Uko yahohotewe n’umugabo we mu gihe cya Guma mu rugo

Yanditswe: 01-02-2021

Kuva gahunda ya guma mu rugo yashyirwaho nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazamuye ikigero ryariho bitewe ahanini n’uko abantu bose bari mu rugo, imwe mu miryango yari ifite amakimbirane yabonye umwanya wo kuganira no gushaka umuti, ariko hari n’ aho usanga ahubwo guma mu rugo yarabaye intandaro yo gukomeza ubwumvikane buke, guhangana, dore ko ntawavaga iruhande rw’undi, intonganya za buri kanya, gushakisha amakosa ku wo mubana, tutibagiwe no gukubita cyangwa bya hato na hato akenshi bitagiraga gihanura bitewe n’uko ntawageraga mu rugo rw’undi. Ibi byose byazamuye umuvuduko w’ihohoterwa rikorerwa mu miryango, cyane cyane irikorerwa abana n’abagore.

By’umwihariko muri iyi nkuru twaganiriye n’umugore wahuye no guhohoterwa n’umugabo mu gihe cya guma mu rugo. Dore ubuhamya bwe:

Ntuye mu Gatenga, ubusanzwe mu rugo rwanjye hari hasanzwe amakimbirane ashingiye ku kutabyara, mu by’ukuri twari tumaranye imyaka ine n’umutware wanjye twarasezeranye imbere y’amategeko no mu rusengero twagiyeyo. Twabanye neza, ariko tukabona buri kwezi ndajya mu mihango, hashize amezi atandatu umutware yansabye ko twajya kwa muganga tukamenya icyaba gitera kudasama, tugeze kwa muganga batubwiye ko nta burwayi dufite, Docteur adusaba kwihangana tugategereza kandi tukirinda guhangayika cyane kuko hari hakiri kare, yaduhaye ingero nyinshi z’abo yagiye yakira bameze nkatwe ariko bakaza kubyara nyuma y’umwaka umwe cyangwa ibiri.

Twakomeje gutegereza, twumvikana kandi dushyize hamwe muri byose, iyi gahunda ya guma mu rugo niyo yanyeretse ko mu by’ukuri umugabo wanjye atishimiye uko tubayeho nta mwana, ubwo we yakoraga akazi gasanzwe ko mu Biro naho jye ngacururiza Nyabugogo, twamaze icyumweru cya mbere turi kumwe mu rugo ngakora byose guteka, isuku, gutegura…mbega nkitwara neza bishoboka, ariko mu gihe cya kumanywa twaba turi ku ruhuka nkumva aravugira mu migani ngo irungu ryo kutagira akana, ngo kurya twenyine ku manywa na nijoro, ngo abo twashyingiriwe rimwe ubu barakina n’abana babo….ntangira kubona rimwe na rimwe yanga no kuza kumeza, twagera mu buriri bikaba uko ntamvugishe tukaryama nk’abataziranye.

Uko iminsi yagendaga ishira niko narushagaho guhura n’intonganya za buri kanya zidafite impamvu, atangira kuncyurira ngo simbyara, atangira kujya areba film kuva mu gitondo kugera nijoro atamvugishije neza. Ubwa mbere bafunguye inzira yantegetse gusezerera umukozi wadufashaga imirimo yo mu rugo, ndabikora nsigara mbyikorera. Yari abonye umwanya mwiza wo kuntoteza haba kunkubita, kuntuka, kwanga kurya ibyo natetse n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa atatinyaga kunkorera ku manywa y’ihangu.

Imitako yo mu nzu nayo ntiyasigaye, yarebaga umwiza wampenze akawangiza akambwira ko ataribyo bikenewe mu rugo rwe. Natekereje kumusiga ngo yibane nsanga naba ntaye urugo rwanjye, umugabo wanjye naramukundaga kuko twembi ntawagiraga umuryango twari twarahuye turi impfubyi, ibyo bikankoma mu nkokora nkuva ntaho najya cyangwa ngo ngire uwo mbwira ibibera iwanjye, ubundi nkanibuka ko ariwe wampaga igishoro cy’ubucuruzi nakoraga mfata icyemezo ndahihambira kugeza n’ubu turacyabana ariko ambwira ko azanyurwa ari uko abonye umwana mubyariye, hari ubwo yigeze kumbwira ko inzu ye ari nini ko akwiye kuyizanamo undi mugore akareba ko yamubyarira, ibyo nabyo narabyihanganiye sinagira icyo mbimubwiraho ariko bigahora binshengura.

Ubuzima uyu mugore abayemo hari n’abandi babubayemo, guma mu rugo yatumye ibibazo byinshi mu ngo bijya ahagaragara amakimbirane abiturukaho aba menshi n’abahohoterwa baba benshi. Abagore ndetse n’abakobwa babaye muri ubwo buzima batazi icyo bakora ngo bave mu ihohoterwa bifuza ko imiryango ibifite mu nshingano yarushaho kwegera abaturage bagafashwa kubikemura bitarinze kujya mu nkiko cyangwa ngo bibyare za gatanya.

Yateguwe na Violette
photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.