Uko yatewe inda atateganije mu gihe cya Covid 19

Yanditswe: 29-09-2020

Muri iki gihe mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange bari guhangana n’icyorezo cya Corona Virus cyibasiye isi, mu Rwanda hafashwe ingamba; harimo Gahunda ya guma mu rugo n’izindi zirimo ifungwa ry’amashuri.
Imwe mu ngaruka iri mu ifungwa ry’amashuri ni umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe.

Twaganiriye na Nishimwe, umukobwa w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ubu aratwite kandi avuga ko nta muntu wo mu muryango arabibwira kuko afite ubwoba bw’ibihano yahabwa biramutse bimenyekanye.
Yatangiye atubwira uko byamugendekeye, ati “ubundi iwacu ni mu Majyepfo, ariko naje kuba i Kigali hano muri Kicukiro, ubwo natangiraga amashuri yisumbuye mbisabwe n’ababyeyi kuko hari mwene wacu wari ukeneye uwo babana, nuko ndaza ndahaba, nakomeje amasomo yanjye nta kibazo, nari mfite undi marume wandihiraga minerval akampa n’ibindi nkeneye mu buzima bwa buri munsi. Aho Corona iziye rero tugahagarika kwiga nta kintu yongeye kumpa cyerekeranye n’ifaranga, kuko nawe akazi ke ko guseriva muri hotel kari kahagaze. Byabaye aho turasonza abakodesha inzu z’uwo mukecuru nabo ntibishyuraga, mbega biragenda biba bibi cyane.

Umunsi umwe nagiye kureba marume ngo mbimubwire nsanga adahari, maze umusore babanaga ambwira ko naba nihanganye gato nkamutegereza aho agiye, nagumye aho uwo musore atangira kumbwira utugambo twiza ko ankunda. Ati: njya nkubona waje kumureba nkabura aho nguhera ahari, ariko uhu noneho ndisanzuye. Ntibyatinze yazanye za pizza, jus n’ibindi dutangira kurya, maze ambwira ko bidasubirwaho nta wundi mukobwa bagomba kuba incuti utari jye. Bugorobye naratashye ntabonye marume, umuhungu twiriranywe ampa numero ngo nzamuhamagare ningira ikibazo sinkabibwire marume wenyine gusa.

Ni aho ubucuti bwacu bwatangirirye akajya ampa amafranga maze nanjye ngahorayo biza kugera aho ansaba ko twaryamana maze sinazuyaza ndamwemerera kuko nabonaga nta gisigaye ku bucuti twari dufitanye; yampaga ibyo nifuza byose, maze tukaryamana buri uko abinsabye.
Natwaye iyi nda maze mbimubwiye ararakara cyane ntiyongera no kunyitaba, ubu yarimutse sinzi aho aba, numva nibafungura imihanda nzitahira ngasubira iwacu kuko hano sinisanzuye, simbona ibyo nshaka, kandi sinshaka no kuzasebera mu mugi.
Nishimwe twamubajije niba muri bagenzi be biganaga ntawe yaba azi ufite ikibazo nk’icye yatubwiye ko ntawe urabimubwira, ati: ariko njya numva Hano muri Cartier ngo hari abana benshi batwite gusa sinjya mbyitaho ngo menye abo aribo. Akomeza avuga ko byose byatewe n’uko atari akijya ku ishuli ngo ahabwe ibyo akeneye kandi guhora yicaye mu rugo nabyo bigatuma umushaka ahita amubona.

Uretse kandi ikibazo cya Nishimwe, hari ababyeyi twaganiriye badutangariza ko mu gihe cya guma mu rugo hari abana bamwe na bamwe batabaga mu ngo z’iwabo ababyeyi barayobewe aho bari hagakekwa ko babaga baragiye kubana n’abo bashaka.

Icyegeranyo cyakozwe na Migeprof kigaragaza ko mu 2019 guhera Mutarama kugera muri Kanama abangavu batewe inda bari 15,596.

Yateguwe na Violette M.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.