Aho mwasohokera n’umukunzi wawe muri minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe: 21-12-2015

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka,hari ibintu by’ingenzi abakundana bagomba gukora kandi bikabashimisha bombi ndetse umukobwa akaba yanabisaba umusore bakundana kuburyo basoza umwaka,bagatangira n’umushya bari mu bihe byiza.

1. Abakundana bashobora kujyana aho bakora massage cyangwa sauna mwembi muri kumwe nabyo ni bimwe mu binezeza abakundana
2. Mushobora kandi kujyana kugerendera ku ifarasi,hari ahantu ziba zikodeshwa abantu bakayicaraho ikabatemberereza bakumvana umunyenga.
3. Mushobora nanone gusohokera mu birunga cyangwa muri parike kujya kureba ibyiza bitatse igihugu birimo n’inyamaswa kandi nabyo biryohera abakundana cyane.

4. Abakundana nanone bashobora kujyana kureba filime ahabugenewe mu mazu ya cinema,hamwe abantu biyubashye barebera amafilime.

5. Ikindi mwakora nukujya ku mazi magari mukoga,mukajya mu bwato mukaruhukira ku mucanga,mukumva muguwe neza.

6. Uretse ibi kandi mushobora no gusohokera ahantu hatuje heza mugasangira amafunguro,aho hantu hakaba hari ubusitani buzana amahumbezi,maze mukicaramo mukaganira birambuye.

7.Mu minsi mikuru kandi haba hari ibirori bitandukanye byo kwishimisha cyane cyane ibiba mu masaha y’ijoro,maze abakundana bagasohokerayo bakajya kwishimisha.

Aha ni hamwe mu hantu horoheye buri wese kandi hasimishije,abakundana bashobora gusohokera muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bakaryoshya bakawusoza neza ndetse bagatangira undi mu byishimo.Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe urutonde rw’ibintu wakorera umukunzi wawe mu gihe cy’iminsi mikuru rwakozwe n’urubuga buyagift.co.uk.

Source :buyagift.co.uk
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe