-
Uko urukundo rwanyu rwakomeza kuba rwiza na nyuma yo kubyara
Nyuma yo kubyara urukundo rwanyu ntirugomba kugabanuka. Mu miryango myinshi, usanga ari ko bigenda buri wese yita ku mwana gusa uwo bashakanye akamwibagirwa. Dore ibintu byabafasha gukomeza urukundo rwanyu na nyuma yo kubyara kandi n’umwana mukamwitaho : Gushyiraho igihe cyo kuganira muri mwenyine : Umwana ni umugisha, kumubona ntibikwiye guhungabanya urukundo rwanyu ahubwo byarukomeza. Kuganira hagati yanyu nta wundi muntu ubyivanzemo bituma mwitekerezaho urukundo rwanyu mukarubungabunga. (...)
-
Hari amabanga y’urugo umukozi wo mu rugo aba...
Hari amabanga y’urugo umukozi wo mu rugo aba atogomba kumenya kuko bitaba byiza cyane cyane ko bishobora kumutera kubasuzugura cyangwa se akagenda abibwira n’abandi baba abakozi bagenzi be cyangwa se n’abandi bantu. Kumenya mu cyumba cy’uburiri : Mu cyumba cy’uburiri cyanyu si byiza ko umukozi wo mu rugo ahamenyera kuko haba harimo ibintu by’amabanga bigomba kumenywa n’umugore n’umugabo gusa. Ku bakoresha bohereza abakozi mu cyumba cyabo kubasasira rero si byiza kuko umukozi aherako abasuzugura. (...)
-
Dore amakosa abakobwa bakora bigatuma bagumirwa
Hari ibintu byinshi umukobwa ashobora gukora atazi ko ari amakosa akomeye ashobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwose zirimo no guhera ku ishyiga,akabura umugabo burundu akagumirwa atyo kuko yateguye imbere he nabi. Kubenga cyane ; umukobwa ukunda kubenga cyane ku buryo nta musore n’umwe ajya yemera ko bagirana urukundo rurambye,cyangwa ugasanga agira agasuzuguro nta muhungu yemera ko baganira, bigeraho akabura nuza kumubaza izina kuko bose bagenda babwirana ko uwo mukobwa (...)
-
Uburyo bwabafasha kujya musengera hamwe mu muryango mwese mubyishimiye
Gusengera hamwe mu muryango biba igihe cyiza iyo abawugize bose babyishimiye, nyamara hari ubwo biba birimo agahato, bamwe batishimiye icyo gikorwa. Kugira ngo mwirinde kubangamira bamwe mu bagize umuryango bikaba byabatera kutishimira uwo mwanya dore uko mwabyitwaramo. Gusenga mu masaha abantu baba batarananirwa cyane : Ahantu henshi bafite akamenyero ko gusenga ari uko bagiye kuryama ; nyamara hari ababa batangiye kunanirwa ibitotsi byabafashe bakeneye kuryama kurusha gusengera hamwe (...)
-
Ibyo kwitwararika igihe ufite umukozi wo mu rugo wasize abana iwabo
Iyo umukozi wo mu rugo afite abana bishobora gutuma mutabana neza igihe hari ibyoutitwararitse kuko nawe aba ari mukuru atekereza ku bana be. Kugirango mukomeze kubana neza n’umukozi wasize abana iwabo jya witwararika ibi : Kumuganiriza byihariye : Umuntu uba ufite abana hari ibibazo bimwe na bimwe birebana n’abana be ashobora kuba afite bikaba byabatuma adakora akazi ke neza kuko muba mutarabiganiriyeho ngo ubanze umenye uko uzajya umwitwaraho. Kumuha umwanya wo kujya gusura abana : Nubwo (...)
-
Wakora iki igihe uwo mwashakanye atakwizera ?
Kuba uwo mwashakanye akugaragariza ko atakwizera hari uburyo bwiza wabyitwaramo ntibikomeza kubangamira urukundo rwanyu kuko icyo ari ikibazo gikomerera abashakanye cyane cyane iyo uwo mwashakanye akugaragariza ko atakwizera kandi wowe umwizera. Charlotte umujyanama w’ingo aratubwira impamvu zitera kutizerana hagati y’abashakanye ndetse n’icyo wakora ngo imibanire yanyu ikomeze kuba myiza. Ibaze ibi bibazo umenye impamvu itera uwo mwashaknye kuba atakwizera • Ese ntiyaba yari afite ababyeyi (...)
-
Dore ibintu 5 abakobwa babona nk’uburanga bw’umuhungu
Bamwe mu bakobwa twaganiriye ku ngingo yo kureba umuhungu mwiza ufite igikundiro kandi wujuje ibisabwa kugira ngo umukobwa abone uburanga bwe, batubwiye ibimuranga kandi banemeza ko babihurijeho n’abandi benshi,ngo nubwo bijya bigorana kubona umusore ubyujuje byose. Aba ni bamwe mu bakobwa baganiriye n’agasaro.com biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barimo, Umulisa, Kamariza na Uwimana. Umusore muremure ; umusore mwiza ni ufite igihagararo ,ari muremure bigaragara ufite nibura (...)
-
Amwe mu magambo abakobwa bakoresha iyo basaba amafaranga abahungu bakundana
Hari imvugo abakobwa benshi bakunze gukoresha nk’iyo afite ikibazo runaka ashaka kubwira umuhungu bakundana mu gihe amushakaho ubufasha bujyanye n’amafaranga agatinya kubivuga ngo abyerure,agasa nuca amarenga ku buryo umuhungu atabyitayeho atahita amenya neza icyo umukobwa ashaka kuvuga. Nguriza ; iyo umukobwa afite ikibazo akaba akeneye amafaranga kandi akumva nta wundi atari umusore bakundana, akabona ariwe wabasha kugira icyo amumarira atangira kumubwira ko ashaka ko yamuguriza (...)
-
Dore ibyo umukobwa agomba kwibandaho mu guhitamo inzu yo kwibanamo
Umukobwa wafashe icyemezo cyo gutangira uzima bwo kwibana mu nzu wenyine,hari ibintu by’ingenzi byamufasha guhitamo inzu azabamo cyane cyane iyo ari ku nshuro ya mbere yinjiye muri ubwo buzima,akazabaho atekanye kandi ntacyo yishisha. Inzu yo mu gipangu , Guhitamo inzu iri mu gipangu ni byiza cyane ku mukobwa ugiye kwibana kuko bimurinda akajagari k’abantu babonetse bose baba abahungu bamugusha mu bishuko ndetse n’abajura bashobora kukwibasira kuko bazi ko wibana. Inzu yo mu gipangu cyibamo (...)
-
Ibiranga umukozi wo mu rugo ushaka kugenda adasezeye cyangwa agutunguye
Hari uburyo wakoresha ukamenya ko umukozi wawe wo mu rugo ashaka kwigendera niyo yaba atabikubwiye ukoresheje ibimenyetso ubona. Mu gihe uzabona bimwe muri bimenyetso tugiye kukubwira uzatangire ushake undi mu gihe uwo ufite ataragutungura ngo yigendere. Guhinduka mu mico : Ahanini iyo umukozi ashaka kwigendera kandi atagusezeye uzasanga ahita ahinduka mu mico ku buryo bwihuse agatangira kuzerera atajyaga abikora wamubaza uko ibintu byagenze akagusubizanya agasuzuguro ku buryo ubona ko (...)
-
Ibintu 5 wakorera uwo mwashakanye urukundo rwanyu rukongera gushyuha
Kumukorera akantu keza umutunguye : Niba mumaze igihe mudacana uwaka hagati hanyu si byiza ko mwese mukomeza kurakaranya ahubwo wowe ushobora kwirengangiza ibyo mupfa ukaba wakorera akantu runaka uwo mwashakanye umutunguye, Urugero nko ku munsi we w’amavuko ushobora kuwumutegurira nubwo haba hari hashize iminsi atawizihiza ku buryo bugararagara cyangwa se ku munsi wanyu wo gushyingirwa ukaba wawutegura wicecekeye ukzamutungura. Kumusohokana : Si byiza ko mwumva ko iyo abantu bamaze (...)
-
Ibintu umukobwa agomba kwirinda igihe akorana business n’umuhungu bakundana
Hari ibintu by’ingenzi umukobwa aba agomba kwitwararika ku muhungu bakundana,igihe bashyize hamwe mu bikorwa byo kwiteza imbere,bikaba ngombwa ko umukobwa abigiramo uruhare rugaragara kuko atabyitayeho bishobora kwangiza urukundo bikaba n’imbogamizi yo kutazabana. Kwirinda guharanira inyungu ze bwite ; kirazira kubona umukobwa akorana n’umukunzi we igikorwa runaka kizana inyungu ariko ugasanga umukobwa akurura yishyira aharanira inyungu ze bwite kandi yakagombye kumenya ko bashyize hamwe (...)
-
Dore imyitwarire ikwiye kuranga umukowa ubana n’abandi
Muri rusange hari imyitwarire myiza igomba kuranga umukobwa wese wafashe umwanzuro wo kujya kubana na bagenzi be mu nzu imwe, bikamufasha kubana neza mu bwumvikane no mu mahoro kandi bakaba nk’abavandimwe. Kugira isuku : Ni byiza ko ahantu hataha abakobwa usanga hari isuku igaragara uhageze wese akahibwira.Buri wese rero uhaba aba agomba kwibwiriza gukora isuku ntawe ubihatiye undi kandi bikaba nk’umuco wabo. Niyo mpamvu niba ugiye kubana n’abandi utagomba kubabangamira uzana ibintu (...)
-
Dore inzozi z’umukobwa ugiye gushinga urugo n’inama mu gihe zitabaye impamo
Muri rusange umukobwa witegura kujya kubaka urwe hari ibintu atekereza bitandukanye, umuntu yakwita ko ari inzozi z’urugo aba yifuza kuzagira, bikaba ari ibintu buri mukobwa wese ugeze icyo gihe ahora yibazaho mu mutima we akiha ishusho ishoboka y’urugo rwe. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho izo nzozi ndetse nuko wabyitwaramo ziramutse zitabaye impamo. Dore ibintu 5 ashyira imbere iyo atekereza ku rugo yitegura gushinga. 1.Ubukire :umukobwa wese ugiye gushinga urugo usanga yifuza kandi (...)
-
Uko warambana umukozi wo mu rugo ukiva mu cyaro
Hari ibintu ushobora kwitwararika ukarambana umukozi ukiva mu cyaro kuko ahanini usanga baba badafite umutima wo guhinduranya aho bakora buri mwanya. Mu gihe ufite umukozi ukiva mu cyaro dore uburyo wamufata neza mukarambana : Kubanza kwumwigisha akazi : Iyo umukozi akiva mu cyaro ahanini aba atazi uko akazi gakorwa neza kuko ubuzima bwo mu cyaro buba butandukanye n’ubwo mu mujyi. Mu gihe uri kumumenyereza akazi uba ugomba kwihanganira amakosa akora ukirinda kumubwira nabi kuko bishobora (...)
-
Dore amakosa umukobwa agomba kwirinda agiye gusangira n’umuhungu bakundana
Abakundana bajya bagira umwanya wo gusohokana bakajya gusangira, ariko hari ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kuzirikana akabyirinda kuko ari amakosa akomeye kuyakora ari ku meza hamwe n’umukunzi basohokanye cyane cyane iyo aribwo mugitangira gusohokana. Mukobwa,nusohokana n’umukunzi wawe mugiye gusangira uzirinde ibi bikurikira ; Kwirinda ibisindisha : si byiza ko umukobwa wasohokanye n’umuhungu bakundana anywa ibinyobwa bisindisha nubwo waba ubikunda, keretse abiguhatiye kandi nabwo (...)
-
Dore ibintu 5 biranga umugore w’umukirisitu mu rugo rwe
Umugore ukijijwe kandi wubaha Imana hari ibintu by’ingenzi bigomba kuranga urugo rwe,buri wese akabona ko hari itandukaniro hagati ye n’izindi ngo zibamo abagore batazi Imana kuko hari imbuto yerera urugo rwe zigaragarira umuntu wese uzi urwo rugo. Kubaha umugabo ; umugore wubaha Imana aba agomba no kubaha umugabo kuko ni imwe mu inshingano ikomeye y’ umugore.Aba agomba kuyubahiriza mu byo akora byose,agakunda umugabo we, akamwubaha ndetse akanamwubahisha no mu bandi ku buryo aba (...)
-
Ibintu 6 byakurinda guta umutwe mu myiteguro y’ubukwe
Mu minsi yegereje ubukwe ndetse no ku munsi w’ubukwe nyiri’izina usanga abantu bamwe baba bataye umutwe, bafite umunaniro udasanzwe kandi baba bagomba kugaragara ko bishimiye ibyo birori nta munaniro ubagaragaraho. Mu rwego rwo kwirinda uwo mumaniro dore ibyo mwakurikiza : Uzafatanye n’abandi : Hari abantu bumva ko ibintu byaba byiza ari uko bo babyikoreye ku giti cyabo ugasanga ibintu byose bashaka kubyijyamo. Mu gihe cyo kwitegura ubukwe n’igihe kiba gisaba ibintu byinshi ku buryo umuntu (...)
-
Uko mwabyitwaramo igihe umwe ashaka umwana undi atamushaka
Hari igihe bibaho hagati y’abashakanye umwe akaba ashaka ko babyara undi mwana undi we akaba atabishaka bikaba byatera amakimbarane hagati yanyu. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uko mwabyitwaramo igihe bibabayeho tutitaye ku ruhande waba urimo. Ubwo bwumvikane buke bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umutungo, kubona umwanya wo kwita ku bana, guhangayikira gutwita( igihe umubyeyi amererwa nabi mu gihe cyo gutwita no kubyara), gusiganwa n’igihe cya menaupose ku bagore, … (...)
-
Ibiyobyabwenge biri mu bitera abagabo kutabyara
Abagabo nabo bashobora kugira ikibazo cyo kutabyara nubwo usanga hari abafite imyumvire itaboneye bibwira ko abagore aribo ahanini bagira ikibazo cyo kutabyara. Jean Paul Byiringiro, umuganga wize imikorere y’imyanya myibarukiro aratubwira impamvu zitera abagabo kutabyara harimo n’itabi. Ku mwanya wa mbere w’impamvu zitera abagabo kutabyara hagaragara kudakora neza kw’imyanya myibarukiro y’umugabo( testicular disfunction) aha umubare ugera kuri 50% by’abagabo batabyara ukaba ubiterwa n’iyi (...)
0 | ... | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | ... | 300