Ibintu byoroheje bituma ingo zisenyuka

Yanditswe: 29-03-2016

Akenshi ubona ingo zisenyuka ugatekereza ko byatewe n’impamvu ikomeye nyamara ahanini biba biterwa n’utuntu duto cyane ndetse niyo ari ikintu gikomeye cyabaye impamvu yo gusenyuka kw’ingo usanga isoko yacyo yarahereye kuri ako kantu gato usuzugura, ukabona katagusenyera urugo. Hari nubwo wenda rutasenyuka ngo mutandukane ariko rukakubera rubi mu buzima bwawe bwose ugahoro wumva ubihiwe n’urugo.

Dore rero utwo tuntu abantu basuzugura tuba intandaro yo gusenyuka kw’ingo nyinshi :

Kurenzaho : Hari ubwo uwo mwashakanye akora ikintu ukumva ntikigushimishije ariko ntushake kubimwereka ukabyirengagiza ariko imbere mu mutima washize. Bishoka no kuba ku kintu yagusabiye imbabazi ugapfa kuzimuha kugirango ubuzima bukomeze. Kurenzaho rero ni ikintu kibi kuko ari ha handi aba azongera gukora ikosa ukazura na byindi bya kera byashize.

Kudaha agaciro uwo mwashakanye : Agaciro ka mbere uwo mwashakanye agakeneyeho nuko yumva ko umukunze. Kugirango amenye ko umukunze rero bizaterwa n’ururimi akunda kubwirwamo ko akunzwe( language d’amour). Hari uwo uzasanga yerekwa ko akunzwe ari uko abibwiwe mu magambo, kumukorera akantu runaka akunda, n’ibindi. aha rero uba usabwa kumenya ururimi uwo mwashakanye abwirwamo ko akunzwe kuko ukurikije uko wowe uba ubyifuza ushobora gusanga we ataribyo akunda.

Kubeshya mu tuntu duto : Urugo rwubakiye ku kinyoma uko byagenda kose rurasenyuka cyangwa se mukabana nabi. Hari utuntu duto ubeshya uwo mwashakanye ukumva nta kibazo kirimo ariko nyuma bikazakura bikaba bibi. Hari ingero nyinshi aha twavuga nko guhishanya umutungo, kubeshya gahunda ugiyemo ugiye mu zindi,…

Gukenera ibiruta ibyo utanga : Hagati y’abashakanye haba hagomba kuba ubwuzuzanye ku buryo ibyo usaba uwo mwashakanye bitaruta ibyo wowe umuha. Aha ntabwo turi kuvuga mu buryo bw’imitungo nubwo nabyo byaba byiza mwese mwinjiza, icyo rwibandaho cyane ni ku buryo bwo kwitanaho.

Urugero ushobora kub uvuga uti uwo twashakanye ntabwo anyitaho ntajya ampamagara ngo ambaze uko niriwe niyo ageze mu rugo ntabwo ansuhuza ngo ambaze amakuru. Ibyo wifuza ko uwo mwashanye agukorera ibaze niba wowe ubimukorera. Niba ujya umuhamagara, niba iyo umusanze mu rugo cyangwa se akahagusanga umubaza uko umunsi we wagenze.

Kudashaka guhinduka : Hari imico mibi abantu bagira bakanabimenya ariko ugasanga nta mbaraga ashyira mu guhinduka. Ni byiza ko igihe cyose wimenyeho ikosa ribangamira uwo mwashakanye ugerageza guhinduka nubwo byakunanira guhinduka burundu ariko ukaba wagerageje.

Guhora ubwira uwo mwashakanye ibibi bye gusa : Ni byiza ko umuntu mubana wirinda guhora umubwira ibibe bye gusa kuko nta muntu wabura ibyiza akora. Umuntu wese akenera kumva ko nawe afite uruhande rwiza ndetse bikaba akarusho iyo urwo ruhande arirwo urebyeho kurusha urubi. Niho uzasanga umuntu yananiwe kwihanganira ikosa rimwe rya mugenzi we bagatandukana ariko nyuma yo gutandukana ugasanga rya kosa ntaryibuka noneho mu mutwe hagatangira kuzamo ibyiza gusa yamubonagaho bikamutera kwicuza.

Kutagira umwanya wo kuganira : Abashakanye bagomba kugira umwanya wo kuganira wihariye atari bya bindi byo kuganira ku meza bikaba birarangiye nubwo nabyo ari byiza.

Mugomba gufata umwanya uhagije wo kuganira mukavuga muti igihe iki n’iki tuzaba dufte umwanya tuzasohoka cyangwa se twicare mu rugo wacu tuganire ku buzima bw’urugo rwacu. Si ngombwa ko mufata umwanya wo kuganira gusa igihe mufitanye ibibazo.

Kudakura mu bitekerezo : Kugira urugo rwiza bisaba ko mwese muba mukuze mu bitekerezo. Ntabwo bivuze gukura mu myaka ahubwo bisaba ko ibitekerezo byawe biba byarakuze kuko kubaka urugo rwiza bisaba kuba umuntu uzi kuzuza neza inshingano ze, umuntu uzabasha kubana neza n’uwo bashakanye yakosa akamenya uburyo asabamo imbabazi, byose bisaba kuba uri umuntu ukuze mu bitekerezo kandi uzi gufata umwanzuro.

Ibi ni bimwe mu bintu abantu basuzugura bakumva ko ibintu bisenya ingo ari ugucana inyuma cyangwa se ibindi byaba bikomeye, nyamara nibi tubonye bishora kuba impamvu yasenya urugo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe