Umwana wanjye nta muntu n’umwe yubaha

Yanditswe: 14-08-2016

umukunzi w’agasaro.com aragisha inama ku kibazo cy’umwana afite utagira umuntu n’umwe yubaha kandi akiri muto.

Yagize ati;’’ndi umubyeyi w’abana babiri,umukuru afite imyaka 9 y’amavuko ariko antesha umutwe mu buryo bushoboka bwose ndetse ntanyubaha nta n’undi muntu yubaha haba mu rugo,no hanze ndetse no ku ishuri nta mwarimu umuvuga kandi nyoberwa aho yabikuye.

uwo mwana ni umuhungu yamenye ubwenge ari wa mwana wikunguza,namukubita akarira ntahore,akagira umujinya mubi cyane kuburyo yamara n’iminsi ibiri atararya kubera umujinya.Ni umwana udatinya umuntu n’umwe kandi akagira amahane cyane agaterana amabuye,akamenagura ibintu byose mu gihe umubwiye ibyo adashaka cyangwa akikomeretsa ngo yerekane ko ababaye.Ku ishuri nta mwarimu uvuga nabo baramuyobewe,mpora nitaba ngo nsobanure ibye,kugeza ubwo nabo bamuretse kubera ukuntu yisaza.

Ngerageza kumuganiriza ariko nkabona ntacyo ahinduka kandi murumva ko akiri muto sinavuga ko ari mu kigero cy’ubugimbi ngo wenda nicyo kibitera,ahubwo mba mfite ubwoba ko igihe azaba ageze mu bugimbi azakora ibibi birenze ibyo mbona.
None ndagisha inama y’icyo nakora kuko ntako tutagize nk’ababyeyi ariko byararanze.

agasaro.com

Ubaye ufite ubuhamya wifuza gusangiza abakunzi b’agasaro.com cyangwa khari ikibazo wifuza kugishaho inama watwandikira kuri email agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Mwiriwe. Dore impamvu umwana wawe ameze atyo, ndacyari umusore nanjye meze gutyo, nagerageje gushaka icyatumye ngira amahane, hari impamvu nyinshi zishobora kubitera, 80% iterwa n’umubyeyi umuhora hafi nka maman we cyane cyane, cyangwa se urugero rwa hafi wibaza impamvu abafite ubumuga bose baba ari abagome bo ku rwego rwo hejuru?. Hari umuhanga wavuze ngo niyo umwana wawe yakubura byibura amasegonda 30 icyo kirahagije kugirango naba mukuru akwange agufate nkaho utari maman we. reka mbanze nkubwire njyewe uko byaje. nakuze nsanga ndidimanga, kuburyo iyo nabaga ndi mu bandi bana najyaga kuvuga bakanseka cyangwa bakanga ko mvuga, sinashoboraga kuvuga film nabonye mu kiruhuko, gusubiza mu ishuri ho sinasubizaga kandi nzi igisubizo kugeza aho mwalimu yanankubitaga azi ko byananiye. Umuntu nagiraga nshobora kuba naganiriza nkishima ni maman nubwo we yanyitagaho uko bigomba, aliko niwe navuga watumye ngira icyo kibazo uti gute kuko ariwe nisanzuragaho iyo nageragezaga kumubwira ibyanshimishije yanyumvaga bya nyirarureshwa ubwo inkuru nkayirangiza mbona ntacyo imumariye kandi ari we nari nizeye ko yanyumva maze gukura nibwo natangiye kumva mwanze ntazi impamvu ibitera. Tugaruke ku mwana wawe. Umuntu wese aho ava akagera ntajya ashobora kuvuga ikiri ku mutima we, kuvuga ngo uramuganiriza en plus ari umwana muto ntacyo byatanga, kugirango umenye ikimubabaza nyacyo nuko ukirebera mu bikorwa akora cyangwa amagambo avuga cyane cyane iyo yishimye. Ashobora kuba wenda yarabonye mutongana mu rugo bikamubabaza akabigucyurira bimutunguye atazi nibyo avuga ibyo aribyo cyangwa akabivugana umujinya. Niba ari kukuganiriza jya umutega amatwi wese naseka useke niyo byaba bidasekeje we azumva yishimye niyo ikiganiro cyatwara amasegonda atanu, ntuzakore ikosa na rimwe ryo kumukoraho critiques (niba uri Anglophone ni ukuvuga kumuvuga byaba ibyiza cyangwa ibibi ngo urenze urugero), ntukamuhatire gukora icyo wowe ushaka kandi we atagishaka, aba maman bakunda gutonganya abana niyo kaba ari agakosa gato. buhoro buhoro icyatumaga agira umujinya azagenda akibagirwa. Mufatirane hakiri kare ntutinye ubugimbi ahubwo utinye nakura ageze igihe cyo kwifatira ibyemezo kuko azakwanga cyane kandi ntacyo uzabikoraho, azaba timide cyane kuko azaba yarakuze ntamuntu umwishimiye ubuzima bumugore. Njye ubu byarandenze. Nkwifurije kumurera neza.

  • Mwiriwe neza,
    biragora ku mubyeyi ufite umwana akagira imyitwarire utifuza, ariko kumukubita si umuti ,
    gusa kuko wamaze kuvumbura ko agira umujinya, wamushakira imikino itanga displine nka Karate, kuba wamenya icyo akunda gukina ukamujyanayo , bizatuma areka kwitekerezaho , ahindure imitekerereze.
    courage kandi ntukamugaragarize umujinya kuko nawe buriya afite ikibimutera.

  • Musengere, Imana ihindura amateka, izamuhindura naho wowe imbaraga zawe ntacyo zakora. Reba niba nta bikomere yagize ku mutima n’ubwo ari umwana, umuganirize ariko ubisengere nicyo cy’ingenzi.

    Be blessed!

    AL

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.