COVID-19 yatumye yiga uburyo bushya bwo gukora

Yanditswe: 18-10-2020

Bazubagira Immaculée umubyeyi w’abana batatu, avuga ko yashatse uburyo bwo gutunga umuryango atambutse umupaka. Ni Mu gihe benshi mu bagore bo mu karere ka Rubavu bari basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma imipaka yafunze bagahagarika imirimo ubuzima bugasubira inyuma,
Ubusanzwe umupaka muto uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi ukoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 50 ku munsi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Bazubagira ni umwe mubagore bari basanzwe bakora akazi ko kwambukana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma bikamutungira umuryango ariko icyorezo cya COVID-19 cyarabihagaritse kuko kuva mu mwezi kwa Werurwe 2020 cyagera mu Rwanda, imipaka yafunze imikorere igahagarara.
Agira ati ; « Icyorezo cyaraduhombeje, nari nsanzwe nshuruza ibiro by’ifu y’imyumbati 50 ku munsi, nkunguka bitatu ngatunga umuryango ariko ubu imipaka yarafunze, abantu babuze amafaranga abaguzi barabura. »
Ubwo abatambuka imipaka babuze imikorere, Bazubagira wari usanzwe acuruza ifu y’ubugari kuva 2005 ayijyana mu mujyi wa Goma yatangiye ubundi buryo bwo gucuruza.

«Kubera imipaka yafunze rero natangiye ubundi buryo bwo gukora kandi butantera ibibazo, nize gukorera kuri telefoni, hamwe no gushyira abantu ifu kandi barangurira nubwo atari nka mbere ya COVID-19. »
Akomeza agira ati ;
«Ubu nzenguruka mu ngo mbashyira ifu, abandi barampamagara kuri telefoni nkabashyira, ibi bindinda guhangana n’inzego z’umutekano zifata abazunguza mu mujyi, kandi nubwo ntagurisha nka mbere nibura mbona icyo ntungisha umuryango ntasabye, wenda ejo cyangwa ejobundi imipaka izafungura twongere dukore uko byahoze

Bazubagira avuga ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda acuruza ibiro biri hagati ya 20 na 30 by’ifu y’ubugari ku munsi.
« Simbona inyungu nini, nibwo buryo bwo gukora, nibura ku kiro nungukaho amafaranga 50, ibi bituma abangurira bankunda kuko mbaha ifu nziza kandi ku mafaranga macye bigatuma batifuza kugura ahandi babahenda. »
Bazubagira avuga ko imwe mu ngorane agira ari gukora ingendo ndende n’amaguru yikoreye ifu ayishyiriye abaguzi, gusa abifata nk’imvune z’akazi akora kuko n’abicara mu biro baruha, akaba avuga ko gucuruza kuri ubu buryo byatumye afasha umugabo we kubaka inzu, umwana wabo w’imfura yiga mu mashuri yisumbuye kandi ubucuruzi bubigiramo uruhare.

Mu karere ka Rubavu haboneka abagore benshi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyane cyane abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bwahagaze, Bazubagira akababwira ko gushaka ubundi buryo bwo gukora batambutse imipaka bwabafasha gutunga imiryango yabo.

Yanditswe na S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.