Papa wanjye akundana n’umukobwa w’inshuti yanjye

Yanditswe: 31-05-2016

Ndi umukobwa w’imyaka 23 mfite inshuti y’umukobwa tumaranye imyaka myinshi dukundana kuva twiga muri segonderi none ubu namenye ko akundana na papa wanjye nabuze uko nabigenza ndashaka ko mungira inama.

’’Muri make rero uyu mukobwa tumaranye igihe ari inshuti yanjye kuko twiganye mu mashuri yisumbuye na nubu tukaba tukigana muri kaminuza. Kuva twigana muri segondere yari umwana mwiza nta mico mibi yo gukundana n’abagabo bakuze muziho ndetse afite n’inshuti y’umuhungu tuziranye kuko ntacyo twahishanyaga.

Ubwo uko uwo mukobwa yazaga mu rugo kunsura rimwe na rimwe yasangaga papa ahari akaza akatuganiriza kuko n’ubundi asanzwe ari umuntu ukunda gusetsa tugaseka nkumva ko ari ibisanzwe.

Sinzi uko baje guhuza urugwiro bahana na nimero ku buryo ubu naje kumenya ko ajya amusohokana kandi ukabona mu rugo ari ibisanzwe nta cyahindutse akomeza gutaha aseka na mama nk’ibisanzwe ariko njye nkumva ndashira kuko mbitse ibanga ry’ibyo aba yiriwemo.

Nsubiye inyuma gato, ubwo naje kumenya ko uwo mukobwa w’inshuti yanjye akundana na papa ari uko antije telefoni ye ngo nandikire umusore w’inshuti mesaje iyanjye yari yapfuye.

Mu gihe narindi kwandika mbona mesaje isanzwe iraje nkandaho ntabishaka irafunguka mbona nimero zayo ndazizi ni iza papa nta kindi kintu cyanditseho. Nagize amatsiko ndayifungura ariko amagambo nabonyemo yari ateye ubwoba. Ngo bazongera gusohokana ryari ? Ngo aramukumbuye n’ibindi byinshi.

Narakomeje nzenguruka muri telefoni uwo mukobwa we akagirango ndi kwandikirana n’umusore w’inshuti yanjye mbona harimo n’izindi nyinshi kuko atajyaga azisiba. Numvise mbaye nk’ufashwe n’amashanyarazi ubwo twari ku cyapa duteze tuva ku ishuri bisi ijya iwabo ahita anyaka telefoni ajyamo nanjye mfata ijya iwacu.

Nageze mu rugo numva meze nk’uwarwaye kubera kubura amahoro nibaza icyo nakora ngo nsenye iby’uyu mukobwa uri kurindagiza papa wanjye.

Kuva uwo munsi uba hagiye gushira icyumweru narabuze umuntu n’umwe nahingukiriza iryo banga ngo angire inama. Gusa ubu iyo mbonye papa aje mpita muhunga na wa mukobwa sinkishaka ko amvugisha bose baba bambaza icyo nabaye ku buryo na mama amaze kubona ko ntagishaka kuvugana na papa.

Mungire inama kuko ndaremerewe pe !

Agasaro

Ushaka kugisha inama no gutanga ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Gsa bibaho mubuzima arko dore inzira wakoresha kugirango udasenyera maman wawe fata umwanya ubwire papa wawe musohokane ahantu hatuje maze umubaze nimba akunda maman wawe kdi nimba amwubaha byukuri maze wongere ubwire impamvu ashaka kubbza maman wawe wumve icyo abivugaho ! ndabizi azayita yibaza impamvu maze umu bwize ukuri nyako kdi nuwo mukobwa ugomba kumubwira yuko gusenya ingo zabandi atari byiza NB:uramenye maman wawe ntabwo agomba kubimenya nagato please ok ? nubona bikugoye dore number yanjye nagufasha 07858672014.

  • uzabe umugabo ubiganirize papa wawe umubwire ko ibyo akora ntarukundo rurimo ahubwo ashaka gusenya umuryango

  • Najye ndumva wazashaka akanya ukabibaza papa wawe witonze ukambwira ko ibyo akora atari byo.

  • jye numva mbere na mbere ukeneye umuntu ubibwira ukumva ko uruhutse mu mutima utari uwo mu muryango wa hafi. Wareba nk’umupasteri wizeye ukamuganiriza. hanyuma kandi ukabanza ukakira ko papa we atari shyashya, ko atari umukobwa umushuka ko ahubwo ashobora kubaari papa wawe ushuka umukobwa mbese ukemera ko papa wawe atari umutagatifu nk’uko wabitekerezaga. Ubwo uri kuba mukuru uri kumenya ibyo abagabo bakora. ntibyoroshye kubona ko mucuti wawe akora ibyo ariko nabyo ni ukubyakira ukamubabarira kugira go ukire igikomere yaguteye kandi ntukomeze kugendana nawe. Kubibwira rero papa wawe rero sinzi icyo byahindura, ikindi ni uko ushobora gusanga mama wawe abizi, nta mugabo uca inyuma umugore we ngo abiyoberwe. wenda akaba atazi uwo basohokana uwo ariwe ariko akaba abizi ko amuca inyuma. rero ikihutirwa ni ukubanza wowe ukaruhuka mu mutima. hanyuma ukabisengera Imana igaca inzira. ibyo aribyo byose nurekera aho kugendana n’uwo mukobwa azabikeka kandi azabibwira papa wawe.

  • inama nakugira nuko wareka kwivunira umutima ukabanza ugashaka umuntu wizeye wabiganiriza kandi ukazashaka uburyo wabiganiriza papa wawe ukamubwirako ibyo arimo bishobora gutuma umuryango usenyuka

  • inama nakugira nuko wareka kwivunira umutima ukabanza ugashaka umuntu wizeye wabiganiriza kandi ukazashaka uburyo wabiganiriza papa wawe ukamubwirako ibyo arimo bishobora gutuma umuryango usenyuka

  • Birababaje kubona ingeso mbi ku mubyeyi wawe wafataga nk’ikitegererezo, gusa ntibiguce intege cyangwa ngo wumve ko abagabo bose ari babi kuko bishobora kukuviramo kubazinukwa burundu, rwose n’ubwo bikomeye kubyakira tuza ubundi uzabwire papa wawe ko ushaka ko muganira kandi uzabe brief ntuzavuge amagambo menshi uzamugaragarize ko ibyo akora bitamuhesheje icyubahiro, nawe niba agifite ubumuntu azigarura nubona afunze umutwe uzamureke ikindi kandi uwo mukobwa rwose uzamwereke ko uri busy utakimufitiye umwanya baravuga ngo on repond un imbecile par le silence, nawe azabibona.

  • Umva ncuti uzatire 4ne uwo mukobwa ubundi uyahampagaze papa wawe umubwireko utunguwe kndi ubabajwe na sms yandikirana niyo ncuti yawe umubwireko kubera umubano ureba ugaragazwa na sms yandikira incuti yawe bikubabaje cyane ubundi wumve icyakubwira

  • nuko abagabo babayesha.ubwo nyine wakuze.ntabwo ari umukobwa uri kurindagiza pp wawe, ahubwo ni pp wawe urikumurindagiza.umukobwa a byaye yamurindagizagute c ? abagabo ntarukundobagira.na pp wemba Yasize at eye inda umukobwa utaruzuza 20ans.umwuzukuruwe.ihangane mama arko uzabibwire pp wawe.abagabo ? sinzi icyo Imana yabaremyemo.ubundi kuba umugore nukugorwa.nibyo nyine.

  • Ihangane birababaje
    Gusa wizere Imana
    ishoborabyose.
    0739179468

  • Umva nshuti papa wawe wimuciraho iteka kuko burya hafi yabose(abagabo) bakunda gutereta hanze ariko bitavuze ko banga abagore babo ahubwo jya wemera ko bari faible cyaneeee atitayeko ari married cy.nakazi afite arakureba yagushaka akabura ubwenge burya ikibatangira nuko uwo baterese abahakanira baabireka ariko iyo nawe yemeye biba birangiye ahubwo uwo mukobwa ntagukunda yaguciye inyuma ari wowe umuntu utaranatekereje ko ushobora kubafata pole aho kuzabibwira papa wawe wabibwira umukobwa burya abagabo bahorans amashyuzhyu cyane namara kumuvutura ntazonvera kumuvugisha benshi niko bameze wange naqw ntuzatungurwe ikigabo kikubwiye jo cyakwishimiye .

  • Umva nkubwire Nshuti yanjye, umwanzi ahagurukijwe no gusenya ingo impande n’impande, arara adasinziriye pe kuburyo aho abonye urwaho rwose ararusenya. gusa ba maso kuko hari impamvu yatumye ubona izo message wiba umwana senga kandi ubwire Mama wawe mufatanye amasengesho kuko mwatewe kandi ndizera ntashidikanya ko Uhoraho azabasubiza bidatinze. ugize amahirwe yo kubona icyo ugiye gusengera ukizi maze gira ukwizera.

    1.Uwo mukobwa mubaze witonze inyungu afite yo gusenya urugo rwanyu, niba ari inshuti yawe koko musabe kwisubiraho no gusaba Imana imbabazi

    2.senga kandi usabe Mama wawe agufashe mu masengesho azategurwa nawe uzi icyo ugambiriye kandi theme ibe iyo gusengera ingo especial Urugo rwanyu. hinduka kugirango ukize urugo rwanyu

    3.uzaganiriza Papa wawe nyuma umugira Inama umaze gusenga kandi azakumva.

  • Hahahah !!!!Ego koko !!!!

    URINKUNGUZI gosi !!!Gusa nti wovugana na Papa kuko ntaco ufise umwagiriza . Ego, yarasohotse n umugenzi wawe . None haraho wasomye ko bendanye ? Vyarabaye Urakungura kuko urevye mu nkoko ya so Aaaaa ! Ngo NTA MPFIZI YIMIRWA !!! aKABA YENDA MUGENZI WAWE , MAMA WAWE ABIFISEMWO URUHARE , VUGANA NA MAMA WE KUKO BIRASHOBOKA , UMUBAZE ICO YAHINDUYE MU MIBANIRE NA PAPA . kANDI WIBUKE KO UTAGOMBA KU MUBWIRA IVYO VYUYO MUGENZI WAWE . Mama, nakubwira , uramwibutsa gukosora ushireko , iyo myifato ishobora kuzana akarambaraye . Hanyuma wibuke ko UMWANA WUMUKOBWA AVUGANA NA NYINA, UWU MUHUNGU NAWE AKAVUGAN NA SE, IYO NTA MUHUNGU ABARIMWO, UMUKOBWA AVUGANA NA BOSI . Gusa mbona ntaco wagiriza papa .

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe