Uko mwabyitwaramo igihe umwe ashaka umwana undi atamushaka

Yanditswe: 25-05-2015

Hari igihe bibaho hagati y’abashakanye umwe akaba ashaka ko babyara undi mwana undi we akaba atabishaka bikaba byatera amakimbarane hagati yanyu. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uko mwabyitwaramo igihe bibabayeho tutitaye ku ruhande waba urimo.
Ubwo bwumvikane buke bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umutungo, kubona umwanya wo kwita ku bana, guhangayikira gutwita( igihe umubyeyi amererwa nabi mu gihe cyo gutwita no kubyara), gusiganwa n’igihe cya menaupose ku bagore, …

Hatitawe ku ruhande ubogamiyemo ndetse n’impamvu ibugutera, dore uko wabyitwaramo :

Ifungure mu mutwe : Hatitawe ku ruhande ubogamiyemo ni byiza ko wafungura intekerezo wumve ibitekerezo bya mugenzi wawe kandi nawe umusobanurire ibyawe ukoresheje uko ushoboye kose. Aho kugira ngo wumve ko uri ku ruhande rurwanya uwo mwashakanye ita ku kuba mwafatanya gushaka igisubizo kurusha uko wafunga umutwe udashaka kumva mugenzi wawe.

Mufate umwanya wo kubiganiraho : Nubwo ahanini biba byiza muvuganye ku bana muzabyara mbere yo kurushinga hari impamvu zishobora kuba zatera umwe kumva ashaka kugabanya umubare mwari mwavuganye cyangwa se ukawongera. Ni byiza rero ko mubiganiraho ku buryo bwihariye kugira ngo mufate umwanzuro mwumvikanyeho.

Muganirire ahantu hari umutekano : Ikibazo cyo kutumvikana ku kuba mwabyara undi mwana cyangwa se ntimumubyare gisaba kuganirirwa ahantu hari umutekano ku buryo umwe muri mwe aramuste agize amarangamutima akaba yarakara akavuga nabi bitamenywa n’abandi bantu batari mwe. Gusa na none uba ugomba kwirinda kuganzwa n’amarangamutima igihe muganiriye ku kibazo nk’iki.

Cisha make igihe muganira : Igihe muri kuganira cisha make ubaze uwo mwashakanye impamvu imutera kubogamira ku ruhande arimo agusobanurire mugende gahoro gahoro udahise utera hejuru ushaka kumwereka ko ari wowe uri mu kuri. Mureke abanze akubwire ibye utamuciye mu ijambo nawe uze kuza kumubwira ibyawe.

Musesengure impamvu muri gutanga : Mu gihe muganira buri umwe wese ajye areba impamvu atanga arebe ibyiza byazo n’ibibi byazo kandi akomeze gutega amatwi iza mugenzi we nazo arebe ibyiza byazo n’ibibi byazo bizabafasha kugera ku mwanzuro nyawo.

Muhane ikindi gihe cyo kibiganiraho : Niba mutumvikanye uyu munsi ntimwahita mufata umwanzuro mutumvikanaho neza ahubwo icyiza nuko mwahana igihe buri umwe wese akabitekerezaho mukazongera kubiganiraho nyuma. Mushobora no kwiha igihe kigera ku mwaka mukibitekerezaho. Muri icyo gihe cyose umwe ashobora guhindura imyumvire kuko aba agenda agisha inama mu nshuti ze n’ahandi.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwiza mwakoresha mu kumvikana niba mushobora kubyara undi mwana cyangwa niba mwareka kumubyara

Byakuwe kuri bellybelly.com.au

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe