Ni iki wakora igihe uwo mwashakanye afuha cyane ?

Yanditswe: 23-12-2014

Bikunze kugaragara ko mu miryango itari mike usanga abashakanye babana nabi kubera umwe mu afuhira undi bikabije. Mu gihe ubana n’umugabo cyangwa umugore ugufuhira cyane hari uburyo uba ugomba kwitwara nkuko Charlotte ukunze kugira inama imiryango n’abantu ku giti cyabo agiye kubitubwira ;

Banza umenye impamvu ubona itera uwo mwashakanye gufuha : Nubwo bitwara igihe mu gihe wiyemeje kumenya igitera uwo mwashakanye cyangwa se uwo mukundana gufuha kugirango ubone uko utangira gufata imyanzuro yo kwirinda icyatuma abona impamvu yo kugufuhira.

Aha twavuga nk’iyo umwe mu bashakanye akunda kurakarakazwa no gusanda ubutumwa bwa bagabo/ abagore muri telefoni cyangwa se akarakazwa no kubona uvugishije umuntu mudahuje igitsina. Iyo umuze kumenya ko arobyo bimurakaza ugerageza kubyirinda.

Kugira ibyo uhindura mu byo uwo mwashakanye ashaka : Niba utaha utinze ukabona uwo mwashakanye atangira gukeka ibindi, gerageza uhindure ushake uko wajya utaha kare.

Kugerageza kujya muganira ukamubaza ibyo wumva wakora bigatuma yumva ko atekanye : Ibibazo byose byo mu muryango akenshi bikemurwa no kuganira kuko iyo mutaganiriye ngo mushakire umuti hamwe, nta gisubizo gihamye mwazabobera ibibazo byanyu

Kwirinda kwishyira hejuru : Hari igihe umugabo aba afite akazi umugore atagafite cyangwa se umugore akaba afite akazi umugabo ntako, bityo umwe ufite akazi agashaka gukangisha uwo bashanye akazi ke ntamuhe umwanya, akishyira hejuru, bikaba byamutera kujya amufuhira bitewe nuko abona ko nta gaciro ahabwa.

Gusuzuma niba uko gufuha bitaba byarabaye indwara : Hari indwara bita « dailure de jalousie » aho ibyo umuntu yibwira biba bitandukanye nukuri. Urugero niba umugabo aje yariye akaba adashaka kurya bikaba ikibazo ugatangira gutekereza ko yanyuze ahandi, …

Akenshi abantu bafite ibibazo byo mu ngo byaba ibyo gufuha n’ibindi bikemurwa na binyirabyo ubwabyo kuko niyo abajyanama b’ingo batanga inama bagendera ku bisubizo bifitemo kuko baba babifite ubwabo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Nagirango mungire inama mfite umugabo umfuhira cyane kuburyo yatangiye no kumpohotera, iyo mvuganye n’undi mugabo n’ubwo yaba ari uwo dukorana yenda kunkubita mbona arwaye dailure de jalousie, none iyi ndwara yavurwa ite ? ko mbona igiye gutuma dutandukana.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe