Uko mwakita ku mubyeyi wanyu ugeze mu za bukuru

Yanditswe: 11-12-2014

Kubona umuntu wahoze afite imbaraga atagishobora kwiyitaho birababaza. Akenshi uzasanga umuntu umaze kugera mu za bukuru asigaye atazi iyo ava n’iyo ajya, asigaye ajijwa cyane, yibasirwa n’indwara n’izindi mpinduka mbi nyinshi zimugeraho. Ni iki cyakorwa ? Bakwitabwaho bate ?

Nubwo kuganira ku bibazo birebana no gusaza bigorana, umuryango uteganya mbere y’igihe icyo uzakora uba ushobora kugira amahitamo meza mu gihe ufata imyanzuro irebana n’uko uzita ku babyeyi..

Akenshi biba byiza iyo abagize umuryango bahuye kugira ngo baganire ku birebana n’ubufasha ababyeyi babo bakeneye, uko babuhabwa n’uruhare rwa buri wese.

Abo bireba bose, cyane cyane ababyeyi, bagombye kuvuga uko babona ibintu bisanzuye kandi bagashyira mu gaciro. Bagasuzuma niba ababyeyi bageze mu za bukuru bakomeza kuba mu rugo rwabo, akaba ari ho bafashirizwa cyangwa se bahavanwa bakajya gufashirizwa yafi y’abana babo.

Niba utangiye kwita ku mubyeyi wawe ugeze mu za bukuru, jya ukora uko ushoboye kose umenye imimerere arimo. Niba afite uburwayi buzagenda bwiyongera, gerageza kumenya ingaruka buzamugiraho kandi ujye ubaza abaganga kugirango udahora uvuga ngo n’iza bukuru.

Bamwe mu bageze mu za bukuru bafatanya n’imiryango yabo kumenya mbere y’igihe uko bazitabwaho. Hari imiryango myinshi idateganya uko izita ku babyeyi bageze mu za bukuru, maze ikibazo cyavuka bikaba ngombwa ko ifata imyanzuro ikomeye huti huti biakagira ingaruka zikomeye ku muryango wose cyane cyane ku babyeyi.

Abana bakunda ababyeyi babo baba bifuza ko bamererwa neza. Iyo bazi ko ababyeyi babo bitaweho, bituma bumva batuje. Ariko kandi, usanga abana benshi batuye kure y’ababyeyi babo. Mu bihe nk’ibyo, bamwe bafata ikiruhuko bakajya gusura ababyeyi babo kandi bakabafasha gukora imirimo batagishoboye kwikorera. Kubaterefona kenshi, byanashoboka buri munsi, kubandikira cyangwa ubundi buryo bwose butuma bahora bazi amakuri yabo ya buri munsi.

Inshingano yo kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru ishobora kugorana kandi igatuma umuntu yumva ahangayitse. Nta buryo bwo kwita ku babyeyi bushobora kunogera bose. Ariko kandi, guteganya mbere y’igihe icyo muzakora no gushyira hamwe bituma mumenya uko muzabyitwaramo hakiri kare.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe