Amwe mu magambo abakobwa bakoresha iyo basaba amafaranga abahungu bakundana

Yanditswe: 14-06-2015

Hari imvugo abakobwa benshi bakunze gukoresha nk’iyo afite ikibazo runaka ashaka kubwira umuhungu bakundana mu gihe amushakaho ubufasha bujyanye n’amafaranga agatinya kubivuga ngo abyerure,agasa nuca amarenga ku buryo umuhungu atabyitayeho atahita amenya neza icyo umukobwa ashaka kuvuga.

Nguriza ; iyo umukobwa afite ikibazo akaba akeneye amafaranga kandi akumva nta wundi atari umusore bakundana, akabona ariwe wabasha kugira icyo amumarira atangira kumubwira ko ashaka ko yamuguriza akazamwishyura mu gihe runaka kugira ngo atumva ko ari ukumusaba.

Ntera inkunga ; Mu gihe umukobwa afite ikibazo runaka kimukomereye gikeneye amafaranga kandi akabonantayo yabona, nta kundi ari bugenze uretse kuba yashakira igisubizo ku muhungu bakundana ngo abashe gukemura ikibazo ,ahitamo kubimubwira mu kinyabupfura ko akeneye inkunga imuturutseho.

Urugero ; Erega banyibye telefoni nukuntera inkunga nkagura indi.

Hari ubwo aba ashaka ko umugurira indi cyangwa ukamuha amafaranga akayigurira

Nkeneye ubufasha ; iyo nta bushobozi umukobwa afite bwo kwikemurira ikibazo akeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyane iyo ari ibijyanye n’amafaranga.Aho kubwira umusore bakundana ngo ayamuhe usanga yivugisha abica ku ruhande n’ amasoni menshi akabivuga nk’uzimiza ngo amufashe.

Nabuze ubushobozi ; iyo umukobwa ukeneye ubufasha ku muhungu w’inshuti ye,ntakunda kubivuga neza ahubwo usanga yivugisha nk’ufite amaganya kugira ngo yumvishe umuhungu ko abababaye ko yabuze uburyo bwo kwikemurira akabazo runaka.ibi akunda kubivuga iyo ako kabazo azi ko umuhungu nawe hari icyo akaziho,akabyivugisha atyo kugira ngo yumve ko kamubabaje.

Urugero ; Nari kuza kugusura ariko nta tike. Aba ashaka ko umuha amafaranga runaka akeneye cyangwa niyo tike koko niba yari afite gahunda yo kugusura.

Ntacyo mfite ; kugira ngo umukobwa yumvishe umuhungu bakundana ko akennye nta kintu ariho,usanga ahora arira,icyo avuze cyose akazanamo ibintu by’ubukene cyangwa ubushomeri afite kugira ngo umuhungu yumve ko bimeze nabiagire icyo akora.

Urugero ; Yewe noneho ubukene buranyishe nabuze nuko njya kwisukisha pe. Aha aba ashaka ko wamuha amafaranga akajya muri salo kwisukisha cyangwa gusokoresha imisatsi.

Aya niyo marenga abakobwa bakoresha bashaka gusaba amafaranga abahungu bakagira isoi zo kubitungura kuko hari ubwo baba bumva ari nko kugayika,bagahitamo guca ruhinganyuma icyo bashaka cyangwa bakeneye,Bkabyivugisha muri ubu buryo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe