-
Folorunsho, umwiraburakazi ukize cyane ku isi
Folorunsho Alakija ni umugore ukora business muri Nigeriya akaba amaze kwigwizaho imitungo myinshi kugeza aho asimbura Oprah ku mwanya wa mbere mu bagore b’abirabura bakize cyane ku isi. Folorunsho yavutse mu mwaka wa 1951 avukira mu muryango wa shefu L.A. Ogbara mu mujyi wa Lagos. Folorunso imirimo ye ya business yibanda cyane mu bijyane n’imurika ry’imideli, amavuta ya petroli no kwandika. Folorunsho ni umuyobozi mukuru wa sosiyte ikora ibijyane no gusohora inyandiko( printing) yitwa “Rose (...)
-
Jocelyne, uhimba moderi z’imyenda
Jocelyne ahimba moderi z’imyenda. Style ye ni “Afro European” moderi za kinyaburayi ariko akoresheje ibitambaro bya kinyafurika nk’ibitenge. Yashinze company yise Rwanda Clothing . Nkuko yabitubwiye yatangiye gukunda imyenda akiri muto, aho yajyaga akora imyenda y’ibipupe bye, uko yagiye akura akomeza abikunda ndetse akajya yikorera mode z’imyenda yambara. Mu mashuri ye yize ibijyanye na cinema ndetse abikoramo igihe cy’imyaka itanu hanyuma ahitamo gukomeza gukora iby’imyenda yumvaga akunze (...)
-
Umukozi wa UN women yanenze Ubuhinde mu buringanire
Sania Mirza, yagizwe umwe mu bahagarariye UN Women muri Asiya y’amajyepfo kuri uyu wa kabiri. Ubwo yifatanyanya n’abakoraga ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yatangaje ko anenga igihugu avukamo cy’Ubuhinde kutubahiriza uburinganire. Ubusanzwe Sania uzwi cyane mu mikino ya tennis mu Buhinde. Nk’umugore wkora umwuga wo gukina, yavuze ko byamugoye kugera ku rwego ariho kubera inzira zitorohye yanyuzemo abitewe n’imico ipfobya abagore n’abakobwa iba mu Buhinde. (...)
-
Gorette, umwarimu ufite ubumuga bwo kutavuga
Nyiraminani Gorette ni umukobwa w’imyaka 33 akaba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Nubwo Gorette afite ubumuga, amaze kugera kuri byinshi abikesha imyuga itandukanye akora. Gorette yigisha ururimi rw’amarenga ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no ku batabufite akaba yigishiriza Kabeza mu murenge wa Kanombe aho ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda(RNUD) rikorera . Usibye kwigisha amarenga kandi Gorette yigisha ijambo ry’Imana abafite ubumuga bwo kutumva no (...)
-
Immaculée, ayobora abaganga b’indwara zo mu kanwa
Immaculée Kamanzi avura indwara zo mu kanwa, akaba anakuriye ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa babaga. Nubwo Immaculée n’abandi baganga bari hamwe mu ishyirahamwe bakiri bake, hari byinshi bamaze kugeraho ndetse bakaba bakomeje gutera imbere. Immaculée ayobora ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa bagera kuri 28 bashobora kubaga( dental surgeons) muri abo baganga 12 nibo b’abanyarwanda, abagore bakaba ari 4 gusa. Gusa na none usibye aba baganga 28 bari ku rwego rwo kuba (...)
-
Laurence, Visi prezidante w’inama y’igihugu y’abana
Umuhoza Laurence ni umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abana. Ku myaka 16 gusa, Laurence afite byinshi yifuza kugeza ku bana by’umwihariko ab’abakobwa ndetse nawe ubwe agakuza impano ye y’ubuyobozi. Laurence yatorewe kuba visi presidente w’inama y’igihugu y’abana( NCC) mu mwaka wa 2012 aho yari yatowe ku rwego rw’umudugudu wa Kanserege ya 3 akagali ka Kanserege umurenge wa Gikondo ubarizwa ku karera ka Kicukiro agenda azamuka kugezaho mu mwaka wa 2013 yatowe ku rwego rw’igihugu. Laurence (...)
-
Mu bangilikani Musenyeri wa mbere w’umugore ari hafi gutorwa
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo inama nkuru y’itorero ry’abangilikani ( General Synod) yemeje ko hashyirwaho abasenyeri( bishops) b’abagore. Mu nama yateranye kuri uyu wa mbere bemeje ko mu ntangiriro za 2015, umusenyeri wa mbere w’umugore azaba yamenyekanye. Ku ikubitiro bavuga ko hari imirimo irindiriye abasenyeri b’abagore 9 mu Bwongereza. Hari amadiyoseze 4 ateganywa kuzatorwamo umugore wa mbere w’umusenyeri uzemezwa mu nama izaterana mu kwezi gutaha. Abakirisitu bo muri diocese ya Southwell (...)
-
Mushikiwabo, umugore wa 3 ukomeye muri Afrika
Ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ari ku mwanya wa gatatu mu bagore icumi ba mbere bakomeye muri Afrika. Nkuko bigaragara kuri urwo rutonde rwakozwe na Radiyo Mpuzamahanga y’abafaransa RFI, abagore baruriho bari mu ngeri zitandukanye. 1. Nkosazana Dlamini-Zuma, umugore w’imyaka 65, yatangiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri 2012. Nkosazana yari asanzwe azwi cyane muri Afrika y’epfo aho yigeze kuba Ministri w’ubuzima n’uw’ububanyi n’amahanga akaba azwiho kuba (...)
-
Phumzile, umuyobozi wa UN Women Ku isi
Phumzile Mlambo-Ngcuka, ni umuyobozi w’agashami ka Loni kita ku bagore( UN Women), akaba yarashyizwe kuri uwo myanya kuva tariki ya 10 Kanama, 2013. Mlambo yavutse tariki ya 3 Ukuboza, 1955 ashyingiranwa na Bulelani Ngcuka wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushinjacyaha muri Afrika y’epfo. Mu mwaka wa 2005 Mlambo yabaye visi prezida wa Afrika y’epfo kugeza muri 2008 akaba ariwe mugore wa mbere muri Afrika y’epfo wari ubonye uwo mwanya nk’uwo mu mateka. Usibye kuba visi prezida wa Afrika y’epfo, (...)
-
Sonia, ayobora ikipe y’igihugu y’abakobwa ya Cricket
Uwimana Sonia ayobora ikipe y’igihugu y’abana b’abakobwa ya Cricket bari munsi y’imyaka 19, akaba ndetse ari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abakobwa ya Cricket. Sonia yatangiye gukina cricket mu mwaka wa 2008 aho yakinnye mu byiciro bitandukanye ariko kuri ubu akaba ahagarariye ikipe y’igihugu y’abakobwa iri mu mwiteguro yo kuzajya guhagararira u Rwanda muri Tanzania. Gukina cricket Sonia avuga ko ari akazi wafatanya n’indi mirimo kandi bikakorohereza kuko ari siporo ituma umuntu aruhuka mu (...)
-
Donatha, umushoramari ubikesha akazi ko mu rugo
Uwimana Donatha yanyuze mu buzima butamworoheye yaterwaga n’ubukene bw’iwabo ariko ubwo yakoraga akazi ko mu rugo yizigamira yaje gutera imbere akora umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri akesha akazi ko mu rugo. Donatha yavutse mu 1993, avukira mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Shyara, mu 1994. Se umubyara yitabye Imana asigarana na nyina na musaza we. Kuba nyina yarabareraga wenyine byatumye ubukene bwiganza mu mibereho yabo, ndetse ntibabasha gukomeza amashuri yisumbuye. Arangije amashuli (...)
-
Anastasie, yatangije umuryango wita ku bana babyariye iwabo
Uwimabera Anastasie, ayobora umuryango WOCINA- Isaro wita ku bagore n’abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo bitandukanye bibateza ubukene. Uyu muryango ufasha cyane cyane abana b’abakobwa batereranywe nyuma yo kubyarira iwabo, aho bigiswa imyuga itandukanye Nyuma yo gukorera imiryango itegamiye kuri leta inyuranye harimo umushinga wa GTZ, Anastasie yatangiye kuba rwiyemeza mirimo aho akora umwuga wo kwakira no gutanga amahugurwa, mu kigo yashinze cyitwa Maison la Victoire ltd, bivuga Urugo (...)
-
Danielle Steel, umwe mu banditsi bakunzwe ku isi
Danielle Steel, ni umugore w’umunyamerikakazi akaba ari umwanditsi uzwi cyane kandi akaba akunzwe ku bw’ibitabo yandika ahanini bivuga ku rukundo n’ubundi buzima busanzwe Danielle Steel yavutse tariki ya 14 Kanama 1947, avukira I New York muri Amerika. Nubwo Steel yavukiye I New York yaje kujya kwiga mu Bufaransa ariko arangije amashuri yisumbuye asubira muri Amerika. Ubwo yari atwite umwana we wa mbere ku myaka 19 nibwo Danielle yanditse igitabo cye cya mbere ariko akaba yari asanzwe (...)
-
Saira, ku myaka18 yatorewe kuba muri Congres ya USA
Ku wa kabiri w’iki cyumweru Saira Blair umukobwa ukiri muto ku myaka 18 gusa, yatorewe kuzahagararira akarere ko mu burengerazuba bwa Virginia muri congres ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Nkuko tubikesha the Wall Street Journal, Ms Blair uba mu ishayaka rya Republican akaba umunyamategeko yatsinze umudemocrate bahataniraga umwanya wo guhagararira akarere ko mu burengerazuba bwa Virginia ku majwi 63% kuri 30%. Mu magambo uyu muyobozi mushya usanzwe wiga muri kaminuza ya Virginia yavuze (...)
-
Assoumpta, atara amakuru y’imikino
Mukeshimana Assoumpta ari mu banyamakuru b’abakobwa bake batinyutse gukora amakuru y’imikino nk’umwuga, akaba amaze kugera ku rwego rushimishije abikesha umwuga we kandi akaba yifuza gukuza umwuga we akagera ku rwego mpuzamahanga. Assoumpta avuga ko igitekerezo cyo kuba umunyamakuru w’imikino cyatangiye akiri umwana. Uyu munyamakuru ngo yakuze akunda kumva abagabo aribo gusa bavuga bakanogeza imipira, bigatuma yibaza impamvu nta mukobwa cyangwa umugore ukora ako kazi. Uko Assoumpta (...)
-
Chantal Biya, umufasha wa prezida wa Cameroun
Chantal Biya, umufasha w’umukuru w’igihugu wa Cameroun, akunze kwibazwaho byinshi ndetse ibinyamakuru bitandukanye bikamuvugaho bitewe n’imyambarire ye yihariye ndetse n’imisatsi ye idasanzwe. Chantal Biya yavutse tariki ya 8 Mutarama 1972, akaba yarashyingiranwe na Paul Biya tariki ya 23 Mata, 1994, nyuma yaho uwahoze ari umufasha wa Biya witwaga Jeanne Irene Biya apfuye mu 1992. Chantal na Paul Biya bari muri Champs Elysée Chantal Biya abantu benshi bamuvugaho byinshi bitewe n’imisatsi (...)
-
Epiphanie ukora siporo yo Kwiruka nk’umwuga
Nyirabarame Epiphanie ni umugore uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze kubera kwegukana ibikombe mu marushanwa y’imikino ngorororamubiri aho yiruka ahantu harehare( long distance-running), akaba yariteje imbere kubera umwuga we ndetse akaba afite abana afasha. Epiphanie yavutse tariki ya 15 Ukuboza, 1981 avukira mu Karere ka Nyaruguru akaba yararangije kwiga amashuri abanza gusa. Akirangiza amashuri abanza mu 1995, Nyirabarame nibwo yatangiye umwuga we wo kwiruka kugeza aho mu 1998 ikipe (...)
-
Efua, ukora amasakoshi
Efua Hagan ni umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ghana ariko aba mu Rwanda akaba ahimba moderi z’amasakoshi ndetse akanazikora, binyuze muri Company ye yise IOLA Designs akaba ari nawe uyiyobora. Mu gihe benshi basigaye bafata amasakoshi akoze bakayafunika n’igitenge, Efua afite umwihariko wo kuyishushanyiriza akanayakora nta kindi kintu gifatika ahereyeho. Efua rero nkuko yabitubwiye ko akoresha ibitenge n’ibindi bikoresho bitandukanye nka jeans, cyangwa se ibikoresho ibiva ku biti byitwa (...)
-
Anne, umunyarwenya ukunzwe ku rwego mpuzamahanga.
Anne Kansiime, ni umunyarwenya n’umukinyi wa filimi ukunzwe cyane muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga, akaba akoresha impano ye yo gusetsa abinyujije mu bitaramo ndetse n’amashusho arimo ubutumwa bukozwe ku buryo bw’urwenya. Anne Kansiime yavutse tariki ya 13 Mata, 1989 avukira i Kabale muri Uganda mu muryango w’abanglicani akaba yarize muri Kaminuza ya Makelele mu bijyanye n’imibanire n’abantu (social sciences). Kansiime yize amashuri ye abanza mu ishuri ry’abakobwa rya Kabale no mu ishuri (...)
-
Igiterane cy’abagore bafite intego
Kuri Global Mission Church ku Kimihurura hari kubera igiterane cy’aabagore bitwa“abagore bafite intego ( women of purpose)” gifite insanganyamatsiko igiri iti “musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima”. kikaba cyaratangiye ku itariiki 22 kikazageza tariki ya 26 Ukwakira, 2014. Kuva tariko ya 22 kugeza 23, gahunda yo guterana itangira saa kumi n’imwe n’igice (5:30 pm) kugeza saa moya n’igice( 7:30pm). Kuri 24 gahunda y’amateraniro izatangira sa kumi (...)
0 | ... | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260