Ngororero COVID-19 yatumye bahinga bagahembwa ibiryo

Yanditswe: 30-10-2020

Abagore batifashije mu karere ka Ngororero ibihe bya COVID-19 byarabagoye kugera naho Babura uwo bacaho inshuro.
Mukankusi Betty ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo mu kagari ka Kabarondo mu murenge wa Bwira. Avuga ko muri Ngororero ubuzima bwari bugoye ku bantu batifite kuko imirimo yari yarahagaze.
Agira ati ; « Ubusanzwe umuntu ukennye ajya guca inshuro, ariko mu bihe bya COVID-19 byari bigoye kuko utabonaga aho ujya guca inshuro ngo ubune igitunga umuryango. »
Akomeza avuga ko kubera ubwoba bw’icyorezo abantu bari bafite byatumaga ibikorwa byinshi bihagarara nufite akazi ko gutanga akifata.
« Nta muntu wifuzaga gutanga akazi kubera gutinya ko ubushobozi bwamushiraho kandi atazi igihe icyorezo kizarangirira. Ibi byatumaga niyo wabonaga uguha ikiraka atakwishyura amafaranga ahubwo yaguhaga ibyo kurya ugataha. »
Bisa n’ibishekeje kuba umuntu ajya gukorera amafaranga agahabwa ibyo kurya, ariko Mukankusi avuga ko bwari ubuzima bukomeye.
« Bwari ubuzima bukomeye kubera amabwiriza ahagarika ingendo ndetse n’isoko abantu benshi ntibaryitabire, ibi bikiyongeraho kuba abantu batari bafite amafaranga, iyo wabonaga nibyo kurya washimiraga Imana kuko ubonye igitunga umuryango. »

Nizeyimana Bonaventure ni umunyabanga nshingwbaikorwa w’Akagari ka Kabarondo mu murenge wa Bwira, avuga ko iki kibazo cyabayeho mu gihe cya COVID-19 ariko ubu byabaye amateka.
Agira ati ; « Mu gihe cya corona itangira wasangaga buri wese yumvaga ari ikibazo kizamara igihe kirekire, abantu barahaha barabika, abandi bazigama ibizatunga imiryango bakurikije amakuru babonaga uko za Burayi bigenda abantu badasohoka. Ibi byatumye abakene batunzwe no guca inshuro bitaborohera kubera imirimo yahagaze. »

Nizeyimana avuga ko abaca inshuro cyane cyane abagore basanzwe bagira uruhare mu gutunga umuryango bahuye n’ibibazo.
Yemeza ko imirimo yahagaze, abantu bibaza uko bazabaho, bikagira ingaruka kubagomba kurya bakoze kuko imirimo yahagaze, abandi bakabura ubushobozi.
« Byari ibihe bigoye kuko nubwo ibicuruzwa byagendaga ariko ingendo zari zigoye kuri bamwe nk’abakoresha moto n’amagare mu kujya gushaka ibicuruzwa, kuko moto yatwaraga ibicuruzwa idatwara umuntu kandi ugomba kujya kurangura agomba gutwarwa. »
Akomeza avuga ko kuba abantu batari bizeye uko ibihe bizarangira byatumaga badasohora amafaranga ahubwo bagahora bateganyiriza ejo hazaza.

Cyakora avuga ko ubuzima bumaze kugaruka kubera ingendo zikorwa n’abantu bakajya gushaka imirimo aho iri , mu gihe mbere itabinekaga abantu bakagira ikibazo cyo kubona ibiribwa.

S.S

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe