwa yabo neza. Byaramababaje bituma niga imitwe yo kujya ndenza ku byo babaga bantumye. Ubwo kuko mu gitondo bafunguraga stock ngo dutore ibyo guteka, nahitaga mbacunga nkafata byinshi birenze urugero nkabihisha, ubundi nkajya mbiteka bagiye’

Dushimimana nawe akora akazi ko mu rugo, yagize ati : ‘ Ikibazo cyo kutagaburirwa neza ku bakozi bo mu rugo byo kibaho, nanjye bimbaho rimwe na rimwe ariko ntibyantera umutima mubi ngo ngambirire kwihimura n’ibindi. Ubwo nyine iyo bibaye ndatuza nkazashaka ahandi iyo mbona ko bikabije. Abakoresha benshi baradusuzugura ku bijyanye n’ibiryo kandi abakozi benshi tuganira bavuga ko bihimura cyangwa se bagakoresha izindi nzira zituma bagera ku byo bifuza’

Ni byiz arero ko abakoresha abakozi bo mu rugo bagenzur auburyo bbafata ku bijyanye n’igaburo babagenera, ukamenya ko rimushimisha cyangwa e ko rimutera umutima mubi, kuko abenshi twabonye ko iyo badafashwe neza mu muririre, bakoresha ubundi buryo bakirwanaho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe