Ibiranga umukozi wo mu rugo ushaka kugenda adasezeye cyangwa agutunguye

Yanditswe: 10-06-2015

Hari uburyo wakoresha ukamenya ko umukozi wawe wo mu rugo ashaka kwigendera niyo yaba atabikubwiye ukoresheje ibimenyetso ubona. Mu gihe uzabona bimwe muri bimenyetso tugiye kukubwira uzatangire ushake undi mu gihe uwo ufite ataragutungura ngo yigendere.

Guhinduka mu mico : Ahanini iyo umukozi ashaka kwigendera kandi atagusezeye uzasanga ahita ahinduka mu mico ku buryo bwihuse agatangira kuzerera atajyaga abikora wamubaza uko ibintu byagenze akagusubizanya agasuzuguro ku buryo ubona ko hari ikindi yizeye kiri inyuma y’ibyo akora.

Gusaba kongezwa amafaranga y’ikirenga : hari n’abandi baba bafite gahunda yo kugenda bagashaka impamvu rimwe na rimwe ugasanga basaba kongezwa amafaranga arengeje urugero kandi wari usanzwe umwongeza atabanje kubigusaba ukabona ko we afite ikindi agambiriye, ariko ko ashaka ko impamvu yazava kuri wowe.

Kubeshya : hari abandi noneho bahimba ibinyoma ngo iwabo barwaye kandi ari bazima hari n’abadatinya kuvuga ko hari umuntu wapfuye bagiye gushyingura n’ibindi bintu by’amanyanga kandi ahanini usanga biteye ubwoba ku buryo ubyumva ahita agira impuwe.

Gutangira kukwiba : iyo umukozi wo mu rugo atangiye kuzana umuco wo kukwiba ni kukugavura atajyaga abikora ahanini ujye utangira gukeka n’ibindi kuko aba ashaka ibyo azatahana akaba yanataha atakubwiye.

Gukora amakosa umureba ntagire isoni : Iyo umukozi yamaze kwishyiramo ko agiye gutaha cyangwa se ko azajya ahandi niyo umubonye mu ikosa akwereka ko ntacyo bimubwiye wamubwira no kurikosora akaba yagusuzugura.

Uramutse ubonye bimwe muri ibi bimenyetso kandi utari usanzwe ubizi k’umukozi uba usabwa gutangira kugira anmakenga ndetse ukaba watangira no gushaka undi bikiri mu mayira mashya dore ko ahanini abakozi bo mu ngo iyo batashye usanga ubuzima bw’urugo butagenda neza ariko mukamenya no kujya mwibuka ko babafatiye runini mukabafata neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe