Abagore bakora imitako muri COVID-19 babuze abaguzi

Yanditswe: 30-10-2020

Abagore bakora imitako irimo uduseke mu karere ka Ngororero bavuga ko babuze abaguzi kubera ihagarikwa ry’ingendo n’ibiriro.

Mukamusoni Godlive umuyobozi wa Koperative COVAMU ikorera mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, avuga ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda abagore baboha uduseke babuze isoko.

Mukamusoni avuga ko kuboha uduseke byari bimutungiye umuryango harimo no kumufasha kwishyurira umwana amashuri.
Agira ati ; “Mbere ya COVID-19 kuboha uduseke byari bidutunze, byamfashije kwishyrira umwana wanjye amashuri yisumbuye, mu minsi ibiri nabaga mboshye uduseke tunyinjiriza ibihumbi 10, ariko aho kiriya kiza cyaziye ntabaguzi tuboha twarumiwe.”

Mukamusoni avuga ko Koperative yabo igizwe n’abagore 73 bashyize imbere ububoshyi bw’uduseke, ndetse ngo mbere ya COVID-19 bari batangiye kwiga gushyira amarangi mu myenda kandi byari bitangiye kubinjiriza ariko byose bigenwa n’isoko babona.
Agira ati ; “Twari dufite umuhate wo gukora kandi ibintu byiza, ariko ntamasoko, twari dufite umuntu umwe udushakira amasoko iyo za Kigali, ariko kubera ingendo zihuza Intara zahagaritswe, ibirori bigahagarikwa bamwe mubaguzi barahagaze, bituma ibyo dukora ibitabona abaguzi.”

Mukamusoni avuga ko isoko ryabo ryari Kigali kuko niho bakenera ibiseke abandi bakabijyana mu mahanga, mu gihe ababiboha Kigali batayizi ngo bamenye aho bacururiza bikaba imbogamizi yo gukomeza gukora ngo biteze imbere.

Mukamudenge Christine niwe munyamuryango wa COVAMU ufasha Koperative kujya ibiseke baboshye ku bigurisha, akazi benshi mu bagize Koperative bavuga ko badasobanukiwe.
Aganira n’Agasaro Magazine, Mukamudenge Christine avuga ko mbere ya Corona nibura yatwaraga ibiseke biri hagati ya 30 na 50 kubigurisha mu mujyi wa Kigali kubabishaka, ariko mu gihe cya Corona ingendo zarahagaze ntiyongera kubicuruza.
Agira ati ; “isoko sinavuga ko ryari rihari cyane kuko nibura mu cyumweru 50 twabijyanaga za Kigali na Muhanga bitewe n’ababishaka, ariko Corona ije, ingendo zihuza Intara zarahagaze, hiyongeraho ko n’amasoko ataremaga neza bituma mbihagarika.”

Mukamudenge Christine avuga ko ubukorikori bwabo babuvanga n’ibindi bikorwa byo mu rugo ariko babonye isoko bajya babikora nk’akazi kandi kabatunga.

S.S

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe