Inama ku bakoresha abakozi bo mu rugo batageje imyaka 16

Yanditswe: 18-05-2016

Uramutse ukoze ibarura mu ngo zikoresha abakozi mo mu rugo usanga hari benshi bakoresha abana batagejeje imyaka 16 n’itegeko ry’umurimo, nyamara abakoresha abana batarageza igihe barahwiturirwa kubireka kuko bafatiwe ingamba.

Mu kiganiro ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO) ryagiranye n’abanyamakuru, kuwa mbere w’icyi cyumweru hagarutswe ku kibazo cy’abakoresha bakoresha abakozi bo mu ngo batagejeje imyaka 16 yemewe aho bagiriwe inama yo kubahiriza uburenganzira bw’umwana birinda kumukoresha imirimo ivunanye.

Umuyobozi ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo Twahirwa Alexandre yavuze ko u Rwanda rwagiye rusinya amategeko arimo arinda abana imirimo mibi ndetse vuba aha hakaba harasohotse amabwiriza ku mirimo igenewe abana.

Ayo mabwiriza agena ko umwana uri hagati y’imyaka 1-13 atemerewe gukora kuko aba ari mu gihe cyo kwiga. Hagati y’imyaka 13-15 hari imirimo yemerewe gukora yoroheje mu gihe kitarenze amasaha 20 ku cyumweru. Muri ayo mabwiriza kandi ngo ukoresha abana iyo afashwe hari ibihano biteganyijwe ahabwa.

Twahirwa yavuze ko abakozi bo mu ngo bagira ikibazo cyo guhohoterwa bagomba kugana inzego za leta zikabarenganura, kuko bafatwa nk’abandi bakozi.

Icyo abana n’abakoresha babivugaho
Umwana w’umukobwa witwa Byukusenge afite imyaka 15 gusa akora akazi ko kurera umwana agahembwa amafaranag ibihumbi icumi.

Yagize ati : “Njye ndumva ikibazo bakirebera ku mpamvu ziba zaratuzanye mu mujyi kuko nk’ubu aha mba banyirukanye sinabona aho njya. Mama yarapfuye Data ahita yigira i Bugande aradusiga tubura utwishyurira ishuri mpitamo kwiyizira I Kigali ubu nibwo mba numva ntekanye kurusha kuba iwacu mu cyaro”

Uyu mwana uvuga ko hari ubwo abakoresha babo babahohotera batitaye ku kuba ari abana akomeza agira ati : “ Aho nakoze bwa mbere nkigera I Kigali baramvunishaga nkakora imirimo yose yo mu rugo nkanirirwana umwana kandi bakampemba amafaranga make cyane’

Henriette Mukaneza ni umubyeyi ukoresha abakozi bo mu rugo ariko akavuga ko atakoresha umukozi uri munsi y’imyaka 16 akaba anagira inama abagikoresha abana bato.

Yagize ati : “ Najyaga nkunda gukoresha abana kuko usanga bumvira ndetse ukanabahemba amafaranga make ariko naje kubicikaho aho uburezi kuri bose butangiriye ngo ntazaba umubyeyi mubi utuma abana bata ishuri. Niba ukoresha umwana uri munsi y’imyaka 16 uba ukwiye gushyira mu gaciro ukamubaza amateka ye wasanga afite amahirwe yo gusubira mu ishuri ukamureka akajya kwiga ahubwo waba ufite ubushobozi ukabimufashamo. Icyo cyo ndemeranya n’ababirwanya bahere mu nzego z’ibanze, abakoresha ababyeyi b’abana bose bagerweho umwana asubizwe uburenganzira bwe”

Mu mabwiriza agenga ikoreshwa ry’abakozi bo mu ngo ateganya ko umukoresha ufashwe akoresha umwana utagejeje imyaka, itegeko riteganya ko acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 50 (50,000rwf) kugeza ku bihumbi 100 (100,000rwf), na ho umubyeyi ukoresha umwana imirimo itagenewe abana agacibwa amande y’ibihumbi 5 (5000rwf)

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe