Iby’ingenzi witwararika iyo ukoresha abakozi barenze 1 mu rugo

Yanditswe: 24-12-2014

Akenshi usanga hari ingo zigira akazi kenshi bitewe n’abantu baba muri uwro rugo cyangwa se bigaterwa n’izindi mpamvu. Iyo ubonye ko akazi ufite mu rugo umukozi umwe atagashobora hari ibyo uba ugomba kwitawararika kuko abakozi barenze umwe bashobora kugupfira ubusa uramuste utabitondeye.

Kubaha gahunda ya buri wese : tuvuge niba ufite umukozi uteka n’urera abana, jya uabatoza ko buri wese afite inshingano ze agomba kubahiriza ku buryo nta wivanga mu kazi k’undi kuko iyo nta gahunda usanga batangira kwitana ba mwana kandi bigakurura urugomo hagati muri bo.

Jya ubafata kimwe : Iyo ufite abakozi barenze umwe ukagira umwe wereka ko ariwe ukunze bituma bagenzi be bamugirira ishyari kandi bakagombye guhuza mu gihe bakora mu rugo rumwe.

Urugero niba ugiye kubongeza shaka uburyo bose wabongereza rimwe kuko iyo wongeje umwe undi agasigara, bituma atangira kwitera icyizere akumva ko we akora nabi

Jya ubaganiriza bari kumwe : gufata umwanaya ukabaganiriza bose bari hamwe buri wese uakamubaza ikibazo cye n’undi icye ndetse no mu gihe bakoze amakosa ukababaza bai hamwe bituma umwe takwihererana ngo akubwire ibibi bya mugenzi we kuko akenshi baba banabeshyerana.

Igihe uzanye umukozi mushya usanga undi mu rugo bigishe kubahana : akenshi iyo umukozi aje asanga undi amenyereye mu rugo usanga amutegeka akazi kose akaba ariwe ugakora kandi bagera mu gihe cyo kuvuga amakosa ugasanga amakosa yose ageretswe kuri wa wundi uatamenyereye iby’urugo. Byaba byiza rero ubanje ukabatoza kubahana kandi ukabaha akazi ka buri wese nkuko twari twabivuze haruguru.

Aha na none ni byiza gufata umwanya uwo mukozi mushya ukamwiyigishiriza kuko nubwira wa wundi uhasanzwe ashobora kumwigisha uko wowe udashaka ndetse bikaba n’intandaro yo kumuvunisha amukangisha kuba asanzwe mu kazi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe