Hari amabanga y’urugo umukozi wo mu rugo aba...

Yanditswe: 24-06-2015

Hari amabanga y’urugo umukozi wo mu rugo aba atogomba kumenya kuko bitaba byiza cyane cyane ko bishobora kumutera kubasuzugura cyangwa se akagenda abibwira n’abandi baba abakozi bagenzi be cyangwa se n’abandi bantu.

Kumenya mu cyumba cy’uburiri : Mu cyumba cy’uburiri cyanyu si byiza ko umukozi wo mu rugo ahamenyera kuko haba harimo ibintu by’amabanga bigomba kumenywa n’umugore n’umugabo gusa. Ku bakoresha bohereza abakozi mu cyumba cyabo kubasasira rero si byiza kuko umukozi aherako abasuzugura.

Kumenya ko mufite ibibazo by’amafaranga( crise) : Ibibazo by’amafaranga biba bigomba kumenywa hagati y’abashakanye gusa si byiza ko abandi bantu bari mu rugo nk’umukozi bamenya ko mwabigize. Urugero niba umukozi akeneye ko mumuhemba mukaba nta mafaranga mufite, aho kubwira umukozi ko nta mafaranga mufite mwajya kuguza ahandi hantu hanze umukozi akabona amafaranga ye.

Kumenya ko ufitanye amakimbirane n’uwo mwashakanye : Niba habaye akabazo mukaba mwanashwana, byaba byiza mubikemuriye ahantu umukozi atabumva, aho guhita mutonganira imbere ye akamenya ko mutameranye neza.

Kumesesha umukozi imyenda y’imbere : Imyenda y’imbere y’umugore n’umugabo baba bagomba kuyimesera kuko bibangamira umukozi iyo bayimumesesha kandi burya imyenda y’imbere iba ari ibanga rikomeye buri wese aba agomba kumenya ku giti cye mu gihe nta kibazo cy’uburwayi afite kimubuza kuyikorera isuku ku giti cye.

Kubona ubwambure bwanyu : Hari abantu bava koga bakisigira aho babonye hose ku buryo kwambara ubusa imbere y’abakozi ntacyo biba bibabwiye ariko burya nabyo si byiza.

Si byiza ko umukozi akwisanzuraho cyane ku buryo amenya aya mabanga twavuze haruguru kuko ari ibintu biba bigomba kumenywa n’abashakanye gusa mukirinda ko umukozi wo mu rugo uba uzabasiga akagenda yabimenya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe