Ubumwe bwo mu mwuka n’ingaruka ku buzima bw’urugo

Yanditswe: 03-01-2015

Imana ihamagarira abantu bashakanye kuba umwe muri izi nzego eshanu : mu mwuka, mu mutima,mu mubiri, mu butunzi no mu mibanire n’abandi. By’umwihariko kugira ubumwe mu mwuka ni iby’ingenzi kuko Imana ni Umwuka kandi aho niho bipfira ni naho bikirira kuva mu nteruro.

Iyo abashakanye basenga , cyane cyane iyo basengana , bakiranuka ndetse bakiranukirana bitera umwuka mwiza mu rugo nabyo bigatera ubwumvikane bikazana ubusabane na byo bikazana umugisha nawo ukazana imibereho myiza n’ituze.

Icyo bisaba

Ikiguzi cy’uko ibyo bigerwaho ni uko abagore bashakisha cyane ubwiza bw’imbere kurusha ubwo hanze no kuganduka ku bushake bw’Imana n’ abagabo bakagira ubwenge mu myifatire n’abafasha babo.

Ikindi ni uko abashakanye baharanira kubaka igicaniro cyo mu rugo icyo byasaba icyo aricyo cyose. Ni ukuvuga gushyiraho uburyo buhoraho bwo guhuza gahunda mugasenga haba buri wese ku giti cye ndetse no gusenga hamwe no gusoma Ijambo ry’Imana. Iyi gahunda no mu gihe umwe adahari yagombye kubahirizwa, abashakanye bakaba bafite ikintu bari gusengera bahuje umutwaro.

Ijambo ryifashishijwe :

Kandi hariho n’ibindi mukora : mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.
Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki ?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano. Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse
 ?

Icyatumye arema umwe ni iki ? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe. Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.

(‭Mal‬ ‭2‬ :‭13-16‬ BYSB) Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu. Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimubererekere Satani. (‭Ef‬ ‭4‬ :‭25-27‬ BYSB) Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.

Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.

Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo, nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.

Namwe bagabo ni uko ; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi. (‭1 Pet‬ ‭3‬ :‭1-7‬ BYSB)‬‬‬‬‬‬‬‬‬

Byavuye mu nyigisho zatanzwe na Apotre Yoshua N. Masasu mu materaniro y’abashakanye bo mu itorero rya Restoration church.
ifoto : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe