Uko umukristo agomba kubabarira amakosa y’uwo bashakanye

Yanditswe: 09-01-2015

Kubabarira cyane cyane hagati y’abashakanye ni ngombwa kandi bitanga amahoro mu muryango, ariko hari imiryango imwe n’imwe ndetse irimo n’iy’abakristo usanga barabuze amahoro kubera ko umwe atazi kubabarira cyangwa se bose.

Dore ibyagufasha kwiga kubabarira :

Menya icyo kubabarira bisobanura : Muri Bibiliya, hari igihe “kubabarira” bisobanura “kwirengagiza.” Ubwo rero, kubabarira ntibisobanura buri gihe ko ugomba kwibagirwa ibyabaye cyangwa ngo worore ibibi. Rimwe na rimwe, bisobanura ko wirengagiza ibyabaye, kugira ngo wowe n’uwo mwashakanye mugire amahoro.

Menya ingaruka zo kutababarira : Hari impuguke zivuga ko kubika inzika bishobora gutera indwara z’umubiri n’izo mu byiyumvo, urugero nko kwiheba, umuvuduko ukabije w’amaraso, tutiriwe tuvuga ko bishobora kugusenyera. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose.” Abefeso 4:32

Menya akamaro ko kubabarira : Aho kugira ngo urware inzika y’uwo mwashakanye, kumubabarira bizagufasha kumva ko atari agambiriye kukubabaza. Ibyo bizatuma mwirinda inzika kandi bitume urukundo mukundana rwiyongera.

Jya ushyira mu gaciro : Kubabarira uwo mwashakanye bizarushaho kukorohera numwemera uko ari, hakubiyemo n’intege nke ze zose. Hari igitabo cyagize kiti “iyo wibanze ku byo utabonye, kwibagirwa ibyo wabonye biroroha. None se uzahitamo kwibanda ku ki” Ujye wibuka ko nta muntu n’umwe utunganye, hakubiyemo nawe ubwawe

Jya ushyira mu gaciro : Ubutaha uwo mwashakanye nagira icyo akora cyangwa akagira icyo avuga kikakubabaza, uzibaze uti “ese koko ibyo yankoreye nagombye kubiremereza ? Ese ni ngombwa ko ansaba imbabazi, cyangwa nirengagize ibyabaye ubundi twikomereze

Muganire kuri icyo kibazo niba ari ngombwa : Sobanura icyakubabaje n’impamvu cyakubabaje, ariko mu ijwi rituje. Ntukumvikanishe ko yabikoranye ubugome, cyangwa ngo uvugane gasuzuguro, kuko ibyo byatuma uwo mwashakanye yihagararaho. Ahubwo uzasobanure gusa ingaruka ibyo uwo mwashakanye yakoze byakugizeho.

Si abakristo gusa kuko no ku bandi bose basabwa kubabarira amakosa bagenzi babo babakoreye haba abo babana mu buzima busanzwe cyangwea se abo bashakanye kugirango ubuzima bukomeze mu mahoro.

Sources : jw.org

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe