Uko wakirinda gusesagura mu iminsi mikuru

Yanditswe: 09-12-2014

Mu gihe cy’iminsi mikuru usanga ingo zitari nke zikoresha amafaranga ku buryo butateguwe, ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka mu ntangiriro z’umwaka kandi baba bafite byinshi bibasaba amafaranga nk’amashuri y’abana. Dore uburyo wakoresha neza umutungo wawe mu gihe cy’iminsi mikuru ukirinda ubukene buyikurikira.

Mwicare mushyire kuri gahunda ibintu byose mukeneye : biba byiza iyo umuryango wicaye hamwe ukaganira ukuntu uzishimira iminsi mikuru haba abana bakabazwa mbere ibyo bakeneye ndetse n’ababyeyi nabo bakabishyira kuri gahunda hakurikijwe amafaranga mufite. Kubaza umwana icyo asha mbere bituma umunsi wo kujya kumugurira uzaba uzi icyo uzagura, atari bya bindi byo kujyana n’umwana icyo ashatse cyose ukagura.

Niba mufite uko mutanga impano mu muryango cyangwa hanze yawo biba byiza nabyo mubishyize kuri gahunda y’ibintu byose bizakoreshwa mu minsi mikuru , abashyitsi muzatumira niba mufite ibirori, icyo muzabakiriza n’ibindi.

Genda urenzaho bike bike ku bintu mwapanze : mumaze gushyira kuri gahunda ibintu byose mukamenya amafaranga muzakoresha ni byiza kumenya ko hari mamfaranga make usigaranye ashobora kugufasha mu gihe ugize ibintu bigutunguye muri iyo minsi mikuru nko kugira abashyitsi benshi utateganije cyangwa no kujya guhaha mugasanga ibintu byahenze.

Guhaha hakiri kare : Niba umaze gushyira kuri gahunda ibyo uzakenera tangira guhaha hakiri kare kuko akenshi iyo utangiye guhaha iyo minsi yageze usanga hamwe na hamwe ibiciro bizamuka bikaba byatuma ya gahunda mwihaye itagenda neza ngo ihwane nuko mubyifuza.

Kunyurwa n’ibyo mufite : niba mwashyize kuri gahunda ibyo muzakoresha wirebera ku bandi mu gihe muri ku isoko mwagiye guhaha ngo nuko baguze ibi ngo nawe ubigure. Aha turavuga abantu bajya guhaha bakajyana n’abandi b’inshuti zabo ugasanga bagenda biganana ibyo umwe aguze n’undi agahita abigura.

Irinde gukururwa n’amapromosiyo y’iminsi mikuru : Ni byiza niba ugiye guhaha ukabona ikintu mukeneye ukakigura ariko na none jya ushishoza wirinde kwita kuri za promotion ziba ziri mu maguriro kuko zishobora gutuma ugura ibyo utateganije kandi wenda bitari bikenewe cyane.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe