Kwizigamira ni isomo basigiwe n’icyorezo cya Covid 19

Yanditswe: 27-09-2020

Ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 zikomeje gukurikizwa mu gihugu ndetse abantu barushaho gukangurirwa ubukana bw’icyi cyorezo,hari bamwe bagenda bahura n’ ingaruka zizo ngamba haba mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu kazi gasanzwe kabatunze.

Twasuye bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kicukiro kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali batubwira uko imibereho yabo yahindutse kuva aho icyorezo COVID 19 kigaragaye mu Rwanda.
Uwamahoro Ange umubyeyi w’ imyaka 26 akaba ari umucuruzi w’imboga mwisoko rya zinnia yagize ati” Mbere twarakoraga neza amafaranga aboneka ,abakiriya batugana,ariko muri iyi minsi byasubiye hasi cyane ati mbere twakoraga umunsi wose iminsi 30 igashira, ubu turimo gukora iminsi micye iminsi 15 gusa mu kwezi,gukora aya masaha nkanjye ucuruza ibyo kurya hano mu mboga igihombo turi guhura nacyo kiri hejuru kuko birapfa iyo utabonye abakiriya muriyo minsi twagenewe,iyo ugarutse usanga byarapfuye ukamena,ibyo byose ni amafaranga agenda."

Amafaranga y’amanyarwanda

Yakomeje agira ati "icyi cyorezo cyaradutunguye cyane kuburyo nkanjye nahakuye isomo ko mu buzima umuntu yagakwiye kubaho yizigamira iminsi iri imbere ati twese covid yaradutunguye nukuvuga ko niba ntacyo umuntu yarafite yabitse ,yaba gahunda ya guma mu rugo cg iki gihe turimo k’igabanuka ry’imirimo aho bamwe bisanga nta kazi bakigira cg imirimo bakoraga itacyemewe,utarabashije kwizigamira iminsi mibi byumvikane ko abayeho nabi we n’umuryango we ari yo mpamvu uko waba ubayeho kose muri ducye nzajya mba mfite nzajya nsagura n’ ibyejo hazaza."
Uwamahoro kandi yatubwiye ko abona abantu nibakurikiza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID 19 hari amahirwe menshi ko kizacika burundu ubundi ubuzima bugasubira nka mbere.
Icyorezo COVID 19 kuva kigaragaye mu Rwanda muri Werurwe hahise hashyirwaho ingamba zo gufunga ibikorwa byose bihurirwaho n’abantu benshi cyeretse ibikorwa byi ibanze hahita hanashyirwaho gahunda yo kuguma mu ngo ibyatunguranye ndetse binasigira isomo benshi.

Twaganiriye kandi n’Umurengezi Monique n’umuganga uvurira muri dispensaire ITUZE akaba ari umuyeyi wa abana babiri ufite imyaka 37 y’amavuko. Umurengezi yagize ati” abaganga nubwo muri guma murugo twakoraga ariko buri wese yabonye ko kwizigama bifite akamaro,siko abantu bose bari bazi akamaro bifite ,nko mu bantu bacuruzaga ibitarakenerwaga cyane muri guma mu rugo ,bahuye n’ingorane cyane kubatarigeze babika mbere,nukuvuga ko baryaga badakora kandi ubwo umuntu yatungwaga nayo yabitse, ku giti cyanjye nize kurya bicye nkabikaho kuko ejo ntawamenya hari igihe bitagukundira gukora ukagobokwa nayo wizigamiye."

Tubibutse ko zimwe mu ngamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima harimo gukaraba intoki kenshi gashoboka,kwirinda gukora aho ubonye hose,gudahererekanya amafaranga mu ntoki hagakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga,ndetse no kwambara agapfukamunwa.

Clarisse.
photo: webrwanda

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.