Uko yabayeho muri covid arera abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Yanditswe: 28-09-2020

Uzayisenga Olive ni umwe mu bakobwa bahuye n’itoteza ry’umugabo n’umuryango we kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu abenshi bita ‘‘Nyamweru.’’
Uzayisenga atuye mu mudugudu wa Nyabagobe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yaganiriye Agasaro Magazine itotezwa yakorewe na Mandela Fabien wamuteye inda akamwihakana, umuryango avukamo n’uw’umugabo baramwanga kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Afite imyaka 17 Uzayisenga yari mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye ariho yahuye na Mandela Fabien muri 2014 atangira kumutereta amubwira ko amukunda, ndetse amuha impano n’amagambo y’urukundo maze Uzayisenga yiyegurira Mandela wakoraga akazi k’ubukarani, bidatinze aba amuteye inda.
Uzayisenga avuga ko ubwo yatwaraga inda ishuri yarivuyemo ndetse asanga uwamuteye inda barabana, ariko ageze igihe cyo kubyara umuryango umuba hafi nk’umwana ariko biza guhinduka ubwo yabyaraga abana b’impanga bafite ubumuga bw’uruhu benshi bita nyamweru.

Mu kiniga n’agahinda agira ati ; "Aha niho imiruho y’isi yatangiriye, umugabo aranta ambwira ko iwabo batabyara ibyo bintu, umuryango wanjye nawo urantererana ndetse n’abavandimwe banga kunyegera kubera abo bana nabyaye ngo ntazabanduza."
Uzayisenga avuga ko mama we ariwe wamubaye hafi, naho abandi ngo batinyaga kumwegera ahubwo bakamushungera no kumukomera.
Akomeza avuga ko byamubereye umutwaro aho uwo babyaranye n’umuryango we banze kugira ubufasha bamugenera, kugera no kwanga kumufasha gufata abana.
"Ntawemeraga gufata abana, uretse mama wanjye wenyine, nirirwaga mu rugo mbafashe, naba mfite aho ngiye kujya nkatwara umwe undi nkamusigira mama wanjye. "

Nubwo Uzayisenga avuga ko ariwe wahuraga n’ihohoterwa, abana ryabagiragaho ingaruka kuko iyo yabaga yagize uwo ahetse ngo ntiyashoboraga kumuha ibere cyangwa ngo narira amukure mu mugongo kubera gutinya abantu bamushungera.
Nubwo Uzayisenga yahuye n’ibigeragezo, avuga ko yashoboye gukira ibikomere ku mutima agakunda abana be ndetse akaba abakorera ngo batere imbere.
Ibi byatangiye ubwo umunsi umwe umuntu atamenye yaje kwiba umwana we akamujyana akaburirwa irengero.

"Nari nicaye mu nzu ndi konsa umwe undi ari hanze, ngiye kumureba ndamubura, ntangira gushakisha mu baturanyi, haboneka abantu batubwira ko babonye umugabo amwirukankana, twahamagaye ubuyobozi butangira gutangatanga umwana aza kuboneka ariko uwo mugabo ntiyafatwa."

Akomeza avuga ko umwana abonetse ubuyobozi bwamujyanye kuri Polisi.
"Barebye uburyo tubayeho badusaba kujya gutura mu baturage benshi ndetse bakaducungira umutekano, ubundi badusaba kujyana abana ku kigo cyakira abafite ubumuga Ubumwe center community batwemerera kubakira bakiga.
Ubu bamazeyo imyaka ibiri biga kandi byatumye nduhuka ndetse nshobora no gushaka icyo nakora kikantunga ntakomeje guhora niruka ku wanteye inda wanyihakanye
."
Uzayisenga yize kudoda imyenda, kuboha amatapi, ibiseke n’ubundi bukori kori kugira ngo bimutunge n’abana be avuga ko uretse kubajyana ku ishuri ubundi agumana nabo mu rugo kuko abandi bana baturanye batemera gukina nabo.

Mu gihe cya COVID-19 ubwo ibihe byari bikomeye avuga ko inzara yamwishe n’abana maze akaguza amafaranga ibihumbi bitanu mu itsinda ry’abandi bakobwa 50 bashyize hamwe mu kwikemura ibibazo, ajya gucuruza ibinyomoro mu mujyi wa Gisenyi.
Agira ati ; "Mu mugihe cya COVID-19 amatapi n’ibiseke ntawabiguraga, byabaye ngombwa gushaka ibiraka byo kumesa no gukora isuku ariko nabyo birabura, nigiriye inama yo kuguza amafaranga yo gucuruza, ariko ibyago nagize Polisi yamfatiye mu mujyi injyana muri Stade bavuga ko bagiye kutujyana Nyabishongo nk’inzererezi."
Uzayisenga avuga ko abana aribo bamukijije kuko yahize abwira mama we ko bamufashe mu bazunguza ibicuruzwa none bagiye kumufungira mu nzererezi maze mama we nawe ahita amuzanira abana.
"Mama nabimubwiye kugira ngo atantegereza, nawe arebye ko ntahandi yari kubajyana ahita abansangisha muri stade, abapolisi babajije ababwira ko nyina w’abana bamufashe none bagiye kumufunga ati ; ‘Mumujyanane n’abana kuko ntawundi babana’ abapolisi bahise bampamagara ngo ninjyane abazungu banjye ntaha ntyo. "

Kimwe mu bibazo bikomeje kumugora ni ukubona amavuta asiga abana be kuko batagomba kujya ku zuba, ikindi ngo abahanga mu ndwara z’uruhu bamusabye kujya asiga abana be amavuta ya Sebamed kandi amato agura ibihumbi 18.
Nize kudoda ariko ntamashini ngira, kubona ibyo kudutunga biragoye, cyakora mbonye abagira neza bamfasha kubona aya mavuta naba norohewe, ikindi mbonye imashini yo kudoda nkicarana nabo ntibajye kuzuba nabyo byamfasha.
Mu buzima yanyuzemo Uzayisenga asaba abana b’abakobwa kunyurwa nibyo bahabwa n’ababyeyi, akavuga ko kwirinda impano bahabwa n’abahungu bizarinda ubuzima bwabo.

"Ndeba abo twiganye babayeho neza, njye ubuzima bwanjye bwarangiritse, nakundaga kwiga ariko simbona amahirwe yo gusubirayo, ndashaka ibiraka byo kubona ibintunga nabyo simbibona, nagombye kuba isomo kubana b’abakobwa bakwirinda icyakwangiza ubuzima bwabo."

Nubwo Uzayisenga atamenye uwari umutwariye umwana, yaje kubwirwa ko abafite ubumuga bw’uruhu bibwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda ngo bagakoreshwa mu buvuzi.
S.s

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.