Ingaruka zo kudahemba umukozi wo mu rugo neza

Yanditswe: 25-05-2016

Iyo uganiriye n’abakozi bo mu rugo bakakubwira ibibazo bahura nabyo mu kazi usanga abenshi bagaruka ku ngorane bahura nazo zo kudahembwa neza, gusa ingaruka zo guhembwa nabi usanga zigera no ku bakoresha babo kandi aribo baba bikururiye izo ngaruka.

Gutakaza umukozi mwiza : Anitha ni umubyeyi watwihereye ubuhamya bw’ukuntu kudahemba neza umukozi we byatumye atakaza umukozi mwiza. Yagize ati : “Mu minsi ishize nari mfite umukozi mwiza numva nakora uko nshoboye ntanshike, adusaba ko twamwongeza mbibwiye umugabo arabyanga bituma yigendera kandi koko wararebaga ugasanga tumuhemba make ugereranije n’akazi yakoraga. Ubu yarigendeye tuzana undi utanashoboye akazi none twamuhaye amafaranga uwa mbere yasabaga kandi we ubona atanashoboye”

Kwihimura ku bana : Igihe cyose uziko umukozi wawe utamuha umushahara we uko bikwiriye ntukamusigire umwana ngo ube wizeye ko amufata neza. Uzasanga bamwe babakubita kuko baba babuze abo batura umujinya, abandi bakabanywera amata hari nabo usanga bahitamo kwiba abana bakabajyana kugirango ba sebuja bate umutwe babashaka n’ibindi

Kugavura no kwiba : Hari ubwo ukoresha umukozi umuhemba make cyangwa se ukaba utamuhembera ku gihe ukibwira ko uri kumuhima ariko nawe bikamutera umutima mubi agafata umwanzuro wo kujya akugavura akaniba ibintu akabigurisha ntube wabimenya

Kugenda badasezeye : Uwitwa Jeanine ukora akazi ko mu rugo yagize ati : “ Iyo nkoze ahantu bakajya batinda kumpemba iyo mbonye undi umbwira ko azajya ampemba neza mpita nigendera kuko aho mba nkora mba mbona nta gahunda bafite”

Kwica akazi : Jeanine yarongeye ati : “ Abantu bataguhemba neza baguca intege nawe ukajya ukora gahoro kuko uba ubona ibyo ukora bidahwanye n’igihembo uhabwa. ‘

Kugenda agusebya mu baturanyi : Abakozi bakunda kuvugavuga cyane cyane iyo bafite icyo bagushinja ugasanga bagukwije mu baturanyi ko uri umwambuzi, ko udahembera igihe,...

Kwisuzuguza umukozi : Iyo ubwiye umukozi ngo abe yihanganye amafaranga ye nturayabona uba utangiye kumena amabanga y’urugo kuko umukozi wo mu rugo atagomba kumenya niba mufite crise mu rugo. Aho kumuhakanira wayaguza abandi bantu bo hanze umukozi ntamenye ikibazo ufite kuko bituma agusuzugura.

Mu gihe rero ukoresha umukozi wo mu rugo jya uzirikana ko umushahara we ari ingenzi urebe niba koko umuhemba umushahara uwanye n’akazi akora kandi ujye umuhembera igihe nkuko muba mwarabivuganye, wishyire mu mwanya utekereze ibyo umukorera nawe umukoresha wawe abigukoreye niba umufite ko byagushimisha

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe