Uko umugabo yamuharitse kubera ingaruka za COVID-19

Yanditswe: 14-10-2020

Ingaruka za Covid-19 ku isi zamaze kuba nyinshi; haba mu nzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho n’imibanire y’abantu by’umwihariko mu miryango yagize ibibazo by’ubukene biturutse ku ihagarara ry’ibikorwa bimwe na bimwe byateye n’ibura ry’imirimo kuri bamwe. Mu Rwanda hari ingo zatakaje ubushobozi bwo kwitunga cyangwa kubasha kwibonera aho kuba, hari aho byateje amakimbirane hagati y’abashakanye ahandi bakabaho uko bidakwiye.

Urugero ni urw’umuryango utuye mu Karere ka Kicukiro aho uwo muryango wimukiye mu nzu nto, abagize umuryango bose barara mu cyumba kimwe. Ibi bikaba byarateye izindi ngaruka nkuko twabiganirijwe n’umugore wo muri urugo aratubwira uko ikibazo cyatangiye.

Ati: Mbere twari tubanye neza, ubu dufitanye abana batatu, Corona itaraza twabaga mu nzu iduhagije kuko yari ifite ibyumba bitatu na salon twayishyuraga ibihumbi 80/ ku kwezi, ariko aho corona iziye akazi kanjye karahagaze umugabo asigara ahembwa wenyine kandi mu by’ukuri nijye wahembwaga menshi kuko we yari yarafashe credit muri bank bigatuma umushahara we bawukata, mu minsi ya mbere nyiri inzu ntacyo yatubazaga ariko bigezeho atubwira ko tugomba kwishyura. Twabonye ko bitazashoboka, dufata icyemezo cyo kwimuka tugashaka inzu ihwanye n’ubushobozi bwacu. Twarimutse ariko inzu twabonye ni nto cyane ku buryo byabaye ngombwa ko tuzajya turara mu cyumba kimwe n’abana.

Kurarana n’abana mu cyumba kimwe ntibyigeze bitworohera na mba! Ku byerekeye ingingo yo gutera akabariro, twajyaga twiyeranja ku manywa abana bari gukina ku irembo cyangwa ngafata umuto nkamusinziriza abakuru nkabatuma kuvoma, ibintu nk’ibyo mbega ntitwisanzure, uwo twashakanye ntiyabashije kubyakira nkanjye kuko yatangiye gucudika n’undi mugore utuye aho twabaga mbere i Remera, akajyayo buri munsi bukira akiriyo akagera mu rugo twaryamye. Ni kenshi namubazaga nti kuki ugenda ijoro kandi bitemewe akambwira ko azi utuyira twinshi ntawapfa kumufata ndetse akambwira ko Cartier twimukiyemo atayikunda ko ahubwo yikundira aho twabaga mbere ari nayo mpamvu yirirwayo. Twabayeho gutyo kugeza mu kwezi kwa 6, gahunda yo mu buriri ntacyo yari akimbaza nkagira ngo ni ugutinya abana, ariko yari yaramaze kwinjira uwo mugore wibanaga.

Ibibazo byatangiye kuvuka, ntitubone na duke twabonaga, kugeza igihe yambwiraga ko batahembwe kandi mbizi neza ko abakozi ba Leta bahembwaga icyo gihe, nabonye abana banjye bagiye kwicwa n’inzara mfata inzira njya iwacu (ku Kamonyi) n’amaguru bampa ibishyimbo, basaza banjye bateranya amafranga n’ibindi byashobokaga bampa umwana arantwaza n’igare angeza mu rugo. Uko niko natangiye kwita ku bana jyenyine no ku kazi baza kuduha ingoboka, nifashisha ayo kugeza nsubiye mu kazi.

Ubu namenye ko wa mugore atwite kandi avuga ko inda afite ari iy’umugabo wanjye byongereye uburemere bw’ibibazo twari dufite, ntitucyumvikana, ataha ijoro ryenda gucya, hakaba n’ubwo arara iyo mbega mbona yarikuyeho inshingano zose z’urugo.

Iyo muganirije ku ibibazo ari kuduteza ambwira ko ntacyo yatwimye, ati: ndabakunda rwose ariko narakennye nimwihangane bizashyira bikemuke twongere tubeho neza. Ayo niyo magambo ambwira igihe cyose nshatse ko tuganira ku buzima bwacu, kumubaza iby’inshoreke ye nabyo bizana intonganaya mu rugo, akanshinja ko numva amabwire, muri make nabuze icyo nakora. Kuva gahunda ya guma mu rugo yatangira duherukana nk’umugore n’umugabo mu kwezi kwa Gatanu kugeza n’ubu.

Ikibazo uyu muryango ufite kirerekeza ku makimbirane kandi bagisangiye n’indi miryango dore ko gahunda ya curfew yatumye hari abashakanye batathaga mu ngo bakirarira ahandi bakabeshya ko baraye kuri stade.

Byaba byiza rero hakozwe ubukangurambaga bwakorerwa ingo zose mu guhanagan n’igaruka za Covid-19 muri rusange ku buryo n’ahari ibibazo byakemurwa biturutse ku nyigisho babonera muri ubwo bukangurambaga.

Yateguwe na Violette
Photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.