Dore imyitwarire ikwiye kuranga umukowa ubana n’abandi

Yanditswe: 05-06-2015

Muri rusange hari imyitwarire myiza igomba kuranga umukobwa wese wafashe umwanzuro wo kujya kubana na bagenzi be mu nzu imwe, bikamufasha kubana neza mu bwumvikane no mu mahoro kandi bakaba nk’abavandimwe.

Kugira isuku : Ni byiza ko ahantu hataha abakobwa usanga hari isuku igaragara uhageze wese akahibwira.Buri wese rero uhaba aba agomba kwibwiriza gukora isuku ntawe ubihatiye undi kandi bikaba nk’umuco wabo. Niyo mpamvu niba ugiye kubana n’abandi utagomba kubabangamira uzana ibintu by’umwanda.

Gufatanya : iyo abantu babana baba bagomba gufatanya muri byose ntawe uharira undi ikibazo icyo aricyo cyose.Haba kwishyura inzu cyangwa icumbi runaka mubamo, guhaha n’ibindi byose bijyanye n’imibereho yanyu ya buri munsi. Nta mukobwa ubana n’abandi ari nyamwigendaho kuko ntabwo bamarana kabiri n’abo babana.

Kwirinda Kwivumbura : si byiza ko umukobwa ubana n’abandi abivumburaho,yirakaza nta mpamvu, bimwe bita kuba igifura. Icyo kiba ikibazo gikomeye kuko kugira ngo bagenzi bawe babashe kukwisanzuraho muganire, mwungurane ibitekerezo, mukemure ibibazo mufite birabavuna kandi muba mugomba kunezerwa mukaganira kivandimwe.

Kwirinda Gutaha ijoro :iyo umukobwa afite ingeso yo gukunda gutaha ijoro nta mpamvu bibangamira bagenzi be cyane keretse nibura iyo babizi ko ari ngombwa gutaha ijoro. Byaba byiza ubiretse burundu mu gihe ugiye kubana n’abandi kugira ngo utababangamira bakagufata nk’ikirara.

Kwirinda gukururana n’abasore ; iyo ubana n’abandi bakobwa ugomba kwirinda kuzana abahungu aho muba uretse wenda uwo bazi ko mukundana kandi nawe akaza mu kinyabupfura ntawe mubangamiye.Kuko kuzana abahungu wiboneye bose mu nzu mubamo bafite n’ingeso mbi cyangwa hari ikibazanye nko kuryamana ahongaho si byiza na gato bituma bagenzi bawe bakureba nabi. Niba ufite inshuti y’umuhungu ntuzatinyuke ko mukora ibidakwiye mu nzu mubanamo n’abandi bakobwa kuko bifatwa nabi.

Ibi byose tumaze kuvuga, umukobwa ubishyize mu ngiro aba azi kubana neza kandi aho aba, nta nduru ihaba cyangwa amatiku runaka aturutse ku myitwarire. Nuhitamo rero kujya kubana n’abandi uzabyitwararike kandi wumvise utabishoboye byaba byiza wibanye kuko n’ubundi hari abantu bataba bazi kubana n’abandi muri rusange.

MUKANZIZA Pascasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe