Ibibazo ugomba kubaza umukozi wo mu rugo mushya

Yanditswe: 18-02-2016

Iyo wazanye umukozi mushya mu rugo uba ugomba kumenya amateka ye make, ndetse ukamenya ibyo ashoboye gukora nuko yakwitwara igihe habaye ikibazo runaka mu rugo kandi udahari. Ibyo kugirango ubimenye rero uzabifashwamo n’ibibazo uzamubaza igihe ushaka kumuzana cyangwa se akigera mu rugo.

Dore ibibazo by’ingenzi uzabaza umukozi mushya :
Ni iki cyatumye uhitamo gukora akazi ko mu rugo ? :
Ibi bizatuma akubwira amateka ye make bitume urushaho kumumenya neza nuko uzajya umutwara

Ufite ababyeyi se, mubanye mute ? Ibi bizatuma umenya uburyo yari abanye n’ababyeyi niba abafite cyangwa se atabafite, ubonereho no kumenya niba afite abavandimwe ku buryo igihe umubyeyi we yarwaye uzamenya ko ariwe ujya kubitaho cyangwa se akaba afite undi wabitaho.

Mbwira ibintu uzi guteka : Musabe kukubwira ibintu runaka azi guteka, utoranyemo kimwe umusabe kukubwira uko yagiteka wumve ko ariko nawe ubiteka.

Umwana aramutse agututse ntahari wamukorera iki ? : Kumenya uko yabyitwaramo bizagufasha kumenya aho uhera umubwira uko abana bahanwa niba ukoresha uburyo bwo kubwira umukozi ko atemerewe kwihanira abana, uherako ubimubwira.

Wakora iki igihe umwana arize cyane kandi ntahari ? : Wamuza iki kibazo bitewe n’urugero umwana arera arimo nabwo bikagufasha kumva uko yabyitwaramo n’icyo wifuza ko yazajya akora igihe umwana arize cyane, igihe agize umuriro mwinshi se, n’utundi tubazo nkutwo tujyanye n’ubuzima bw’umwana arera.

Wakoraga akazi kameze gate aho wakoraga ? : Aha umusaba kuvuga akazi kose kuva mu gitondo kugeza agiye kuryama. Ukabigenderaho umuha amabwiriza mashya. Ushobora gusanga aho yakoraga yabyukaga atinze kandi akaryama kare, ubwo umumenyesha ko bigihe guhinduka kugirango atangire akazi abizi.

Haba hari indwara yihariye se urwaye ? : Kumenya niba hari indwara umukozi wawe mushya afite nabyo ni ingenzi kuko hari nk’igihe usanga hari ibiribwa atarya kubera iyo ndwara cyangwa se akaba afite imirimo atabasha gukora abitewe n’uburwayi afite.

Kuri wowe wumva umukoresha mwiza agomba kuba ameze ate ? : Aha niho uzamenyera ibyifuzo bye, ukamenya ko ushobora kubyubahiriza cyangwa se ko utabishoboye.

Mubaze ko ibikoresho ufite mu rugo azi kubikoresha azi kubikoresha ugende ubimwereka
 : Hari ibikoresho abantu bose baba batazi gukoresha cyangwa se bikaba bitandukanye n’ibyo azi. Urugero nka frigo, televiziyo, cuisiniere, mixer, gutandukanya isabune yo kogesha ibyombo, iyo gukoropesha n’ibindi

Nyuma yo kubaza umukozi ibibazo bitandukanye ukurikije akazi ufite mu rugo jya umuha umwanya nawe akubaze ibyo adasobanukiwe neza noneho umuhe amabwiriza agenga umukozi w’iwawe.

  1. • Niba udakunda umukozi witaba telefoni ari mu kazi wabimubwira mbere
  2. • Mubwire abantu mufite mu rugo uko bangana n’ikigero barimo kugirango amenye uko azajya abafata
  3. • Kukumenyesha hakiri kare ko hari ibikoresho runaka akeneye mbere yuko bishira
  4. • Mubwire ibyo ukunda nibyo wanga bijyanye n’akazi agomba gukora
  5. N’ibindi wumva ko ari ingenzi

Si byiza rero ko uzana umukozi wo mu rugo ngo mu gitondo uhite umusiga mu rugo utabanje kuganira nawe ngo umumenye neza umenye ibyo ashoboye gukora, nuko azabyitwaramo igihe habaye ikibazo kidasanzwe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe