Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abatutsikazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hakozwe ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko iryakozwe cyane ni ugufata ku ngufu.
Muri raporo yakozwe na Avega Agahozo mu 1999, herekanywa ko abafashwe ku ngufu ari abakobwa cyangwa abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 55 ariko kandi hari n’abakecuru ndetse n’abakobwa bari bakiri bato.
Icyavugwaga ku batutsikazi mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gutegura Jenoside rero, ibitangazamakuru byinshi byamamazaga urwango ku bagore b’abatutsikazi aho bavugaga ko ari « Ibizungerezi » bigafatwa nk’aho ari « Danger » kuko ngo ubwo bwiza bwinshi babukoreshaga mu kubona utuzi twiza cyane cyane mu ma NGOs ndetse no muri za Amabassades, utuzi ngo twagombye kuba utw’abahutukazi. Ikindi ngo ni uko yashoboraga gukoresha ubwo bwiza bwe akabasha gucengera akamenya amabanga yakoresha mu bugambanyi.
Ikindi ni uko itangazamakuru ry’urwango ritakanguriraga ubwicanyi gusa ahubwo ryanahamagariraga no gufata ku ngufu. Mu mategeko 10 y’abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura mu 1990, ane muri yo yahamagariraga kwanga abagore b’abatutsikazi.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagore n’abo baricwaga mu buryo butandukanye ariko noneho habaho umwihariko wo guhohoterwa gushingiye ku gitsina. Mu bushakashatsi bwakoze na Avega ku ihohoterwa ryakorewe abagore muri jenoside yakorewe Abatutsi, berekanye ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakorewe abagore, bukaba ari ubu bukurikira :
Gufata ku ngufu, Gukomeretsa, Gukata imyanya ndagagitsina, Gukubitwa bambaye ubusa, Kwica urubozo (Physical torture), Gushinyagurirwa n’ibindi.
By’umwihariko mu gufata ku ngufu bakoze ibi bikurikira :
- Bafatwaga ku ngufu n’umuntu umwe cyagwa n’ abantu benshi,
- Gukoresha ku ngufu imibonano mpuzabitsina ku bafite isano ku ngufu (Inceste),
- Gucengeza ibintu bisongoye mu myanyandagagitsina y’abagore. Nkuko iyo rapport ibivuga, kwangiza imyanga myibarukiro y’umugore byagaba bigamije kumubuza kuzabyara mu gihe yaba agize amahirwe yo kubaho.
- Kwanduza nkana Sida.
- Mu yindi nyigo yakozwe na Justine Urukatsa, yerekanye ko hari n’abagizwe imbata zo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu( esclave sexuel) ndetse harimo no gukoreshwa ubukwe ku ngufu hamwe n’Interahamwe.
Ingaruka
Ingaruka ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni nyinshi ryaba iryo ku mubiri ndetse no ku mutima. Hari ababaye ibimuga burundu, hari abapfuye, hari n’abagize ihungabana rikomeye.
Nyuma y’imyaka 21 hari ababashije kwiyubaka bagarura ubuzima. Ariko kandi hari abatarakira ibikomere, hari ibikomere bigaragara ku bana bamwe bavutse bivuye mu gufatwa ku ngufu kwa ba mama wabo.
Ubushakashatsi bwa Degni-Segui muri 1996, bwemeza ko umubare w’abatutsikazi bafashwe ku ngufu ishobora kuba iri hagati ya 250.000 na 500.000. Gusa uwo mubare ntuzwi neza kuko hari abafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa, hari ababigize ibanga, n’ibindi.
Muri rusange rero mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu bantu 1.074.017 bishwe 43,3% muri bo bari igitsina gore nkuko bigaragara mu mibare yakozwe na Ministère de l’Administration, de informations et des affaires sociales muri 2002.
Inyandiko twifashishije :
- Survey on violence against women in Rwanda, Avega -Agahozo, Kigali December 1999,
- Etude sur les conditions Psycho-sociales et économiques de femmes victimes de viol pendant le génocide de 1994. Cas de district de Kicukiro,
- Mémoire présenté par Urukatsa Justine, Mars 2004,
- Dialogue : Rwanda 15 ans après le génocide des Tutsi : Bilan et perspective, Novembre-Mars 2009
Astrida U.
photo : google
Ibitekerezo byanyu
6 mai 2014, 01:41, yanditswe na Astrida
Ibi byabaye tuzabirwanye nahandi hose bishobora kuba.
24 juin 2014, 05:54, yanditswe na albert
Iyi nyandiko ni nziza Agasaro mukomeze rwoseakazi keza. Ese mwazashyizeho link ya ’’ Donate’’ kugirango tujye dutera inkunga uyu murimo mwiza mukora ?
Al.G