Ese ku mbuga nkoranyambaga waboneraho uwo muzabana ?

Yanditswe: 08-01-2015

Muri iyi minsi aho isi iri gutera imbere byihuse, ugasanga uburyo abantu bashakamo abakunzi bugenda buhinduka hakurikijwe aho isi igeze. Muri iyi nkuru tugiye kureba niba koko umukunzi uboneye kuri interineti cyangwa se ku bundi buryo hakoreshejwe ikoranabuhanga ashobora kukubera umugore cyangwa se umugabo mwiza.

Mu bantu twaganiriye biganjemo urubyiruko ntibavuga rumwe ku kuba umuntu yahitamo gushakira inshuti ku mbuga nkoranyamabaga.

Silas Hakuzweyezu ni umusore wiga muri kaminuza avuga ko atakundanira n’umukobwa ku mbuga nkoranyambaga ngo babane, kuko atakizera umuntu bataziranye bihagije.

Silas ati : “Sinzi ababikora aho babihera kuko njye mba numva bidashoboka. Buriya se wakundanira n’umukobwa kuri whats up mukazubaka urugo rugakomera ? Iby’inkundo z’ik’igihe ngaho kuri za facebook, whats up, n’ibyateye byo gushakira umukunzi ku maradiyo n’ahandi biri mu bituma ingo zitamara kabiri”

Leonard ni umugabo wubatse yemeranya na Silas ko nta mukobwa n’umusore bakwiriye kugukundanira kuri za internet n’ahandi nkaho. Leonard ati : “ Nubwo umuco ukura ndetse ukanahinduka, ntabwo bikwiye ko umuranga wo ha mbere asimburwa n’izo za facebook zateye ! Urubyiruko ruri hanze aha rwataye umuco umusore akubitana n’inkumi kuri izo za internet zabo, mu mezi abiri ngo barabanye.

Nta kumenya, reka reka sinakubwira. Ubwo se bazabana neza bate kandi bataziranye ?”
Mbabazi Jolie we ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko bishoboka ko umuntu yahurira n’undi kuri internet kandi bakarwubaka rugakomera.

Jolie yagize ati : “ Urebye ikibazo si uko abantu bahurira kuri internet kuko bisa nuko mwahurira mu bukwe cyangwa se n’ahandi. Icyo ntemera cyo ni bya bindi abantu bahurira kuri internet bagapanga ubukwe ukumva ngo umusore aje gutora umugeni ataramubona amaso ku maso. Ariko muramutse muhuriye kuri internet nyuma mugafata umwanya wo kumenya numva byo ntacyo bitwaye”

Si Jolie wenyine ubona ko guhurira kuri internet abantu bakabana bishoboka, kuko Pierre Muhire we yemeza ko babyanga babyemera isi ari ho igeze. Pierre ati : “

Abantu babyanga babyemera isi niho igeze kandi mbona nta garuriro dufite. Nibadahurira kuri izo internet, bazahurira mu nzira nyuma bapange kubana bakoresheje izo internet batongeye no kubonana”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe