Uko wabyitwaramo igihe udakunda gutera akabariro

Yanditswe: 10-05-2016

Gutera akabariro ni kimwe mu nkingi zigize ingo z’abashakanye ariko hari ubwo bitagenda neza kandi abashakanye nta ruhare babigizemo bakisanga umwe agira ubushake bwo gutera akabariro cyane mu gihe undi we agira ubushake buke ugasanga ugihe umwe yifuje ko buzuza inshingano z’urugo undi we aba yumva ari ukumubangamira.

Mu gihe rero uwo mwashakanye agira ubushake bwinshi bwo gutera akabariro wowe ukaba ufite hafi ya ntabwo, icyo cyuho gishobor akubakurira ibibazo, bityo muba musabwa kubikemura mbere muragerwaho nibyo bibazo.

Reka tubanze turebe bimwe mu bimenyetso biranga umuntu ugira ubushake buke bwo gutera akabariro :

  1. • Gutera akabariro kuko wumva ko ari ukuzuza inshingano gusa zo gushimisha uwo washakanye
  2. • Kuba utajya ugira uruhare mu gusaba ko mwatera akabariro
  3. • Umara igihe kinini udateye akabariro ukumva umerewe neza nta kibazo
  4. • Kutiyitaho ngo wumve ushaka kugaragara neza imbere y’uwo mwashakanye
  5. • Guhakana kenshi kurusha uko wemera ko mwatera akabariro n’ibindi

Dore icyo wakora ngo ubungabunge uburyo bwo kuzuza inshingano z’abashakanye mu gihe ugira ubushake buke bwo gutera akabariro :

Kubanza kwiyumvisha ikibazo ufite n’ingaruka zacyo : Hari ibintu bibiri ugomba kumenya ku mumaro wo gutera akabariro mwese mukishima. Icya mbere ni ugukomeza urukundo rwanyu, icya kabiri bikaba ari ugushimishanya hagati hanyu. Jya utekereza neza igihe uba wagiz eubushake uko uba umeze nubwo byaba ari gake ubishaka, wibaze uko umererwa iyo uwo mwashakanye atakweretse ko akwifuza akaguhakanira numara kwishyir amuri uwo mwasnya bizatuma ushyira ingufu mu cyatuma uzamura ubushake aho kumva gusa ko kuba ufite ubushake buke ntacyo wabikoraho.

Koresha ibizamini kwa muganga bamenye impamvu : Impamvu zishobora kutera umwe mu bashakanye kugira ubushake buke ni nyinshi, niyo mpamvu udakwiye kurekeraho gusa ahubwo ugomba kujya kwa muganga bakamenya impamvu ibigutera ukamenya nuko wayishakira hari ubwo waba ubiterwa n’imibibazo by’imitekereze(nko mu gihe waba warigeze gufatwa ku ngufu), ibibabo by’imisemburo idakora neza( nko mu gihe utwite, nyuma yo kubyara…)

Jyana n’uwo mwashakanye kugisha inama : Mugomba kubanza kubiganiraho neza mutitana ba mwana ngo ubwire uwo mwashakanye ko ariwe ufite ikibazo kuko agir aubushakae bwisnhi cyangwa se we ngo abe ariwe ukubwir ako ufite ikibazo kuko ufite ubushake buke.

Ubuzima bwo gutera akabariro mwese burabareba. Aho kwirirwa mushakira ibibazo ahandi ngo ufite ubushake bwinshi atangire kumva ko hari aho undi aba yaciye akaba ariyo mpamvu ituma agia ubushake buke, igisubizo mwagikur ano mu bajyana b’ingo by’umwihariko ku bijyanye no gutera akabariro hirya no hino mu gihugu basigaye bahari.

Jya wita ku byiyumviro by’uwo mwashakanye : Nubwo uba wumva nta bushake ufite bwo gutera akabariro ufite, jya wibuka ko kumuhakanira cyangwa se kumwereka ko ubikoze utabishaka bikomeretsa uwo mwashakanye. Jya wita ku byiyumviro bye ariko munabiganireho mu gihe wumva ko utameze nez aube wamuhakanira neza urugero wend aukamubwir auti nyihanganira ejo nibwo nzaba meze neza kandi ukabivuga atari ukumwikiza ukaza kwitegura ku buryo uwo munsi wamuhaye ugera umeze neza, bizatuma n’ubutaha igihe umuhaye umunsi akwihanganira kuko azaba aziko igikorwa kizagende neza kurusha uko mwabikora utabishaka.

Ikindi kandi igihe uwo munsi cyangw ase isaha wahaye uwo mwashakanye yageze witegerez ako ariwe wongera kugusaba ko mwatera akabariro. Mutange umwibutse ko hageze.

Kwita ku bintu uzi bituma ugira ubushake ; Tekereza neza wibuke igihe uba wagize ubushake ikiba cyabiteye. Hari ubwo wenda intekerezo zawe ziba zakanguwe no gutekereza ku bihe byanyu by’urukundo rwo hambere, hari ubwo se biterwa nuko uwo mwashakanye agutegura n’ibindi. Numara kumenya ikintu gishobora kugukangura ukagir aubushake, jya ukibandaho.

Muganire bihagije ku byo mukunda mu gihe mutera akabariro : Hari ubwo wasanga warabuze ubushake kuko uwo mwashakanye atagera ku ngingo ukunda bigatuma wumva utamuha umwanya kuko uba uziko atari bugushimishe nkuko ubishaka.

Ni byiza rero ko mwaganira buri wese akavuga ibyo akunda nibyo yanga mu gihe mutera akabariro.

Mushyireho gahunda yo gutera akabariro : Kugira umunsi mwumvikanye wo gutera akabariro bizagufasha kwirirwa mu myiteguro nubwo bishoboka ko habaho n’igihe mwatera akabariro ku buryo butari kuri iyo gahunda mwateguye.

Kunda uwo mwashakanye kandi ubimwereke : Hari ubwo ubura ubushake bwo gutter akabariro kuko wumva utagikunze uwo mwashakanye. Rimwe na rimwe usanga biterwa n’uburyo uwo mwashakanye akwitwaraho. Wikomeza kumushyiraho amakosa ahubwo shakisha uburyo kandi bibe inshinagno zawe zo kubungabunga urukundo rwanyu.

Ibi ni bimwe mu byafasha abashakanye igihe umwe agira ubushake buke bwo gutera akabariro kandi undi we abishaka kenshi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe