Ibimenyetso bizakwereka ko kuba uwo mwashakanye aba kure bigiye kubasenyera

Yanditswe: 05-01-2016

Muri ubu buzima bwo ku isi bijya bibaho ko abashakanye batandukana ntacyo bapfuye bitewe no gushaka ubuzima, akazi, amashuri, n’ibindi bikabatandukanya. Kuba mutakibana umunsi ku munsi nkuko bisanzwe bishobora kuba intandaro yo kuba mu rugo rwanyu hazamo agatotsi ndetse bikaba byanabasenyera muramutse mutabyitwayemo neza. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibimenyetso bizakwereka ko mugiye gusenyerwa no kuba buri umwe aba kure yundi.

Gutongana bya hafi ya buri gihe uko muvuganye : Ubundi gutongana bya buri munsi bishobora kuba hagati y’abantu babana umunsi ku munsi ariko iyo bitangiye kuba hagati y’abantu bategeranye umwe abana kure yundi biba ari ikimenyetso ko gutandukana kwanyu kugiye kubatera ibibazo.

Kugenda mugabanya uburyo mwavuganagamo : Kuganira ni kimwe mu bintu bikomeza urukundo hagati y’abashakanye n’igihe mutari kumwe umwe yaragiye kure y’undi. Niba ubona uko iminsi ishira ariko mugabanya ishuro mwaganiraga jya umenya ko nabwo umubano wanyu utari kugenda neza.

Igihe ubona mudashyira imbaraga mu gukomeza urukundo rwanyu : Igihe nta muntu n’umwe muri mwe witwararika ko hari icyo ago,ba gukora kugirango mugenzi we akomeze amwiyumvemo nubwo mutari kumwe jya umenya ko nabwo imibanire yanyu yajemo agatotsi.

Igihe umwe ariwe ushyiramo ingufu gusa mu gukomeza urukundo rwanyu : Kugirango urukundo rw’abashakanye rukomere bisaba imbaraga za buri wese ntabiharire umuntu umwe gusa. Iyo bigeze ku kuba mutabana ho bisaba ko mwese mubigiram uruhare kuko iyo ubiterereye umwe ageraho akarambirwa agatangira gutekereza ko wabonye abandi cyangwa se ko wamuhararutswe.

Igihe wumva wishimiye kuba uwo mwashakanye adahari : Igihe uwo wumva ko wabonye umudendezo ukaba wisanzuye kuko uwo mwashakanye adahari nabyo ni kimwe mu bimenyetso byakwereka ko utagikunze uwo mwashakanye kuko yagiye kure yawe.

Igihe ibibazo n’ibyishimo by’undi ntacyo bikikubwira : niba ugeze ku rwego utangira kumva ibibazo cyangwa se gahunda z’uwo mwashakanye ntacyo zikikubwira yarwara, yaba muzima, bamwiba, yaba yazamuwe mu ntera mu kazi byose ukumva ntacyo bikubwiye nabwo ujye umenya ko bitagenda neza.

Iyo utakimenya amakuru ye y’ingenzi : Hari amakuru y’ingenzi uba ugomba kumenya ku muntu mwashakanye, iyo rero utangiye kutayamenya cyangwa se ukayamuhisha nawe biba bitagenda neza mu rukundo.

Mu gihe rero wabonye bimwe muri ibi bimenyetso byatangiye kugaragara mu rukundo rwanyu rwa kure y’amaso, ni byiza ko watangira kubishakira umuti bitaragera ku rwego rwo hejuru ngo bibe byabasenyera urugo.

Source : elcrema
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe