COVID-19 yabogamiye umushinga we none yishyura bimugoye

Yanditswe: 29-10-2020

Kwishyura inguzanyo yafashe muri banki bibereye ingorabahizi Mukanyandwi kuko yayifashe afite umushinga wo gucuruza amasaro none kubera COVID-19 ukaba warahagaze.

Ati “nari nafashe amafaranga muri imwe mu ma banki yo mu Rwanda. Mbere yo kuyafata twari twatanze imishinga yacu, uwanjye uba mu yakunzwe uremerwa, baza kunguriza. Imishinga twayitanze mu kuboza 2019, amafaranga asohoka muri Gicurasi 2020 turayafata.”
Nyuma y’uko amafaranga asohotse COVID-19 irimo ngo ntibyoroheye Mukanyandwi kuyishyura kuko n’ubucuruzi bwe butari bugitanga umusaruro kuko abaguzi batari bakigura.

Ati “ahanini tugira abaguzi mu bihe by’ibirori n’ubukwe. COVID-19 rero yabikomye mu nkokora ntibyaba bigikorwa n’aho bifunguriwe hemererwa abantu bake cyane. Imihango yo gusaba no gukwa yatumaga tubona abakiriya, ubu isa n’itagikorwa. Ubucuruzi bwaratuzambiye.”

Yongeraho ati “ibaze kugira ngo ibintu bimere bityo umuntu afite inguzanyo. Udacuruza wakwishyura iki, ko ibintu nakoze kuva mu kwa gatatu nkibibitse.

Mukanyandwi avuga ko banki itigeze ihagarika kubishyuza. Bikaba ngo bimusaba kwikoramo akagira icyo agurisha mu rugo cyangwa se agashaka amafaranga ku bundi buryo akishyura bimugoye cyane.

Ati “Covid-19 yaduteye ubukene. Kuguza amafaranga uziko uzayishyura binyuze mu mushinga wari warize neza ariko bikarangira udakunze bitewe n’indwara nk’iriya yahagaritse byinshi birababaza. Gusa nyine ibyo ntibihagarika kwishyura. Uriyeranja.”

Mukanyandwi ngo yari yarafashe amafaranga agomba kwishyura mu myaka 2, ariko bitewe n’ingaruka za COVID-19 kuri we asanga ngo bitazamworohera kubahiriza igihe kuko aho yakayakuye, umushinga wamupfanye kuko nta baguzi.
Ingaruka nk’izi zikaba zitarageze kuri Mukanyandwi gusa, kuko hari n’abandi bacuruzi batangarije agasaro.com ko bagorwa no kwishyura amazu bakoreramo, imisoro n’ibindi bibareba mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu gihe ubucuruzi bwabo butakigenda neza.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe