Dore imyitwarire yagufasha gukundwa biruseho n’umukunzi wawe

Yanditswe: 28-12-2015

Hari ibintu by’ingenzi umukobwa uri mu rukundo cyangwa umugore wubatse yakorera umukunzi we maze bigatuma arushaho gukundwa cyane birenze ibyari bisanzwe ndetse umukunzi we akaba adashobora kureba ku ruhande cyangwa ngo yifuze ko yamujya kure,ahubwo akamuhora mu ntekerezo.

1. Gukora ibimushimisha : Igihe cyose ukora ibishimisha umukunzi wawe ukirinda ibimubabaza bituma yumva agukunze kurushaho
2. Kumuhora hafi :Kuba hafi y’umukunzi wawe ntibivuze kuba muri kumwe aho ari hose ahubwo bivuze kuba imitima yanyu ari imwe muganira igihe cyose,umwe akaba hafi y’undi haba mu bibazo no mu byishimo
3. Kumugira inama :ikindi gituma umukunzi wawe agukunda nukumugira inama ukamukosora mu makosa ariko witonze,utamubwira nabi cyangwa ngo umuhatire kureka ikosa usa numutegeka.
4. Kubabarira no kwirinda inzika :iyo mwagiranye ikibazo ukamubabarira kandi ukibagirwa vuba icyo yagukosereje ntubike inzika,nabyo bituma arushaho kugukunda.
5. Kubana neza n’inshuti ze :kwimenyereza inshuti ze kandi ukabana nabo neza kuburyo bamugushimira bituma arushaho kugukunda
6.Kumutungura ; ikindi gituma umukunzi wawe yongera kugukunda biruseho nukumutunguza impano nziza cyangwa amagambo yuzuye urukundo yo kumuryoshya no kumwibutsa uburemere bw’urukundo umukunda.

Ibi nibyo ushobora gukorera umukunzi wawe bikongera urukundo yagukundaga kandi rukongera kugira ingufu zirenze izo rwari rusanganwe kandi ntabe yakinisha kureba ku ruhande ngo yifuze undi uko yaba ameze kose kubera imico myiza imunyura umwereka.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe